Me Alain NDIBWAMI YAZIZE KUBURANIRA UMUHERWE RUJUGIRO, NONE YAHUNZE.

Me Alain Ndibwami

Nyuma y’inkuru y’ikinyamakuru Rushyashya cya DMI, twashakishije amakuru y’ukuri kw’ihunga rya Maître Ndibwami n’umuryango we.

Ntitwashoboye kuvugana na nyiri ubwite, niko kubaza abo mu mulyango we. Abo twashoboye kubaza bose baba abari mu Rwanda, baba n’abari muri diaspora, baradutsembeye ngo ntacyo babiziho, batubwira ko ngo ari muri gahunda ze n’umulyango mu mahanga nk’uko asanzwe abikora.

Mu gushaka kumenya ibya Ndibwami Alain, twaboneyeho no kwibuka mubyara we Ambassaderi Mitali Protais kugeza ubu umeze nk’uwaburiwe irengero kimwe na mucuti we Ambassaderi Gasana Eugène. Mitali ubu twabashije kumenya ko yahungiye mu gihugu cya Suisse.

Mu bushakashatsi bwacu, twamenye kandi neza ko Maître Ndibwami Alain, umugore we Jacky n’abana, bahungiye muri Canada nk’uko byanditswe na Rushyashya.

Ese koko bagiye gufatanya na Dr Himbara n’umunyemari Rujugiro, urugamba rwo guhangana na Leta yabahemukiye? Maître Alain we yaranamufunze mu mwaka wa 2013 imuziza kuba avocat wa Rujugiro.

Ese Maître Ndibwami azaruca arumire nka Ministri Mitali?

Ese azogeza Leta ya Kagame nka mukuru wabo Miheto Tatien Ndolimana wanga kwemera ubuhemu bwa Kagame na Leta ye kubera ko ngo yahagaritse genocide?

Ese nibyo Leta yari igiye kwivugana undi mukicacumu Ndibwami Alain? Nta shiti Alain yari ari mu mazi abiri kuva mu mwaka wa 2013 igihe afungwa kuko ikinyamakuru Rushyashya cyagaragaje ko Leta yatewe agahinda no kuba Ndibwami bahozagaho ijisho kuva afunguwe, yarabashije kubaca mu rihumye anyuze Uganda. Ngo yarajijishije, abeshya abanyaKigali ko agiye gusura abo mu mulyango we babayo bapfushije umubyeyi. Ni mu gihe kuko Maître Ndibwami Alain yarerewe kwa nyirarume Late Bishop Barnabas Halem Imana.

Amakuru dukura muri DMI ku nshuti yihariye ya Ndibwami Alain, ni uko yari kwicwa nk’abandi barescapes tuzi barimo ba Late Rwigara, Rwabukamba n’abandi bagenda bicwa urusorongo, cyangwa nka mugenzi we Maitre Toy Nzamwita. Ngo Ndibwami yari kuzira imyigaragambyo yakozwe n’abavocats bose igihe afungwa, ngo byateye ubwoba Leta kuko cyabaye igikorwa cyagaragaje imbaraga za Rujugiro binyuze muri avocat we Alain wafunguwe na President Kagame ubwe. Ariko mu by’ukuri ntiyamufunguye atabitewe n’iyi myigaragambyo, ahubwo yabitewe n’ubumuntu nawe ngo agira. Ngo burya afitanye isano na Alain mu milyango yabo ikomeye, harimo n’uwa Bishop Barnabas Halemimana, bakaba aribo bateye Kagame kugira umutima ufungura Alain.

Ariko twese tuzi neza ko Kagame agira inzika n’umujinya w’umuranduranzuzi, bityo uyu mwene Ndibwami nta kuntu atari kuzazira kuba yarahisemo Rujugiro aho guhitamo Kagame bafitanye isano, akagera naho atuma abavoka bose b’u Rwanda bigaragambya, akongeraho ngo no kuba hari n’impapuro yahishe abarimo kwigabiza ibya Rujugiro, bivuze ko bizabagora kubera kubura uko bazigeraho mu gihe yarangije guhunga batarazimutsindaho.

Alain arahunze none abantu nibamwegere kugirango bamukure mu maboko y’abavandimwe be Miheto na Mitali bashobora kumuyobya bamubuza kwirwanaho dore ko bombi ari abantu bahemukiwe none nabo barihemukira bashyigikira Leta yabahemukiye, ibyabo ntibyumvikana.

Nubwo Mitali atavuga, agomba kuba ari mu murongo umwe na mukuru we Miheto; uyu mugabo nubwo atajya aripfana, akaba akunze kwandika no gukora isesengura yamagana Leta iyo ikoze amakosa, yananiwe kwiyemeza kuyirwanya ngo kuko yitwaye neza mu kibazo cya genocide y’abatutsi. Ni umuntu utajya imbizi nuwariwe wese batabona kimwe iby’iyi genocide kandi ntahwema kogeza Leta ya Kagame ngo bahuje imyumvire y’iki kibazo abacitse kw’icumu basa nabibwira ko aribo kireba kandi kireba natwe twese abandi banyarwanda.

Abarescapes kandi bo ntibakozwa ibyo kwibuka n’abahutu bishwe, ngo byaba ari ugupfobya genocide y’abatutsi, ubwo se ubwiyunge baririmbana na Leta ya FPR, buzava he?

Umusomyi wa The Rwandan,

Kigali.

3 COMMENTS

  1. Ubwiyunge se buzagira agaciro aruko aba rescapes bemeye ko hari abahutu bishwe?
    Interas rwose nubu ntimurava kwizima, just nosense.

  2. Erega abantu barasetsa mwumva mwakwitwazibitagenda murwanda ngo muhabwe agaciro mubantu bene gahini ntakwiyunga nabo naho ubumwenubwiyunge ni politique ntakuri mukwiyeguhezwà. Nabobibeshyabafatanyanamwengomurwanya kgl ntacyo mushobora kugeraho murabicanyi

Comments are closed.