Me Bernard Ntaganda yakuwe ku buyobozi bwa PS Imberakuri?

Sylver Mwizerwa
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 001A-S/PSI/2017
 
Imaze kubona itangazo ryashyizweho umukono kuwa 15/10/2017 n’Abayobozi bane (4) b’amashyaka agize Plateforme P5 basaba ishyaka PS – Imberakuri kuba rigiye iruhande rikabanza gukemura ibibazo bimaze iminsi birigaragaramo ;
 
Imaze  y’igihugu itarateranamberakuri uzwe haruguriko akinangira;e Nsh’icyemezo y’inama;kubona kandi itangazo n° 015/PS.IMB/NB/2017 Bwana Ntaganda Bernard yasohoye kuwa 16/10/2017 asubiza iri tangazo ryavuzwe haruguru akarangiza avuga ko akuye ishyaka PS – Imberakuri muri Plateforme P5 ;
 
Hashingiwe ku itegeko Shingiro no kw’itegeko Ngengamikorere by’ishyaka PS – Imberakuri, Inama Nkuru y’Igihugu hamwe n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa by’ishyaka PS Imberakuri mu mahanga bateranye ku buryo bwihuse kuri uyu wa 21/10/2017 ;
 
Bamaze kungurana ibitekerezo kuri aya matangazo yavuzwe haruguru ;
 
Bamaze kungurana ibitekerezo ku myanzuro y’inama Nkuru y’igihugu y’ishyaka yatumijwe kandi ikayoborwa na Bwana Ntaganda Bernard, Prezida w’ishyaka kuwa 17/04/2016 aho hemejwe ko icyifuzo cya Ntaganda cyo kwirukana Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka  kidashobora kubahirizwa kuberako byagaragariraga buri wese ko gishingiye ku marangamutima aho gushingira ku bintu bifatika ; icyo gihe ndetse abari mu nama bagashimangira ko mu gihe Bwana Ntaganda Bernard azaba anyuze ukubiri n’icyemezo y’inama ko ariwe uzafatirwa ibihano ;
 
Bamaze kungurana ibitekerezo ku buryo kuva aho iyi nama ivuzwe haruguru iteraniye Komite y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa by’ishyaka mu mahanga yakomeje guhagarara hagati isaba Bwana Ntaganda Bernard gushyira imbere inyungu z’ishyaka ariko akinangira ;
 
Bamaze no kongera kwibukiranya ibikubiye mu mabaruwa izi nzego zandikiye Bwana Ntaganda Bernard kuwa 23/09/2017 no kuwa 02/10/2017, abari mu nama bongoye kwibutsa ko :
 
a.       mu itegeko Shingiro ry’ishyaka PS – Imberakuri [i] nta na hamwe izina rya « Ntaganda Bernard nka Prezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri » bigaragara ;
b.      ikigaragaramo n’uko (ingingo ya 7) « Abayoboke by’ishyaka bari mu nzego eshatu zikurikira : abayoboke b’ikubitiro, abayoboke binjiye nyuma mw’ishyaka n’abayoboke b’icyubahiro ».
c.       kuba Bwana Ntaganda Bernard yaratorewe kuba Prezida wa PS – Imberakuri bwa mbere ntibimuha uburenganzira bwo kwiyitiranya na « Prezida Fondateri w’ishyaka PS Imberakuri » ;
d.      kabone n’iyo yaba « Prezida Fondateri » nta na hamwe itegeko Shingiro riteganya ko  « Prezida Fondateri » afite ububasha bwo gufata ishyaka nk’umutungo we bwite.
 
Kubera izo mpamvu, inama yafashe imyanzuro ikurikira :
 
1.      Ingingo ya mbere :
Ishingiye ku ngingo ya 13, iya 47, iya 52 n’iya 55, inama yashimangiye icyemezo cy’inama yo kuwa 17/04/2017 yavuzwe haruguru. Bityo yemeje ko kuva uyu munsi, Bwana Ntaganda Bernard akuwe k’ubuyobozi bw’ishyaka PS Imberakuri. Mu gihe Kongere y’igihugu itarateranango ifate ikindi cyemezo, imirimo ya Prezida w’ishyaka PS Imberakuri izaba ikorwa n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka mu gihe cy’amezi atandatu (6);
 
2.      Ingingo ya 2 :
Inama yashimangiye ko Bwana Ryumugabe Jean Baptiste, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa by’ishyaka PS Imberakuri hamwe na bagenzi bafatanya mu mirimo itandukanye y’ishyaka mu mahanga bakomeza imirimo yabo hatitawe ku byemezo bya Bwana Ntaganda Bernard byateshejwe agaciro ;
 
3.      Ingingo ya 3 :
Inama yasabye Abayobozi b’amashyaka ahuriye muri Plateforme P5 kongera kwemerera PS Imberakuri gukomeza imirimo yayo muri Plateforme P5 nk’uko bisanzwe.
 
Bikorewe i Kigali kuwa 21/10/2017
 
 
 
Sylver Mwizerwa
Perezida interimeri PS Imberakuri
 

2 COMMENTS

  1. Mwizerwa,gukura Me Ntaganda muri PS Imberakuri ni nko kuniga umubyeyi wawe,agapfa. Umunyapolitiki uzabohora abanyarwanda si urwanira ubutegetsi ahubwo ni uwitangira rubanda! Ubona turimo ni ibyo gushyira hamwe!

Comments are closed.