MBONYUMUTWA NI IZINA RITAGATIFU KURI BURI WESE WUMVA KO REPUBULIKA YASIMBUYE KALINGA.

Umututsi wigamba ko yakubise urushyi Mbonyumutwa Dominiko bigatangiza imyivumbagatanyo ya rubanda yo muri 1959 bamugize intwari mu Rwanda bamwiriza kuri radiyo abyigamba mu buryo bwibutsa buri muhutu wese ko igihugu atari icye, ibi bikaba aribyo Kagame aba ashaka kuvuga iyo avuga ngo igihugu cyasubiranye ba nyiracyo. Si ibi byonyine kandi kuko ubu mu Rwanda basigaye bafite umunsi mukuru wa Kanjogera aho bamusingiza bakagerageza kumvisha rubanda ko yari igihanganjye kigomba gusingizwa no kubahwa biyibagije ko bamwe mubo Kajongera yajombye impindu zishyushye mu maso bari bakiriho kugeza muri za 1980. Igihe Kagame yatukaga Victoire Ingabire ngo ni akagore katagira amateka kavuga nk’imashini idoda yashakaga kubwira umuhutu wese wumva ko yagombye kugira ijambo mu gihugu ko atari icye, ko agomba gupfukama akaramya kalinga nshya cyangwa se bakamumena umutwe. Ibi buri munyarwanda wese ushyira mu gaciro aziko ariko bimeze kandi azi neza ko ariyo ngengabitekerezo ya FPR ndetse na bamwe mu bayihozemo bari hanze bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa FPR bitewe n’amakimbirane anyuranye bagiranye na Kagame n’abantu be, bitavuga ko bahinduye imyumvire yabo y’amateka, usibye gusa ko bumva ko Kagame yagombye kuvaho nabo bakamusimbura.

Kuva FPR yatangira kumena amaraso y’abana b’u Rwanda muri 1990, yashoboye gusubira mu mateka yumvisha abantu ko u Rwanda rwatangiye muri 1959 rugatangirira kw’itotezwa ry’abatutsi ryakozwe n’abanyarugomo b’abahutu bari barangajwe imbere na Kayibanda na Mbonyumutwa. Iki kinyoma cyambaye ubusa cyakomeje gusubirwamo igihe kirekire kugeza n’aho abanyapolitiki bamwe b’abahutu bazi neza amateka bahisemo kugisubiramo cyangwa se kwirinda kukinyomoza ngo kugirango badakanga rutenderi. Niyo mpamvu bamwe muribo usanga bavuza induru ngo ntihakagire uvuga kalinga ngo kuko kuyivuga bitoneka abatutsi. Ibi akenshi babivuga basa n’aho bemeza ko umuhutu we adatonekara cyangwa se atanafite uburenganzira bwo kuvuga ko atonekaye ariyo mpamvu agomba kwicara akumva abantu birirwa bitakuma ngo Rwigema yari intwari kandi ariwe warashe amasasu yambere yatangije amahano yabaye mu Rwanda, naho Kayibanda na Mbonyumutwa bo bakaba bagomba gufatwa nk’ibicibwa. Iyi ndwara yo kwemera ibinyoma no gufifika amateka niyo ituma kugeza uyu munsi inkotanyi zivuga rikijyana, hagira umuhutu ushatse kugira icyo yikorera zikaba zimukoreye urusyo ngo rw’irondakoko kandi mu by’ukuri umuco wo kuronda amoko no kwishyira hejuru y’abandi ari uwa Kalinga, ukaba ukomoka muri cyami ndetse ukaba ariwo FPR yubakiyeho. Hari benshi batazi ko mu ntambara ya kabiri y’isi yose umwami Musinga yashyigikiye Hitler n’abadage, yijujuta ko ababiligi bari baramwambuye uburenganzira bwo kwica no gukiza, kandi we n’abatutsi be baravugaga ko ari ibiremwa bidasanzwe bigomba kubahwa no kuyobokwa uko byagenda kose. Kuba FPR yirirwa ibwira abanyarwanda ko umwami nta kindi yakoraga usibye kwirirwa aha abantu inka n’amata ntibikuraho amahano n’itsembabwoko rikomoka mu ngengabitekerezo ya Kalinga ariyo Kagame na FPR bagaruye ikaba itazahinduka igihe cyose ntagihindutse.

Ubu nandika ibi mu Bubiligi abambari ba kalinga nshya barakataje mu gutoteza abana b’abahutu bahakuriye ubu bakaba ari abenegihugu b’Ububiligi ngo babashinja kutemera ivanjili ya Jenoside yigishwa n’abumva ko ibaha ubudakemwa,ikanakingira ikibaba mu bwicanyi FPR ikomeza gukora mu Rwanda no hanze y’igihugu yitwaje iyi turufu ya Jenoside. Muri uru rubyiruko rutotezwa harimo umwuzukura wa Mbonyumutwa ushinjwa ko yitiranwa na sekuru akaba kandi anatinyuka kwitekerereza aho gusubiramo nka gasuku ibyo FPR n’abambari bayo birirwa baririmbisha rubanda ku ngufu. Kuba nyuma y’iyi myaka yose hari abashobora gutinyuka gutoteza umwana ngo bamuziza ibyaha bya sekuru kandi na sekuru ntacyo yakoze ahubwo yaragize uruhare mu kurandura ubutegetse bwari bwubakiye ku ngoma yari yambaye ibishahu by’abahoze ari abayobozi ba rubanda, byagombye kwibutsa abanyarwanda bose ko Kalinga yagarutse kandi ko noneho itagihagijwe n’u Rwanda ko ahubwo yiteguye gutoteza abana b’abahutu cyane cyane abakomoka kubigeze kuyitsinda bagasubiza rubanda icyubahira baduha Repubulika. Kimwe mu bugome budasanzwe bwa kalinga abenshi bakunze kudatekerezaho ni umuco w’ibyo bitaga guca inzigo, byavugaga ko iyo bicaga umuhinza bamwicanaga n’urubyaro rwe n’abandi bose bafite icyo bapfana ndetse bagatsemba n’amatungo ye. Kuba Inkotanyi zaragaruye Kalinga nshya zikihutira gutaburura umurambo wa Mbonymutwa amagufa ye zikayakoresha ubushenzi tutazi, zikaba zigikomeje gutoteza umuryango we nuko kuba ariwe wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda bifite icyo bivuga mu mitwe y’abiru ba kalinga yuba bamwe tutumva ariko iyi myitwarire yabo ifite icyo yagombye natwe kutwigisha aricyo cy’iki. Izina Mbonyumutwa ni izina ritagatifu mu mateka ya Republika ya rubanda. Ibi ngibi abumva bazubakira indi Repuburika ku gipindi cya FPR mu gihe yo igikataje mu kuzimangatanya ikibatsi cy’ubwigenge no mu buzukuru ba Repubulika baribeshya. Gusa nkuko umugani w’abakurambere ubivuga, wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba, igihe cyarageze rero aho ubwoba iyi kalinga nshya imaze ikwirakwiza muri rubanda bugomba kuyisubira munda bukayisubiza ikuzimu igataramana n’umuzimu wa Kanjogera ikareka abana b’u Rwanda bagahumeka.

DARIUS MURINZI.