MENYA UKO TUBARA MILIYONI ZISHAKA KO ITEGEKONSHINGA RYAHINDUKA

Abanyarwanda bafite impano nyinshi utasanga ahandi, ni mur’urwo rwego uzasanga besa imihigo akenshi iba yarananiye byinshi mu bihugu byateye imbere. Aha nkaba ngiye kubagezaho uko tubara amajwi runaka, cyangwa imibare runaka tuba dushaka gukinga mu maso y’abaterankunga n’isi yose muri rusange.

Mushobora kuba mumaze iminsi mwumva inkuru y’abaturage amamiliyoni birirwa basiragira mu Nteko Ishinga Amategeko, bajyanwa no gushyikiriza umutwe w’abadepite ubusabe bwabo kimwe n’abo bahagarariye bw’uko Itegeko-nshinga ryahindurwa cyane cyane mu ngingo ya 101, kugirango Perezida Kagame yongere yitoze.

Nyamara iryo tegeko ubwaryo rikaba riteganya ko kugirango hagire igihindurwa aruko hagomba kugaragara impamvu ikomeye (nubwo kubijyanye n’umubare wa manda ho risa n’iridadiye nkuko twakomeje kubisobanurirwa n’impuguke), aho kugirango rero abasaba batubwire impamvu idasanzwe ibatera kugira icyo cyifuzo, Leta yo ishishikajwe no kutubwira imibare ya za Miliyoni z’abaturage zikomeje gusaba ko iyo ngingo yavuzwe haruguru yahinduka.

Abumva iyi mibare bakomeje gutangazwa n’ubwinshi bw’abasaba, ariko cyane cyane n’urwego igitugu cya Perezida Kagame kigezeho, doreko benshi batari bazi intera n’imbaraga uyu Muyobozi w’igitangaza afite. Nyamara bakirengagiza ko byose yabigezeho yifashishije ubushobozi bwo kubumbira abantu mu mashyirahamwe.

Benshi muribuka ko nyuma yuko afashe ubutegetsi, yihutiye gushyira imbaraga mu kubumbira abantu mu mashyirahamwe nka bumwe mu buryo bwo guhuza imbaraga hagamijwe kurwanya ubukene, ibintu byumviswe vuba maze abaturage barabyitabira koko, bamwe bibateza imbere abandi babihomberamo kubera imikorere mibi y’abayoboraga ayo mashyirahamwe akenshi bashyirwagaho hakurikijwe inyungu za Perezida kuko akenshi yabaga yishakira kuyakoresha mu nyungu ze bwite, nk’ubutasi, kwigwizaho imitungo y’abaturage no kugenzura buriwese utamwifuza cyangwa udashaka kuyoboka.

Impamvu nzanyemo iby’amashyirahamwe, nuko ariyo pfundo rikomeye ryashoboje umunyagitugu Kagame kwigarurira abanyarwanda n’isi, kuko usibye no kuba yarasahuye agatubutse muri za COPEC zahombaga, niko byagendaga mu mashyirahamwe hirya no hino tutibagiwe no mu bigo bya Leta, aha kandi yaramaze kubigiramo ubunararibonye kuko FPR yamuhaye urugero rwiza rwo kubikora.

Ngarutse rero ku kigenderewe, reka mbereke uko imibare y’abaturage iboneka: Abenshi muribuka “One Dollar Campaign?”. Uburyo yakorwaga no kugirango igere ku ntego byasabye umuntu gutanga ayarenze $1, kuko abaturage batangaga 1 inshuro nyinshi, muti gute? BYuatangiriraga mu Midugudu, umuntu akayasabwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, waba ukeneye icyangombwa, Gitifu nawe akayagusaba, ubwo icyari Idolari kikaba abaye abiri, waba uri umukozi, ku kazi umukoresha akayagusaba, waba uri muri RPF, bakayagusaba, waba ubarizwa muri korali, bikaba uko, waba noneho rero uniga nyuma yo gukora, FPR yo kw’ishuri ikayagusaba, umwaka wigamo bikaba uko, niba uri mubayobora abandi nabwo ukayatanga nk’umuyobozi, waba ufite akaduka gacuruza byeri nabwo, uhagarariye abikorera akayakwaka, noneho rero wagira ibyago ukaba ufite n’urundi rwego rw’ubuzima ubarizwamo kandi ugaragaraho agafaranga nabwo ntibabura ikindi cyiciro bagushyiramo ukayishyura, urugero ni nko kuba uri umurejiyo cyangwa ufite icyumba cy’amasengesho uteraniramo kuko FPR na Leta baba babatejemo ipiganwa ridasanzwe kandi rifite ingaruka. Aho buriwese aba ashaka kugaragaza kwitabira. Aha kandi nabibutsa ko abifite batangaga arenze $1 kuri buri rwego navuze.

Niba mwakurikiye neza, niko rero na list y’abasaba uko itegekonshinga rihindurwa zikorwa. Niba ndi umunyarwanda uri mu gihugu, iryo ni ijwi rimwe, kuba ndi muri FPR cg PL, cg irindi shyaka ni abiri, noneho niba ndi umuhinzi (doreko hafi abaturage twese ariko kazi twandikishije mu bahinzi) nzazamo, niba mfite umurima wa Kawa, hirya nkagira uw’Ibishyimbo, nzabarizwa murabo bose, amajwi amaze kuba angahe niba mukurikiye? Igisubizo ni atanu, kuko nzaza kuri List 5 zose navuze, niba rero mfite akandi kazi nkora nzazano kuri List yo kukazi, nze ku barwanashyaka bo mu kazi, nze kuri list y’abayoboye abandi niba mbarizwa no mu buyobozi bw’aho nkora, nongere nsinyishwe no kuri Liste y’ishyirahamwe mbarizwamo, kuburyo nshobora kugeza ama list 100 bitewe n’imirimo cyangwa inzego zitandukanye nkoramo cg nisanzemo doreko benshi mu baturage baba bafite amashyirahamwe menshi babarizwamo.

Nguko uko tugera kuri za Miliyoni zisaba ko itegeko rihinduka, doreko akenshi bisaba kwiyandikisha (soma kwandikwa, waba ubishaka cg utabishaka) kuko ipiganwa riba ryatanagajwe, utaryitabiriye ashyirwaho, yabirwanya akirengera ingaruka.

Uko niko byagenze mu matora kugeza ubwo Kagame yisanze afite amajwi arenze umubare w’abatoye, nyuma bidutera kwibaza ubwo twarimo kuyabarura, maze bimaze kutuyobera dukora icyo bita gushyira mu gaciro tukamugenera 90% arenga…

Iyaba habagaho kugenzura izo list, kubifata byaborohera, kuko mwasanga haraho umuntu yanditswe inshuro zirenze 10, kandi numero y’indangamuntu ku muntu itarenga imwe, kabone nubwo baba bahuje amazina, ibi byose ni “ugutekinika” nkaba nemeza ntashidikanya ko ariryo terambere tugomba gusakaza no mu mahanga akirwana no kubona imibare ikenewe mu bintu ibi cg biriya.

Nanzura, nagirango nibutse abari mu buyobe ko u Rwanda rugeze habi, ubuswa bwacu twibwira ko aribwo bwenge kandi koko, ku ngoma ya Kagame abanyarwanda bacioye agahigo mu kujijwa, iki tuzakimwibukiraho kuba yararoshye igihugu mw’icuraburindi, aho abize bahindutse injiji, abantu bagahinduka inkomamashyi, ubwenge bugasimbuzwa igifu, ukuri kugahinduka sakirirego, kuburyo tuyoberwa ibitugoye by’ibanze twagakwiye kub dushishikarira kwumvikanisha ko bigomba guhindurwa, nko gukuraho ibifungo bya hato na hato bibangamiye umuryango nywarwanda, impfu zidasobanutse zikenewe gushyirwa ku mugaragaro, abantu bishwe n’ibiyobyabwenge kubera kwiheba, bize ariko bakimwa akazi mu gihe abanyamahanga bagamitse mu mitsi yacu n’ibindi byinshi ntarondora… Niyo tutabihindura none, nibura tuvuge kugirango umunyagitugu aboneko tuzabaye injiji twese.

Urugamba turiho rufite iherezo, kandi abanyakuri bazatsinda!

Kanyarwanda.