Me Ntaganda yanenze Leta yamunzwe na ruswa ikananyereza ibya rubanda

Me Bernard Ntaganda

Me Ntaganda Bernard washinze ishyaa PS Imberakuri, yanenze bikomeye imikorer ya Leta y’u Rwanda avuga ko yamunzwe na Ruswa no kunyereza ibya rubanda. Yagarutse kandi ku ifungwa ry’ibikomerezwa.

Byose bikubiye mu buryo burambuye mu itangazo yashyize ahabona

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°014/PS.IMB/NB/2020:

“INKUBIRI YO GUFUNGA IBIKOMEREZWA CYANGWA ABABAYE BYO  NI IGIHU KIBUDITSE RUSWA NO KUNYEREZA IBYA RUBANDA BIRANGA LETA YA FPR”

Rishingiye  ku ijambo Prezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Prezida w’Umuryango FPR INKOTANYI yavugiye mu nama y’iryo shyaka aho yashimangiraga ko abiba ibya rubanda bagomba kubiryozwa;

Bimaze kugaragara ko iryo jambo ryakurikiwe n”inkubiri yo gufunga bamwe mu bikomerezwa by’Ishyaka FPR INKOTANYI;

Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo gutangaza ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga iyi inkubiri yo gufunga ibi bikomerezwa ari igihu kigamije kubudika ruswa no kunyereza ibya rubanda byabaye itetu kuva Ishyaka FPR INKOTANYI ryafata ubutegetsi ku ngufu kandi rikayobora u Rwanda ku ngufu bityo ibi bikomerezwa bikaba bizira gusa kuba byariganye  Ishyaka FPR INKOTANYI cyangwa abatoni baryo gusahura ibya rubanda dore  ko ibi ari kimwe mu bimenyetso karemano biranga ubutegetsi bwa FPR

Ingingo ya kabiri

Ishyaka PS IMBERAKURI rishimangira ko uburyo buhamye bwo kurwanya ruswa, kunyereza ibya rubanda n’ibindi bikorwa bisa na byo nko gusesagura umutungo w’igihugu byarandurwa burundu ari  uko Ishyaka FPR INKOTANYI ubwaryo ribanje kwitandukanya n’ibyo bikorwa kandi rikanemera ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko no ku mahame ya demokarasi.

Ingingo ya gatatu

 Mu Rwanda rwa FPR ruswa yabaye nk’umukino ukinwa nta nkomyi n’abayitanga,abayaka n’abashinzwe kuyirwanya maze umusifuzi akaba FPR INKOTANYI ihitamo abagonba gukurikiranwa n’ubutabera.

Ingingo ya kane

Mu Rwanda rwa FPR INKOTANYI kunyereza no kwiba ibya rubanda byagiye byamaganwa bya nyirarureshwa n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo Perezidansi,Inteko Ishingamategeko,Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta ariko bikomeje gukaza umurego 

Ingingo ya gatanu

Raporo zitandukanye z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta  zirekana ko mu 2019 hanyerejwe miliyari 8,6 kandi zikaba zishimangira ko kuva 2012 kugeza 2019 ubwo bujura bumaze kwikuba inshuro icumi!Ubu bujura kandi bwagarutsweho no muri  raporo ya Banki y’Isi. Ibi bikaba biterwa ni uko Ishyaka FPR ridakorera mu mucyo kandi rikaba ryariyemeje kwikubira umutungo w’igihugu dore ko bivugwa ko riri mu mashyaka ya mbere akize ku isi.Uwo mutungo wavuye he?Amagambo ahariwe “Nyankana”!

Bikorewe,i Kigali kuwa 15 Nyakanga 2020

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)