Rwanda:Miliyari zirenga ebyiri muri référendum ku mushinga wavuzweho kubindikiranya?

Ubusanzwe, gushyiraho, guhindura cyangwa kuvugurura Itegekonshinga nta ho bitaba, kandi bishobora no guterwa n’impamvu zifite ireme, ndetse haba n’ubwo biba ngombwa ko binyura no muri « référendum » kugira ngo abaturage bose bavuge niba bashyigikiye icyo gikorwa. Ibyo bishobora guhenda ariko bikumvikana neza kuko nk’Itegekonshinga rikozwe neza ni intango y’imibereho n’imiyoborere myiza ku gihugu.

Hari ibibazo bibiri byakwibazwaho ku bireba Urwanda:

  1. Uriya mushinga w’Itegekonshinga wateguwe ku buryo nta na hamwe hirengagijwe amahame agenga imiterere y’ itegeko iryo ari ryo ryose? Ihame rivuga ko itegeko ritagiraho ryangwa ngo rihindurwe bikorewe umuntu runaka ( mu gifaransa ni icyo bita « le caractère impersonnel et général de la loi »), iryo hame ryarubahirijwe?
  2. Ihindurwa ry’Itegekonshinga ryakozwe hazirikanwa uburyo bwo gushyiraho ubutegetsi bushimangira inzira y’amahoro arambye? Mu yandi magambo, hazirikanywe uburyo burinda igihugu kugira isura y’igundira ry’ubutegetsi?

Niba ibyo byose byaritaweho, ikiguzi cy’itora  n’aho cyaba kinini cyaba gifite ishingiro, n’ubwo hari ibibazo by’ingutu by’ ubukene mu banyarwanda, byakumvikana ko icyo gikorwa gihabwa rugari kuko cyaba gushimangira inzego nyazo zo kubikemura.

Ukuri ni ukuhe?

Abategetsi bakuru b’Urwanda bemeza ko ari abaturage basabye iryo hindurwa. Nyamara hari n’abivugira ko basinyishijwe ibyo batitekerereje. Ku itariki ya 30/11/2015 muri Dixit no.5 twabagejejeho icyo abantu banyuranye bavuga kuri uyu mushinga. Ku itariki ya 7/12/2015 muri Dixit no.6 tubagezaho n’icyo n’abandi batangaje nyuma yo kwitegereza ibiwukubiyemo n’uko wateguwe.

Harimo abasanga igikorwa cyarateguwe mu itekinika (kubindikiranya). Bivugwa n’abanyarwanda, bikanavugwa n’abanyamahanga. Abategetsi b’Urwanda ntibigeze baha agaciro ibitekerezo by’aberekanye impamvu basanga bidakwiye guhindagura Itegekonshinga muri buriya buryo.

Byararangiye abategetsi b’Urwanda bamaze kwemeza « référendum », aho abanyarwanda bazatora niba bemeye cyangwa batemeye umushinga w’Itegekonshinga ukubiyemo ihindurwa rya zimwe mu ngingo. Abanyarwanda bari hanze bazatora ku itariki ya 17 Ukuboza 2015, abo mu gihugu batore bukeye bwaho. Muri iki gihe abanyarwanda basaga miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana ane ni bo bagejeje ku myaka yo gutora (6.400.000). Ni igikorwa kizagendaho akayabo ka miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri (2.200.000.000Frws) nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Igihe.

Mu gihe abategetsi bishimira ko babasha gukora igikorwa nk’icyo gihenze ku cyemezo gifashwe habura gusa ibyumweru bitagera kuri bibiri, hari n’abanyarwanda bumvikaniye kuri radiyo « Ijwi ry’Amerika » bibaza niba ako kayabo atari impfabusa mu gihe hari ibibazo by’ingutu by’ubukene, ubushomeri, n’ibindi, …

Impinduka y’ibanze kuri uwo mushinga w’Itegekonshinga, ari na cyo kintu mu by’ukuri kigamijwe, nk’uko kandi n’abategetsi banyuranye b’Urwanda bagiye babyivugira, ni ukugena ingingo ziha perezida Paul Kagame kurenza manda ebyiri zari zisanzwe.

Umushinga uraha uburenganzira perezida Kagame uri gusoza manda ye ya kabiri, kuba yakwiyamamaza manda y’indi y’ imyaka irindwi ndetse nyuma uwo mushinga ukamuha uburyo bwo kwiyamamaza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu (7+5+5). Bivuze ko hejuru ya manda ebyiri ari gusoza, yategeka izindi eshatu, zose zikaba eshanu. Hejuru y’ imyaka 14 yategeka indi 17; yose hamwe ikaba 31. Ubutegetsi bwe bushobora kuzageza mu w’2034.

Hari n’abavuga ko batangajwe n’uko iryo hinduka ryagenwe muri uwo mushinga mu gihe nyirubwite yavuze inshuro zirenga eshatu ko hari impamvu we ashingiraho avuga ko adakwiye kurenza manda ebyiri.

Aha rero ni ho abaturage bamwe bibajije, niba akayabo ka miliyari zirenga ebyiri, atari amafaranga agiye arira (impfabusa), nyuma yo kubona ko hari abemeza ko imyiteguro yakozwe mu buryo bw’ikinamico. Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bindi cyane cyane ibyo muri Afurika haranzwe umuco wo gushaka kugundira ubutegetsi. Ibyo byagiye bituma kubusimburanaho bidaca mu nzira y’amahoro. Kuva Repubulika yajyaho mu Rwanda, nta na rimwe abayobozi bakuru bahererekanye ubutegetsi mu mwuka mwiza. Uriya mushinga w’Itegekonshinga, wakabaye utanga iyo nzira. Ni ko bimeze? Abanyarwanda n’abanyamahanga batari bake babifiteho impungenge. Amatora yo se azanyura mu mu cyo? Na cyo ni ikibazo kibazwa n’abazi uko amatora asanzwe agenda mu gihugu. Impaka mu banyarwanda zirahari. Bamwe bagera n’ubwo babwira abo bavugana ko bigiza nkana. Uko byagenda kose hari aho kwigiza nkana bidashoboka. Aho ni imbere y’umugabo witwa « EJO HAZAZA ».

Jean-Claude Mulindahabi 

Ni umunyamakuru w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’ubufaransa, inzindi nyandiko ze mwazisanga kuri  EJCM