Mbona abanyarwanda benshi bataramenya ikibazo bafite-Hano ntabwo nshinyagura ni ukuvuga ku bikorwa byo kwirwanya.

Kuva muri 1995, abantu bari bibeshye kuri FPR bamwe batangiye kubibona. Bakoze iki? Bakomeje gutera mu ijambo rya FPR ngo duhige Interahamwe zimaze kuduhekura. Mu byukuri iyi mvugo ni ukugereka ubwicanyi ku bahutu unabacamo ibice bibiri ukoresheje uturere.

Ibi byo gushyigikira ibinyoma bya FPR byatumye igira imbaraga doreko abavugaga bakarusha isandi bari abahutu bita abandi bahutu abicanyi. FPR imaze kugira imbaraga abantu bayo bamaze kumenyera akazi yahise igaruka muri babahutu bayifashaga mu kurwanya ikindi gice cy’abahutu. Aba nabo irabica ibagira uko ifundi igira ibivuzo, abacitse ku icumu barahunga abandi barafungwa.

Abatutsi nabo bakomejwe kurindagizwa babumvishako umwanzi wabo ari umuhutu baje gutegekwa uko bagomba kwitwara. Hano ndavuga mugusahura umutungo w’akarere no gukomeza guhiga abahutu aho bari. Uwashatse gutekereza ibinyuranye nibyo bashaka nawe baramwica cg bakamufunga. Hano niho mbona amakimbirane hagati ya za clans zabo yagezeho akajya hanze bagatangira guhigana habuze ikizere hagati yabo.

Ikintu nshaka kuvuga hano ni ugukoreshwa mu gukora ibibi warangiza nawe ukicwa cg ugafungwa. Ikindi nshaka kuvuga nuko nta somo abanyarwanda barimo kuvana mu byahise. Ujya kumva umuhutu uri hanze wameneshejwe na FPR avuga ngo interahamwe zari zimuhitanye. Usanga nta kibazo afite ku nkotanyi. Hano yiyibagizako iyi mvugo y’interahamwe ariyo bwana Faustin Twagiramungu agiye gupfana agirango yagarura umwana wa Kayibanda yatamitse Inkotanyi. Numvise n’abantu bari muri cnrd-ubwiyunge bata murya Faustin Twagiramungu ngo bo ni abere ntaho bahuriye n’interahamwe. Ikibazo ngira nuko bamwe bahunze nta nterahamwe zikiba mu Rwanda. Ese bahunze baringa y’interahamwe? Uyu Faustin Twagiramungu nawe yahunze nta nterahamwe zikiba mu Rwanda. Ese yaba nawe ari mu bucuruzi bw’imibiri y’abantu bari mu nzibutso?

Iyo umuntu akurishije amacenga ibyiza ni ukwemera maze nawe ukamwiga uko wamurwanya aho kujya ku karubanda ukavuza iya bahanda. Faustin Twagiramungu n’abo bari bafatanije bari baziko bazacengera inkotanyi mu matora. Inkotanyi nazo zari zizi ko zizacengera aba banyamujya iyo bigiye ku mbunda n’amasasu. Simvuze uko byagenze, mwese murabizi.

Ubu aho urugamba rukataje rwo kwibohoza, abantu benshi bacenzwe n’inkotanyi baracyarwanya MRND n’interahamwe. Urebye ibyo FPR yabashyizemo ntibirabavamo. Bamwe biyemeje kuzavamo umwuka bakirwanya interahamwe zitakibaho, ni ukurwana umuhenerezo na baringa y’interahamwe. Inkotanyi zameneshejwe na FPR zigeraho zigakoresha “intorehamwe” ngo ziyibutse icyo FPR yakomeje kubatamika ngo bayifashe kwica abahutu. Icyo batabona nuko bamaze kwirenza abandi banyarwanda FPR yatangiye kubica no kubahiga. Igihe cyose ukigendera mu murongo wa FPR uri umufatanyabikorwa utabizi cg ubizi. Iyo ukwiza ibinyoma byayo ntaho muba mutaniye. Erega nta binyoma FPR ntiba ikiriho.

Ibibazo byaje kuba isobe aho abega nabo bakamejeje bakitwara nka Kanjogera wajyaga ubyukira ku ruhinja rushishe rw’umuhutu n’inkota ye Ruhuga. Ubu ni ubugome burenze ihaniro. Aba basubiranyemo n’abanyiginya mu mitegekere yabo. Ibibazo bafitanye hagati yabo ntabwo ari demukarasi baharanira aho rubanda yakwisanzura, ni ndi gabo yahozeho imwe yateye intambara yo ku rucunshu. Niyo mpamvu abanyarwanda batagombye kubyivangamo bagirango niho babonera uburenganzira bwabo. Inzira iracyari ndende y’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Ntabwo warwanya umwanzi utazi. Umwanzi wacu ntabwo ari MRND n’interahamwe. Aba bajya mu majwi cyane kuko barwanyaga igaruka rya Kalinga mu Rwanda, bakabikora beruye. Hano n’abandi barabikoraga, ariko FPR yakoze uko ishoboye ngo yangize isura ry’abantu bayibashaga cg bari bayibangamiye cyane.

Umwanzi wacu si umuhutu ukomoka mu karere ko mu mujyaruguru y’u Rwanda. Imvugo yo kurwanya akazu kahimbwe na Faustin Twagiramungu nabo bakoranaga byari ugushaka guhangamura MRND kandi biba intwaro ikomeye ya FPR. MRND yarimo abanyarwanda baturuka mu turere twose tw’u Rwanda. Ntitugomba kwiyibagizako iyi MRND yemeye urubuga rwa politiki rusesuye guhera muri 1991 maze abanyarwanda bakarupfusha ubusa (rwakoreshejwe binjiza FPR mu gihugu kandi yarazaga yica igihumeka cyose).

Umwanzi wacu si umuhutu uturuka mu karere k’amajyepfo y’u Rwanda. Ninde wakwiyibagiza ubutwari bwagizwe na Mbonyumutwa, Kayibanda n’abandi bagabo banze gupfukamira Kalinga bo mu majyepfo y’u Rwanda. Ninde wakwiyibagiza ibitekerezo bya Emnanuel Gapyisi na Felicien Gatabazi nubwo babaga muri opposition? Aba bamaze kumenya amayeri y’inkotanyi bahise bavuza akamu ko abanyarwanda bagomba kwitonda, gusa FT we siko yabibonaga.

Umwanzi wacu si umuhutu. Ninde wakwiyibagiza ukuntu abatutsi bateye imbere bagacuruza, bakikorera nta nkomyi, bakaba mu bihugu bidukikije nta muntu ubahiga igihe Kayibanda na Habyarimana bategekaga? Mu Rwanda habaye ubusabane ku buryo amoko yari agiye kwibagirana.

Umwanzi wacu si umututsi. Ninde wakwirengagizako ubwicanyi FPR yateje itigeze igira imbabazi z’abatutsi bari mu gihugu? Ninde wasobanura ukuntu FPR yanze ko imirwano yahagarara ngo ubwicanyi buhagarikwe? Ninde wansobanurira ukuntu FPR yangiye LONI kohereza ingabo zatabara u Rwanda, ibi byabaye ku italiki ya 30 Mata 1994 hashize iminsi 24 ubwicanyi butangiye. Muzi neza ko ubwicanyi bwamaze hafi iminsi 100. Abatutsi benshi bishwe bagizwe igitambo na FPR. Birazwi ko abatutsi bishwe na FPR ibahora gufatanya na MRND cg kudatanga imisanzu mu Nkotanyi. Ni murebe umututsi Deo Mushayidi ufunze kuko yazamuye ijwi avugako kwicana bikabije mu Rwanda. Reba abatutsi babaga muri Tanzania, urebe nababaga muri Kongo cyane cyane abanyamurenge.

UMWANZI WACU NI ABATUTSI B’ABAHEZANGUNI BAGARUYE UBUTEGETSI BUMEZE NK’UBWA CYAMI BWARI BWARASEZEREWE MURI 1959. BARICA BAGAKIZA.

UMWANZI WACU NI ABAHUTU N’ABATUTSI BAHINDUTSE ABAMOTSI B’ABICANYI. ABA BIRIRWA BAKORA POLITIKI ZO MU BIKARI BAHAGARARIYE FPR MURI OPPOSITION. ABA USANGA BAHAGURUKA BAKARASA FDLR NDETSE N’IMPUNZI YARINZE IMYAKA IRENGA 20 MU MASHYAMBA YA KONGO.

UMWANZI WACU NI WOWE NANJYE TWICARA TUKAREBERA ABANYARWANDA BARIMO BICWA TUKAVUGAKO BITATUREBA.