Me Bernard Ntaganda arasaba Leta y’u Rwanda gufungura urubuga n’imfungwa za politiki

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N°005/PS.IMB/NB/2018:”IGIHE NI IKI CY’UKO LETA YA FPR INKOTANYI IFUNGURA URUBUGA RWA POLITIKI IKANAREKURA IFUNGWA ZA POLITIKI N’IZ’IBITEKEREZO”

Rishingiye ku itangazo n°004/PS.IMB/NB/2018 ryo kuwa 16 Kamena 2018 aho Ishyaka PS Imberakuri rihamagarira Leta ya FPR INKOTANYI gufungura imfungwa za politiki n’iz”ibitekerezo;

Rimaze kubona ko ubwiyunge nyakuri bw’Abanyarwanda butazagerwaho igihe cyose  Ishyaka FPR INKOTANYI rizinangira mu gufungura izo mfungwa ndetse no gukomeza kudadira urubuga rwa politiki;

Rigarutse kandi ku nkubiri y’ubwiyunge ikomeje kugaragara mu bihugu by’Afurika aho abakuru b’ibihugu bitandukanye bakomeje kurekura imfungwa za politiki no gufungura urubuga rwa politiki;

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abarwanashyaka baryo, impirimbanyi za Demokarasi ndetse n’amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri rirahamagarira Leta ya FPR INKOTANYI gushyira mu gaciro maze igafungura imfungwa zose za politiki n’iz’ibitekerezo kuko ikiguzi cy’amahoro arambye Abanyarwanda banyotewe ari aho gishingiye.Aha kandi,Ishyaka PS Imberakuri rirasaba rikomeje Leta ya FPR INKOTANYI gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo amashyaka atavugarumwe nayo  ari mu Rwanda ndetse nari hanze ashobore gukora politiki mu mudendezo aho guharira gusa urubuga rwa politiki amashyaka yemeye gukeza Ishyaka FPR INKOTANYI yibumbiye yose  mu bwato bwiswe “FORUM”.

Ingingo ya 2:

Ishyaka PS Imberakuri riributsa Ishyaka FPR INKOTANYI ko ryasigaye hagati nk’ururimi bityo rikaba ridashobora guhangana n’inkubiri ya politiki y’impinduramatwara ihutera mu bihugu by’Afurika byose aho abayobozi babyo biyemeje kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bizira imbereka bafungura urubuga rwa politiki,barekura kandi bahanagura ubusembwa bwa politiki ku abanyapolitiki batavugarumwe nabo.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga igihe ari iki ko Ishyaka FPR INKOTANYI rifata icyemezo cya politiki  kiri mu mujyo w’iyi nkubiri cyane cyane ko biri n’amahire kuko Prezida wa FPR INKOTANYI akaba na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda ari we muri iki gihe Prezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri rirashimira abayobozi b’ibihugu by’Afurika biyemeje iyi nzira nyakuri y’ubumwe n’ubwiyunge. Aha rirashima cyane:

  1. Prezida Alasani Watala wa Cöte d’Ivoire kuba yarafunguye imfungwa za politiki zirimo Madamu Simone Ehivet Gbagbo;
  1. Prezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Amajyepfo wiyunze na Riek Machar akanagirira imbabazi imfungwa za politiki;
  1. Prezida wa Guinée Equatoriale Teodoro Obiang Nguema Mbasogo  wafunguye imfungwa zose za politiki kandi zigahanagurwaho ubusembwa;
  1. Ministri w’Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed wafunguye abatavugarumwe nawe biganje mu bwoko bw’Abaromo,agafungura urubuga rwa politiki akomorera amashyaka atavugarumwe nawe yafatwaga nk’imitwe y’iterabwoba;
  1. Prezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wiyunze na Raïla Odinga;
  1. Prezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni washoboye kwerekana ko  Dr Kiiza Besigye atari umwanzi we ubwo yamwakiraga bakaganira ku bibazo by’igihugu;
  1. Prezida Nkurunziza Petero  w’i Burundi na Kabila Yozefu wa Kongo Iharanira Demokarasi biyemeje kutaziyamamariza manda ya gatatu bityo bagafungura urubuga  rwa politiki bimakaza umuco wo gusimburana ku butegetsi.

Ingingo ya 5:

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye gukomeza gusaba ibihugu by’amahanga birimo ibihugu by’Afurika cyane cyane ibyavuzwe haruguru,Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,Ubufaransa,Ubwongereza,Ubudage,Ububiligi,Ubuholandi,Canada n’imiryango mpuzamahanga irimo Ubumwe bw’Ubulayi,Ubumwe bw’Afurika gushyira igitsure kuri Leta ya FPR INKOTANYI bikomeje gutera inkunga biyihatira gufungura  imfungwa za politiki n’urubuga rwa politiki kuko ikomeje kwigira ingunge  yanga gutera mu  kirenge cy’izindi Leta z’Afurika zikataje mu gushakira amahoro arembye Afurika zimakaza umuco w’ubworoherane n’uwa Demokarasi.Gukomeza kwinumira ari nako bitera inkunga Leta ya FPR INKOTANYI bifatwa nko gukomeza kuyishyikira byemazeyo mu kwimakaza igitugu.

Bikorewe i Kigali,kuwa 20 Kanama 2018

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)