Me Bernard Ntaganda yasuye muri Gereza Mme Victoire Ingabire na Mlle Diane Rwigara

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

Barwanashyaka b’Ishyaka PS Imberakuri;

Mpirimbanyi za Demokarasi;

Nyuma y’inshuro nyinshi avutswa uburenganzira bwo gusura imfungwa za politiki ziborera mu magereza yo mu Rwanda;

None kuwa gatanu taliki ya 5 Mutarama 2018;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri; Me NTAGANDA Bernard ku buryo butunguranye yashoboye gusura Mme INGABIRE Victoire; Prezidate wa FDU INKINGI na Mlle RWIGARA SHIMA Diane; Prezidate wa Muvoma y’Agakiza ka Rubanda.

Mu kiganiro cy’iminota 15 yagiranye na buri munyapolitiki,Me NTAGANDA Bernard,yongeye gushimangira ko urugamba rwa politiki rukomeje kandi ko rudashobora gusubira inyuma!

Igishimishije ni uko ari Mme INGABIRE Victoire ari na RWIGARA SHIMA Diane akayihayiho ka politiki ni kose kandi ntibigeze bacika intege.

Kuba rero aba banyapolitiki bagifite imbaraga z’umubiri n”izaroho biragaragaza nta shiti ko mu kubafunga, FPR Inkotanyi yabaye nka wa mupagasi wasakiye Nyakanga!

Twasoza tubabwira ko Mme INGABIRE Victoire na Mlle RWIGARA SHIMA Diane babatashya cyane kandi barashima abo bose bakomeje kubaba hafi!

Me NTAGANDA Bernard;

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri