Menya Impamvu Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe bumvikanye bafite Igihunga n’ Impungenge nyuma y’ Amajwi ya Dan Munyuza

Bamwe mu bagize ishyaka Ishakwe, (uvuye ibumoso ugana iburyo) Sixbert Musangamfura, Jonathan Musonera, Nkiko Nsengimana na Joseph Ngarambe

Musonera Jonathan yaba Akorana na Dan Munyuza, René Rutagungira uherutse gufatirwa Uganda? Menya Impamvu Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe bumvikanye bafite Igihunga n’Impungenge nyuma y’ Amajwi ya Dan Munyuza Ashaka Uburyo Bwo Kwica Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Kigali.

Hashize iminsi abantu benshi bibaza impamvu Radio Ishakwe yibasira Amashyaka ya Opozisiyo by’umwihariko Ihuriro Nyarwanda, RNC. Benshi bagiye banenga iyo myitwarire ndetse bakanabaza bati Musonera, Ngarambe na Rudasingwa bakorera nde! Abakurikiranye ibyo biganiro, bumvise ko abibasiwe cyane ari abahoze ari abasirikare mu ngabo za FPR bakaza kwitandukanya nayo. Byanumvikanye kandi ko abo bagabo bumvikanaga nk’abarwanya icyo bise umugambi wa RNC wo gukoresha ingufu za gisirikare mu gukuraho Leta ya Paul Kagame, ndetse abasesengura bakavuga ko ibyo byaba ari imwe mu mpamvu bibasira cyane abahoze ari abasirikare n’ubwo atari bo bonyine kuko no mu batarabaye abasirikare nka Gervais Condo nawe byumvikanye ko yibasiwe by’umwihariko. Ibya Condo Ariko reka mbe mbirekeye ikindi gihe, gusa mbizeze ko nzabigarukaho nimumpa umwanya.

Reka ngaruke ku nkuru nyamukuru. Kuki Musonera na Ngarambe bumvikana cyane barwanya Ihuriro Nyarwanda, bakibasira cyane Jenerali Kayumba Nyamwasa. Ese byaba ari uko batandukanye nabi nkuko bamwe babikeka cyangwa haba hari ikindi kibyihishe inyuma? Muri iyi nkuru, ndababwira ibyo nzi kuri aba bagabo bombi noneho abasomyi bazifatire umwanzuro.

Reka mpere kuri Musonera, nibanda ku mateka ye mu gisirikare cya RPF

Musonera yumvikana kenshi avuga ko yamagana ubwicanyi bwa DMI. Ntanarimwe ariko arigera avuga uruhare yaba yarabugizemo niba ruhari, ndetse n’uburyo yabumenye. Muri iyi nkuru turabibanyuriramo muri macye.

  • Mu w’ 1991 Musonera ubwo yarangizaga amahugurwa mu gisirikare cya FPR, yahise ahabwa akazi mu kigo cy’imyotozo ya Gisirikare I Nyakivare.
  • Akazi yahawe kari ako gukora “screening” bisobanuye gutoranya cyangwa se kurobanura. Aho yagombaga kuvugana n’abasivile binjiye mu gisirikare, akabavangura, hanyuma agaha raporo Dan Munyuza wari umukuriye, abo yatoranyije. Abo yabaga yatoranyije ni abo yabaga yashyizeho akabazo ko baba ari abo yitaga abanzi cyangwa se intasi zoherejwe n’ Inzirabwoba kuneka Inkotanyi. Akaba yarakoranaga na Deus Kagiraneza nzakugarukaho muri iyi nyandiko. Benshi bakaba bazi inzirakarengane zatikiriye muri iri robanura, ariko iyi nayo ikaba ari inkuru y’Ikindi gihe, kuko hari nabambwiye ko bazavuga uburyo bazi Musonera akubita agafuni I Nyakivare. Ikindi ni uko kugeza ubwo ingabo z’Inkotanyi zafatiye ubutegetsi, Musonera nta wundi mukoresha yagize utari Dan Munyuza .
  • Mu kiganiro Ishwakwe cyagize kuwa 28/9/2017 Musonera yumvikanye avuga uwitwa Kiboko. Mbonereho kumenyesha abasoma iyi nkuru ko Kiboko koko yakoranaga bya hafi na Musonera ndetse na Kagiraneza.

Amateka ye mu nkotanyi muncamake ngayo. Ariko ni byiza ko abasomyi bamenya niba Amateka ye na Munyuza ntaho yaba ahuriye n’Ibyo amaze iminsi avuga yikoma amashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR na Kagame. Nkuko twabivuze hejuru, benshi bakomeje kwibaza niba Musonera n’Ishakwe badakorana na Kigali. Ese duhereye kuri bicye mwumvise byaba bihagije? Nibaza ko twaba twihuse ariko reka turebe nyuma yo kuva mu Rwanda niba yararetse gukorana na Dan Munyuza.

  • Ibimenyetso birerekana ko Musonera ashobora kuba atararetse gukorana na Munyuza. Bimwe muri ibyo bimenyetso ni amajwi ya Dan Munyuza yumvikanye akorana na Musonera mu buryo bwo gusenya amashyaka harimo no kubatwara ubuzima. Bivugwa ko Musonera inzego z’ubutasi z’Ubwongereza zimukurikiranira hafi ku buryo we atari kwibeshya ngo avugane na Dan kandi avuga ko bashaka kumwica, we na Dan Munyuza bumvikana ko bazajya bakoresha Eric Kajyunguli ariko ufite andi mazina tutari butindeho. Uwo ariko Kajyunguli nkuko mwabyiyumviye muri ayo majwi akaba yizerwa na Dan Munyuza cyane ndetse banavuga ko basangiye inshuti. Iyo nshuti nta yindi ni René Rutagungira uherutse gufatirwa muri Uganda.
  • Si ibyo gusa ariko andi makuru yizewe ni uko Mwenenyina wa Musonera witwa Maritini akorana na Dan Munyuza. Bikavugwa ko Dan akoresha Martini iyo ari ngombwa mu mikoranire y’ibanga.
  • Musonera mu kiganiro gihurutse kuwa 28/09 uyu mwaka bikaba byarumvikanye ababaye, afite igihunga n’Impungenge benshi batashoboye gusobanukirwa, kuko yavugaga ko amajwi ya Dan adakwiriye gukomeza kumvikanishwa. Nubwo Musonera avuga ko ababajwe nuko ababuriraga opozisiyo bashyizwe hanze, amakuru yizewe ni uko yababajwe nuko imikorere ye ya hafi na Munyuza, René Rutagungira na Kajyunguli Eric (Uyu akaba afite irindi zina) yamenyekanye.
  • Bikaba bikomeje kunavugwa ko imikoranire ya Musonera na Munyuza irimo Cash nyinshi, nubwo zisaranganywa na benshi.

Joseph Ngarambe se we gukingira ikibaba Leta ya Kigali byaba biterwa n’ Iki?

Ku kibazo cy’uko Ngarambe yaba akorera Kigali ntabwo ngitindaho. Birazwi ko Ngarambe aramutse akorera Kigali byaba ari gusubira ku mukoresha we wa kera, benshi banavuga ko n’ubundi ntacyo bigeze bapfa. Kimwe mu byatumye abanyarwanda bamwibazaho, Ngarambe, ni uburyo yabaye mu mashyaka hafi ya yose yashingwaga agamije kurwanya ubutegetsi ariko akaba uwa mbere mu gusaba ko yanaseswa cyangwa kuyasenya. Bivugwa ko Ngarambe ari membre fondateur w’amashyaka menshi nka ARENA; IGIHANGO; IHURIRO NYARWANDA, RNC; NEW RNC; ISHAKWE, n’andi menshi yabayemo nka PSD. Hari n’ibindi ariko bikwiye kuvugwaho.

  • Kuva Arusha muri Tanzania kugeza uyu munsi ibimenyetso byerekana ko Ngarambe Joseph agikorera Kigali. Benshi baramwibuka igihe amajwi ye yumvikanaga anegura Colonel Patrick Karegeya, agamije gusebanya. Ubu ndetse ayo majwi yatumye Ngarambe na Ambasaderi Ndagijimana batagicana uwaka, kuko nyuma y’ayo majwi Ambasaderi Ndagijimana yamenye Ngarambe nyawe uwo ariwe.
  • Hari amakuru akigenzurwa ariko afite imvano ko Ngarambe yagurishije inzu ye Dan Munyuza kandi Ngarambe yari yarahunze igihugu ndetse anavuga ko arwanya ubutegetsi bwa Kigali, ndetse akamwishyura ari muri opposition, gusa hakaba harakoreshejwe uburiganya kugira ngo ihererekanya ry’Amafranga ritazasobanuka. Ibyo ubundi mu Rwanda ntibibaho, ahubwo bafatira imitungo yawe. Haracyari kwibazwa niba koko hari imitungo/inzu yagurishijwe cyangwa ari uburyo bwo kumuha amafranga y’akazi mu buryo bw’amayeri. Iyi nkuru nzayibaha neza ubutaha.
  • Ibindi ni uko servisi z’ Ubutasi bwo hanze (External) iyobowe na Francis Mutiganda, ikoresha Ngarambe na Musonera binyujijwe kuri Deus Kagiraneza, mu bikorwa byo kugerageza guca intege amashyaka arwanya ubutegetsi byaba ngombwa bakayasenya. Mwibuke ko Deus Kagiraneza twamuvuzeho kuri Musonera. Ibi bikorwa kandi Rudasingwa akaba yarabimenyeshejwe ariko avuga ko azabigendamo yitonze.

Mu gusoza ndarangiza mbabwira ko ariya ma audio yumvikanye yababaje Musonera cyane kuko umuyoboro wo kurya amafranga ya Kigali ushobora kuba ufunzwe burundu. Bikaba bisobanura impungenge ndetse n’Igihunga twumvanye Musonera na Ngarambe ubwo bazaga kuvuga kuri audio zatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho wumvaga ba protegea (Gukingira) ba maneko ba Kigali kurusha Opozisiyo.

Nzakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iri cukumbura, uko nzagenda nyabona.

 

Inkuru Yanditswe na Murwanashyaka Ildephonse, kuwa 01/10/2017 i Kigali

[email protected]

 

NB: Ibitekerezo bikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bwite bya nyiri kwandika iyi nkuru