Me Bernard Ntaganda yategetswe kutarenga imbago z’umujyi wa Kigali.

    Me Bernard Ntaganda

    Bernard Ntaganda, umunyapolitike utavuga rumwe na leta ya Kigali ntiyemerewe kurenga imbibi za Kigali, atabyubahiriza agafungwa.

    Ku isaha ya saa yine z’ijoro nibwo parike ya Nyarugenge yarangije guhata ibibazo umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Antoinette Mukamusoni umunyamategeko wunganira Bernard Ntaganda yabwiye Ijwi ry’Amerika Ko ubutabera bw’u Rwanda bukurikiranyeho Ntaganda ibyaha bine; icyaha cyo kwiyitirira umutwe wa politiki utemewe n’amategeko, icyaha cyo gushaka guteza intugunda n’imidugararo muri rubanda, icyaha cyo gusuzugura amategeko n’icyo gukoresha inama z’ishyaka zitemewe n’amategeko.

    Uyu munyamategeko avuga ko parike ya Nyarugenge yategetse Ntaganda kutazahirahira ngo arenge imbago za Kigali . Parike yamutegetse kandi kujya ayitaba buri wa gatanu atabyubahiriza byose agafatwa agafungwa.

    Ku kuba yiyitirira umutwe wa politiki utemewe n’amategeko byareberwa mu ndorerwamo yo kuba uyu mugabo yarashinze ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi yamara gufungwa rigacikamo ibice bibili. Kimwe kiyobowe na perezida fondateri ikindi ari na cyo cyemewe n’amategeko kiyobowe na madamu Christine Mukabunane.

    Mu mwaka wa 2010, Ntaganda yiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu. Mu myaka mike ishinze, ubutabera bw’u Rwanda bwamuhamije ibyaha byo gushaka guteza intugunda n’imidugararo muri rubanda ndetse no gushaka kuvutsa igihugu umudendezo.

    Ariko Ntaganda ntiyatuje kuvuga ko ibyo byaha bishingiye kuri politiki

    Icyo gihe yafunzwe imyaka ine mu buroko. Ntaganda ari muri bake mu banyapolitiki bari ku butaka bw’u Rwanda batariye umunwa mu kwamaganira kure ingingo yo guhindura itegekonshinga riha amahirwe Perezida Paul Kagame yo kongera kwiyamamariza gutegeka nyuma ya 2017.

    Source: Eric Bagiruwubusa. VOA