Mbese nawe ukumbuye ibyiza bya REPUBULIKA YA RUBANDA?

Yanditswe na Jean Leonard Seburanga

Benshi mu banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu (ndetse n’abatutsi bayobotse igitekerezo cya repubulika) bakora ubucuruzi bufatika, bize za kaminuza n’abazigishamo, bari mu nzego z’ubutegetsi, bakorera imiryango itegamiye kuri leta cyangwa ibigo by’imiryango mpuzamahanga babikesha ko mu myaka ya za 1950 n’intangiriro y’imyaka ya za 1960 hari abanyarwanda barwanyije politiki ya gihake, uburetwa no kunena byari bishingiye ku ihame ryariho ry’uko abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bafite ubwenge buciriritse ugereranije n’ubwa bagenzi babo b’abatutsi, ko batakwiga ngo bamenye, ko batayobora ngo bayobokwe. Iryo hame ryatsindagirizaga ko icyo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bashoboye ari ukuba abagaragu n’abacakara akaba ari na byo baraga abana babo, ko ibyo kwiga no kuminuza, kuyobora no kugira ishema, gutunga no gutunganirwa, kurimba no kuberwa bagombaga kubiharira bagenzi babo bo mu bwoko bw’abatutsi.

Ariko, kuri uyu munsi wa none,
1. nureba mu banyeshuri mwigana muri kaminuza ukibanda ku batajya bagira na rimwe ikibazo cyo kubona amafunguro, icumbi n’amafaranga yo kwishyura amasomo, kugura ibikoresho no kwiyitaho,
2. ukareba abagenerali mu ngabo z’u Rwanda rwa none n’abandi basirikari n’abapolisi bakuru wabashije kumenya,
3. ugatemberera mu bigo bya leta no mu makompanyi ahemba neza (niba ubyemerewe) ndetse ukareba abahiriwe n’ubucuruzi n’abatwara imodoka z’akataraboneka,
4. ukagera i Kanombe ukirebera abakozi bo ku kibuga cy’indege n’abanyarwanda bakunze gukoresha indege mu ngendo zabo,
5. ukareba abahabwa za buruse mu mahanga, abakora muri za ambassade n’abivuriza mu mahanga,
ushobora gukurwa umutima (niba bitaramaze kukubaho) no kuba abagize ibyo byiciro binyuranye by’abantu baguwe neza biganjemo abo mu bwoko bumwe.

Ku rundi ruhande,
1. nureba abanyarwanda bari mu magereza, za centres de transit (umuntu yagereranya n’ibyahoze ari kasho za komini) n’abakiri bato bafungiwe muri za “gereza z’urubyiruko”,
2. ugasura abasaba imbabazi z’ibyaha batakoze n’abashishikarizwa kwikonesha kubera ubukene n’ubushobozi buke bwo kurera abo babyaye buturuka ku gukeneshwa n’abo nyine babasaba kwikonesha (kwamburwa imirima, kurandurirwa imyaka, guhingishwa ibitabahesha inyungu, gushyirirwaho ibiciro bibahombya, gusenyerwa amazu, kwishyuzwa indishyi z’ibyaha batakoze…),
3. ukareba abacunga imizigo ku ngorofani, abacukura imisarani, abakura ibumba rivamo amatafari n’abaconga amabuye yubakishwa,
4. ukareba abaponda sima, abahagaze ku gikwa n’abo ibivomesho byumiye ku mutwe,
5. ugasura abahinzi bitera isayo ry’ibishanga n’abavoma ibirohwa,
urasanga na bo biganje mu bwoko bumwe, bwa bundi buzira kugubwa neza ku ngoma ya FPR.

Urahita wumva icyizere cy’amahirwe angana ku banyarwanda bose ari inzozi utakabya (niba atari ko wari usanzwe ubibona). Nanone ushobora kwibaza uti: FPR yabashije kubaka UBUSUMBANE bene aka kageni mu myaka makumyabiri n’ibiri gusa, izaba itugejeje ahameze hate muri 2034 ubwo umunyagitugu Pawulo Kagame azaba asoje manda ye ya 5 (6)? By’umwihariko, niba wowe ubwawe uri mu cyiciro cy’abaguwe neza ubu, isumbanyabwoko ubonye rigomba kuba ritumye wikanga, maze kubera ko ushyira mu gaciro, wiyemeza gusaba FPR guhindura imitegekere mu maguru mashya, itabikora ukitandukanya nayo. Niba uri umwe mu bagize ubwoko bwakandamijwe ugomba kuba wumvise agahinda kakwahuranyije umutima maze wumva ukwiye kwihingamo ubutwari bwo guharanira ko ibintu bihinduka abanyarwanda bose bagahabwa amahirwe angana.

Ni koko, hatitawe ku bwoko ubarizwamo n’icyiciro cy’imibereho urimo, ugomba kuba ubona ko kubaka ubuvukanambuto muri repubulika ari UBUKUNGUZI no gukurura ISHYANO mu gihugu. Ni yo mpamvu, kuri iyi itariki ya 28 Mutarama 2017, umunsi w’isabukuru ya 56 ya repubulika mu Rwanda, ngutumirira
1. Gufata nibura umunota umwe ugatekereza ku mpirimbanyi za demokarasi zitanze zikabohora imbaga y’abanyarwanda ku ngoyi y’ubuvukanambuto bakazana repubulika n’ibyiza byayo ari na byo bamwe muri twe mu buryo bumwe cyangwa ubundi twakomoyeho ishema dufite ubu;
2. Kwifatanya n’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bibuka kuri iyi tariki ko bavuka mu miryango yatangiye kubona uburenganzira bwo gushyira abana bayo mu mashuri guhera mu mpera y’imyaka ya za 1950 n’intangiriro ya za 1960 nyuma y’uko revolisiyo ya 1959 ivaniyeho irondakoko ryabuzaga abahutu kujya mu mashuri;
3. Kuzirikana no gushyigikira abanyarwanda bo mu moko yose (abahutu, abatwa n’abatutsi) bahisemo gukora ibishoboka byose ngo baburizemo gahunda irimbanije y’umunyagitugu Pawulo Kagame n’intore butore ze yo kwimika politiki y’ubuvukanambuto bwa cyami bufubitse uruhu rwa repubulika.

 

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

1 COMMENT

  1. Seburanga,
    Aya ni amatiku nawe urabireba. None se za Buruse uvuga ntiwazigiyeho nawe. None se mu Bushinwa wabonaga abatutsi barusha ubwinshi abahutu mu mashuri? Repubulika uvuga abo mwafatanyije b’abatutsi ba RADER ntimwabanyujije mu ryoya? Izi ni ingaruka za genocide nta numwe zitazageraho. Va mu moko uvugire abanyarwanda bose. Va muri demokarasi ya nyamwinshi uyoboke democrasi ideologique kuko na nyina w undi abyara umuhungu.

Comments are closed.