Me Bernard Ntaganda yamaganye ba rusahurira mu nduru bashaka guhindura itegeko nshinga.

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO N° 010/PS.IMBERAKURI/2015 RIGENEWE ABANYAMAKURU

Mu rwego rwo gutegura Inama Rusange izahuza Abanyeshuri biga mu Mashuri Makuru na Kaminuza zose zo mu Rwanda b’Abarwanashyaka b’Ishyaka PS IMBERAKURI ;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI ;Me NTAGANDA Bernard yagiranye Inama n’Abagize Komite Nyobozi y’abo banyeshuri biga mu Mashuri Makuru na Kaminuza.

Muri iyo Nama, hemejwe kandi ko Ishyaka PS IMBERAKURI rigomba gukora uko rishoboye rinyuze mu nzira zose ziteganywa n’amategeko rikamagana Intore n’abandi barusaruriramunduru biyemeje gukora « Coup d’Etat Constitutionnel »bahindura Itegeko Nshinga kugira ngo Prezida wa Repubulika uzaba acyuye igihe mu mwaka 2017 yongere yiyamamaze maze bongere barye kabiri !

Bikorewe i Kigali,kuwa 04 Mata 2015

Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI

Me NTAGANDA Bernard (Sé)