Menya byinshi ku ntambara y’ubutita FPR/Ferwafa na Rayon Sports bamazemo imyaka 24!

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, Denis Chance Gacinya, James Kabarebe n'uwari umukuru wa FERWAFA Degaule Nzamwita

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Izina Rayon Sports ni ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari. Impamvu ni uko iyi kipe ari ubukombe kuko imaze imyaka 65 ivutse kandi muri iyi myaka yose ikaba itarigeze ijya kure y’ikipe zihanganira ibikombe mu Rwagasabo. Ikindi iyi kipe izwiho ni ukugira isinzi ry’abafana bayikunda urukundo rutari urumamo kuko aribo bayitunze kuva yashingwa kugeza magingo aya. Ibi rero bigatuma leta ya FPR ihora ishaka kuyipyinagaza kuko ubundi bitemewe ko hari ikintu gitera imbere mu Rwanda Paul Kagame n’abambari be batabigizemo uruhare.

FPR ikimara gufata ubutegetsi yashatse gusenya Rayon Sport na Kiyovu Imana ikinga akaboko !

Nk’uko byagenze no mu zindi nzego zitandukanye za leta, FPR imaze gufata ubutegetsi yashatse gusiba ibyiza byose MRND ya Habyarimana na MDR ya Kayibanda byasigiye abanyarwanda. Ingero ni nk’ihindurwa ry’amazina ya za minisiteri, ibigo bya leta, amazina y’uturere n’ibindi. Izi mpinduka ntabwo zaje zireba inzego zimwe na zimwe ahubwo zaje zishaka guhindura amazina y’ibintu byose no gusenya amakipe y’umupira w’amaguru yari akunzwe n’abafana mu gihe cya Habyarimana. Ku isonga ikipe yagombaga gusenywa yari Kiyovu Sports bitewe n’uko yari ikipe izwiho gukundwa na bamwe mu bayobozi bari bakomeye muri MRND nia Bonaventure Habimana bitaga Muvoma. Ibi kandi basa n’ababigezeho kuko uwavuga ko Kiyovu yapfuye ihagaze ataba ari kure y’ukuri. Ibi birigaragaza neza kuko mu myaka 24, FPR imaze ku butegetsi Kiyovu Sports nta gikombe cya championnat cyangwa icy’Amahoro yigeze itwara. Ibi biterwa ahanini no kwivanga mu miyoborere yayo kw’abasilikari b’ibikomerezwa barangajwe imbere na James Kabarebe aho umugore we yigize umufana wa Kiyovu  ku ngufu atari urukundo ayifitiye ahubwo ari ukugirango akomeze abibe umwuka mubi mu buyobozi bwayo. 

Rayon sports yatabawe n’abacikacumu babihanduzacumu !

Iyi kipe yiswe gikundiro kubera gukundwa n’abanyarwanda b’ingeri zose FPR yashatse kuyisenya ibinyujije muri Colonel Twahirwa Louis Dodo ubwo yinjiraga mu buyobozi bwayo ku ngufu atowe n’abahutu b’ibikange ariko umugambi we ntiyawugeraho bitewe n’uko hari abacikacumu bakomeye haba mu buryo bw’amafaranga ndetse no mw’ishyaka rya FPR muri rusange. Impamvu ni uko leta yashakaga ko Rayon Sports yasenyuka bityo APR FC na Rwanda FC akaba ari zo zizamuka bityo umugambi wo kwibagiza abanyarwanda ibyiza byasizwe na MRND ukagerwaho. Ibi ntabwo  byakunze kuko Rayon Sport yari ifite abacikacumu b’abatutsi n’abahutu bayikunda urukundo rw’umuhama. Aha twavuga nka Paul Ruhamyambuga , Dr Emile Rwagacondo n’abandi benshi batigeze bemera ko ikipe basigiwe n’abakuru babo yazima. Aba bagabo barwanye urugamba rutoroshye bafatanyije na bamwe mu bahutu b’abataripfana bituma Rayon Sports ikomeza kuba ikipe itinyitse kugeza magingo aya.

MTN yashatse gutera inkunga Rayon Kabarebe na Kayizari barabyanga

Mu mwaka wa 2004 nibwo MTN yagize igitekerezo cyo gukorana na Rayon Sports aho yashakaga kuyiha amafaranga bityo Rayon Sport ikazajya yambara imyenda iriho ibirango bya MTN. Birumvika ko  nk’ikigo cy’ubucuruzi nacyo cyari kungukira muri iyi mikoranire bitewe n’uko Rayon Sport ifite abafana benshi cyane bari kwibona kandi bagakunda MTN Rwandacell. Gen Kabarebe yaje kumenya iby’aya makuru maze ashya ubwoba kuko yabonaga ko Rayon Sports nibona inkunga ya kabiri yiyongera ku sinzi ry’abafana isanganwe izahita ikomera bityo ikipe yari abereye President w’icyubahiro ariyo APR FC ikaba yaburizwamo haba mu gutwara ibikombe by’imbere mu gihugu ndetse no mu karere ka CECAFA muri rusange. Kabarebe nk’umuntu wari umugaba w’ingabo kandi akagira ijambo rikomeye mu gihugu, yaje gutegeka ubuyobozi bwa MTN ko ayo masezerano atasinywa. Ibi yaje kubigeraho bitewe n’uko Kabarebe yari afite ibyitso byinshi muri kiriya kigo cy’itumanaho birangira Dr Rwagacondo wari umuyobozi wa Rayon Sports muri kiriya gihe ashubije amerwe mu isaho.

2005 Kayiranga Baptista yatewe ubwoba ko natwara igikombe cya championnat azicwa!

Abakurikurikiranira hafi ibya ruhago y’u Rwanda bibuka neza uburyo mu 2005 ikipe ya Rayon Sports yari ikomeye. Rayon Sports icyo gihe yari ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya championnat  ndetse n’icy’Amahoro byose icyarimwe. Ibi ntabwo byaje gukunda kuko Kabarebe yifuzaga ko APR FC yasohokera u Rwanda muri CAF champions league. Impamvu ni uko umwaka wari wabanje APR FC yari yageze muri kimwe cya kabiri mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo. Birumvikana ko Kabarebe yashakaga ko APR FC isubiramo ayo mateka no muri champions league. Aha rero yabonye ko ikipe ye biyirangiranye, niko gutera ubwoba Baptista Kayiranga wari umutoza mukuru wa Rayon Sports maze nawe abinyujije muri myugariro we Uwingabire Olivier (KOLO) bemera kwitsindisha imbere y’ikipe yoroshye nka Marine kubera gutinya Gen Kabarebe.

Ubutaha tuzababwira iby’urupfu rwa Katawuti, ifungwa rya Karekezi Olivier na Gacinya uburyo byose byakozwe na Kabarebe agamije kugabanya umuvuduko w’abarayons

2 COMMENTS

  1. MESDAMES MESSIEURS JE VOUDRE DE VOUS RAPPELER L UN DES CHOSES LES PLUS IMPORTANT buli wese atibaza muli iyi ibihumbi bibili tugezomo(les millionnaires) kuko hakunzwe kuvuga byinshi kandi byiza kubyereye kubakunzi bimikino y’amaguru muli urwo Rwanda ariko bakunzi bur’urubuga kandi zikunzi kurusu mutangiraho ibiterezo byinshi kandi byiza byubaka!ariko kuko hashize iminsi myinshi ntabasha kurusura ngo duhuze ibiterezo bynshi kandi byiza byubaka kubere inkuru nziza kandi z’ubaka muli ikigihe tugezemo cy’inshoberamahanga kubera akanshi ubuhumyi cg ubugiji bw’abamwe mulitwe bakunze kwikanyiza bitwage nali kandi ahani dusanga bibogamirara kubujiji ndetse nokwikubira,ari nshuti bavandimwe mukunze gusura uru rubuga duhuriraho maze tugahana ibitekerezo byinshi kandi byiza byubaka ngirago ahanini iyo mushijoje ngirango ahanini ko ari inshoberamanga kuko akenshi hari igi rimwe narimlwe dukunze guhuriraho ni imvugo nyadagazi zishingiye ku muko uturere cg kumibereho yabamwe mulitwe kuko rero mvugako ngewe bimbera inshoberamahanga ngirango uwicaye nabi ababaza imbereye ntago ushobora kwira iwawe maze uzabone ikigunga kandi utagiye kugishaka!sigitangaza rero bakunzi buru rubuga kuko muhuriraho nabyinshi kandi byiza byubaka ndetse n’ibibi simvugira kwirata cg gusebanya ndetse no guharabikana kuko abakunze kurusura sinabasobanurira ibyo mudakunze gumahoa kuli ururuga rw’iyi st yuRU RWANDA;KUKO RERO AKENSHI MULITWE BAMWE MULITWE BAFITE IMYUMVIRE MIBI CG SE MYIZA BITEWE nuko buli wese afata ikintu muli ibibihe tugezemo ntabuza ntago buliwese yakwanga kuvuga ukuli ngo kuko kubaza kandi ahanini umuntu aba agirangi abakunzi buru rubuga bamwungure ibiterezo kumyuvire ye ni imitererezoye!si igitanga kubyi mbashije kubasobanuri nubwo ari bike ariko hakubiye inyigisho nkeya kandi ni inyisho nziza yazabafa muminsi iri imbere yanyu nkuko mbibabwiye mugika kibanza ko uwicaye nabi abaza imbereye kandi nutazi ikimuhatse ……………nkaba ndangije mbashimiye ndi mbifurira ibihe byiza miminsi iza y’imbereyanyu mugire urukundo rw’imana

  2. biragaragara ko bigoye kuko ntago umuntu uzi ibya rayon sport fc {gikundiro} ngo yihanganire inkuru nkiyi yibinyoma, Rayon Sport na leta nimwe muma kipe akunzwe nabenshi yaba abaturage cg abayobozi ubwo se woe izo nkuru zuje ibinyoma mbwira uzikurahe maze imyaka 29 mfana rayon sport mbona inkunga yayaburimunsi kd sinda bona iyanyu bmwe muvugisha umunwa mudakora nonese iyo rayon sport ikibuga ikoreraho sicya leta nonese nirimwe cg niabiri rayon sport yakirwa muru gwiro ishimirwa ibyo yagezeho gusa bibabyiza iyo umenye yuko ntabumenyi ufite ukagisha inama kuko birababaje uko nukuroga abanyarwanda babahanze batazi ukuri naho Rayon Sport ibyo byose nibiri muri woe kuko kiyovu wavuze umuterankunga wayo wambere na akarere ka nyarugenge ubwose koko ubwo urumva koko ibyo uvuga atari ibinyoma koko

Comments are closed.