Me Bernard Ntaganda araregwa ibyaha 8.

Me Bernard Ntaganda

Nyuma y’aho Me Bernard NTAGANDA, umukuru w’ishyaka P.S Imberakuri, ahamagarijwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB); ejo kuwa gatatu tariki 12/02/2020 yaritabye, amenyeshwa ibyaha bimwe RIB isanzwe irega abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu RWANDA bwa FPR, muri ibyo harimo:

1. Kuba ishyaka ayobora rya PS IMBERAKURI riri muri P5 ihuriyemo n’imitwe y’iterabwoba,

2.kuba P5 ifatanyije n’imitwe y’iterabwoba FDLR, RUD, FFP

3.Gukora iterabwoba mu Izina rya politiki,

4.Gukora ibikorwa byo guhungabanya igihugu,

5.Gushakira abayoboke FLN,

6.Gukurikiranwaho igitero cya Musanze, Nyungwe, Nyabimata, Cyitabi,.

7.Kwica, gukomeretsa no gusahura,

8.Gusebya no kwamaza ibihuha……; 

Ibazwa ariko ntiryabaye, kuko Me Bernard NTAGANDA atari ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, rikaba ryarimuriwe ku itariki 26/02/2020!

Loading...

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.