Me Bernard Ntaganda yimuwe mu buryo budasobanutse

Itangazo ry’ishyaka PS Imberakuri N° 023/P.S.IMB/012

Nyuma y’aho ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Kigali bufatiye umugambi wo gutoteza umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri Me Bernard NTAGANDA bubinyujije kuri UWUMUREMYI Vital inkuru igasakara hose, ndetse n’ishyaka rikabyamagana mw’itangazo ryasohoye kuwa 20/09/2012, ishyaka PS Imberakuri rirongera kumenyesha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko amakuru akomeje kutugeraho ari uko ubuyobozi bwa gereza bwongeye kwikoma Me Bernard NTAGANDA nyuma y’agahenge k’iminsi mike yari yongeye kubona.

Kuva ejo kuwa 25 Nzeri, umuryango we wari usanzwe umugemurira buri munsi wabuze irengero rye kandi nta bisobanuro wahawe bigaragara uretse gusa ko ngo yimuwe.

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga niba koko icyo cyemezo cyarafashwe n’ubuyobozi bw’amagereza, nta kindi cyaba kigamije uretse kumushyira mu kato kugirango umuryango n’abarwanashyaka bari basanzwe bamusura batongera kumubona. Bikaba rero biteye impungenge cyane cyane ko kubera uburwayi yafatiye muri gereza, nibyo byari byatumye agira uburenganzira bwo kugemurirwa n’umuryango we.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba kandi rikomeje guterwa impungenge n’imyifatire y’ubutegetsi doreko kwimura abanyapolitiki batavuga rumwe nayo bimaze kuba umuco. Nonese ko bashinyaguriraga Bwana Deo MUSHAYIDI, umuyobozi wa PDP Imanzi ngo kumwimurira i Mpanga n’ukumwegereza umuryango we, ubuho baravuga ko gereza irusha iya Kigali kwegera umuryango w’umuyobozi w’ishyaka, Me Bernard NTAGANDA utuye i Nyamirambo ari iyi he?

Ikigaragara kandi gikomeye n’urwikekwe leta iyobowe na FPR ikomeje kugirira abatavuga rumwe nayo doreko gusura izi mfungwa abarwanashyaka ari benshi byari bimaze kubatera ikibazo, none bakaba bahisemo kubafungira kure y’abarwanashyaka mu rwego rwo kubicisha agahinda.

Iki nacyo kikaba kigaragaza ubwoba bamaze kugirira amashyaka atavuga rumwe la leta yahagurukiye gukura abanyarwanda mu bwoba no kubarenganura. Ntagushidikanya ko intambwe tumaze gutera ikomeye kandi tuzatsinda vuba. Ni byo koko, ukuri kuraryana!

Bikorewe i Kigali, kuwa 25 Nzeri 2012

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa Mbere

1 COMMENT

Comments are closed.