Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Barwanashyaka b’Ishyaka PS IMBERAKURI;

Mpirimbanyi za Demokarasi;

Kuva uyu munsi taliki ya 27 Gashyantare 2017;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri;Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’aho Me NTAGANDA Bernard asabiye gusubira mu mwuga we nyuma yo gufungurwa mu 2014 ariko Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka;Me KAVARUGANDA Julien mwene KAVARUGANDA wabaye Prezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Leta ya MRND akamutera utwatsi yitwaje impamvu zindeye ku busa!

Nk’uko bigaragara mu mategeko y’u Rwanda agenga umwuga w’ubwavoka,Me NTAGANDA Bernard afite uburenganzira busesuye bwo kugaruka mu mwuga we nyuma yo gufungurwa.

Me KAVARUGANDA Julien ntabikozwa ahubwo aramusaba kuzana “extrait du casier judiciare” kugira ngo asubire mu mwuga nyamara kandi ibi byakwa abashaka kuba abavoka kandi Me NTAGANDA Bernard sibyo ashaka kuko ari umwavoka kuva 2006.Aha harimo tena!

Ikigaragara ni uko Me KAVARUGANA Julien ari Ku gitsure cya FPR akaba asesengura amategeko “gitore” kugira ngo bucye kabiri kuko bitumvikana ukuntu Me NTAGANDA Bernard yabuzwa gusubizwa mu mwuga we kubera gusa ko yamaze imyaka ine adakora nyamara hari abandi bavoka bari barahagaritswe kimwe nawe mu 2011 hanyuma bakagaruka.

Nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’Inama y’Urugaga cyo kuwa 07/07/2011,abavoka 112 bari barahagaritswe na Me NTAGANDA Bernard akaba agaragara kuri urwo rutonde ku mwanya wa 40 kubera ko batari bararishye umusanzu.Aba bavoka bose baragarutse.

Kwima Me NTAGANDA Bernard uburenganzira bwe bishingiye ku mpamvu za politiki kuko byabaye itetu.

Ibi bigarazwa n’ukuntu Me NTAGANDA Bernard yagiye avutswa uburenganzira bwe nyuma yo gufungurwa.Yimwe passport, yimwe perimi yo gutwara imodoka kandi yatri yaramaze guhindurwa,polisi y’u Rwanda yanze kumusubiza ibintu bye yafashe mu 2010 nyuma yo gufungwa bifite agaciro hafi miliyoni cumi.Me NTAGANDA Bernard yitaba buri wa gatanu kuri pariki kandi ubu bari kumuhimbira n’andi madosiye nk’uko amaze iminsi yitaba kuri CID aho akurikiranywe kuba ngo yarambuye umuntu wamukoreye “traduction” y’ibitabo bitagaragara hanyuma ngo akamuhemba sheki itazigamiwe nyamara bigaragara ko iyi sheki itariho umukono wa Me NTAGANDA Bernard kandi uyu mutekamutwe witwa KARINDA Jean de Dieu umurega ntagaragaza kontaro y’akazi yagiranye na Me NTAGANDA Bernard.

Barwanashyaka namwe Mpirimbanyi,biragaragara ko FPR yamaze gukatira Me NTAGANDA Bernard igihano cyo “gupfa ahagaze”(mort civile) ariko kandi we yiyemeje gukomeza umutsi yanga guhebera urwaje.

Iyi myigaragambyo yatangiye iri muri uwo mujyo wo guhangana n’ako karengane biciye mu nzira y’amahoro (resistance pacifique).

Bikorewe I Kigali,kuwa 27/02/2017

Me NTAGANDA Bernard (Sé)