MINISITERI Y’INGABO YONGEYE KUNIGA FERWAFA

Duhereye ibumoso Gen Jean Bosco Kazura, Gen Jean Damascène Sekamana na Lt Gen Ceaser Kayizari

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu bisa n’ubufindo budasobanutse, FERWAFA yongeye guhabwa umusirikare wo ku rwego rwa General ngo ayiyobore hakurikijwe ibyifuzo bya FPR, ibya APR n’iby’agatsiko kihariye byose mu Rwanda.

Uwoherejwe na Leta ya FPR ngo ayobore FERWAFA mu myaka ine iri imbere kandi ishobora kongerwa, ni Gen SEKAMANA Jean Damascène. Uyu musirikare ufite imyaka 60 aherutse guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru kuwa 08/01/2018 nk’inzira yo kwinjizwa muri FERWAFA, nyuma y’aho Nzamwita Vincent De Gaule wayiyoboraga afatanyije n’agatsiko kagenwe na FPR kayobowe na Kalisa Adolphe, Perezida wa Komisiyo y’amatora ya FERWAFA, bishe amatora aheruka yo kuwa 30/12/2017, bagahuguza intsinzi Madamu Rwemalika Félicitée wamaze gutanga ikirego muri FIFA.

Si FERWAFA iyoborwa gusa n’abasirikare cyangwa abandi baba batanzwe na FPR, ahubwo amashyirahamwe yose y’imikino inyuranye mu Rwanda niko ayoborwa, undi uzwi cyane akaba umukada wa FPR Bayingana Aimable uyobora FERWACY, ishyirahamwe rya siporo y’amagare mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) riyobowe na Aimable Bayingana, benshi bakemanga imyitwarire ye rimwe na rimwe ihushanye n’imyitwarire ya gisiporutifu, aho avanga siporo na politiki nta rutangira akitwaza guherekeza amakipe y’u Rwanda mu mahanga ashishikajwe no kujya gushishikariza abashyigikiye ubutegetsi bwa FPR mu mahanga kwishora mu bikorwa by’urugomo byibasira abanyarwanda bagenzi babo b’impunzi.

KUKI BYABAYE IHAME KO FERWAFA YAHORA IYOBORWA NA MINADEF?

N’ubwo nta mabwiriza yanditse azwi agenderwaho ngo FERWAFA iyoborerwe muri MINADEF, ibigenwa n’ibiva mu makinamico y’amatora akorwa birabigaragaza, kuko kuva mu mwaka wa 1995 kugeza ubu muri 2018, umuntu umwe ari we Ntagungira Céléstin (Abega) niwe wenyine utaratanzwe na MINADEF, kandi nawe akaba yarayoboye by’agateganyo.

Nzamwita Vincent De Gaule yatorewe kuyobora FERWAFA kuwa 05/01/2014 atowe ku majwi 19/37. Yiyamamaje atanzwe n’ikipe INTARE FC ya Minisiteri y’Ingabo MINADEF, akaba kandi yarahoze ari Umunyamabanga mukuru wa APR FC nayo ya MINADEF, mu mwaka wa 2006. Amakipe ya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ni ane : APR FC na MARINES FC zo mu cyiciro cya mbere, hakaba na INTERFORCE FC n’INTARE FC zo mu cyiciro cya kabiri.

Nzamwita Vincent De Gaule yaje asimbura Ntagungira Céléstin (Abega) wari usanzwe ari umusifuzi, uyu yayoboye FERWAFA mu gihe cy’agateganyo cy’imyaka ibiri (2011-2013), asimbuye General Jean Bosco Kazura nawe wa MINADEF, wayoboye FERWAFA kuva mu mwaka wa 2006-2011. Gen Kazura yeguye kuri uyu mwanya agiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Mali.

Undi musirikare wayoboye FERWAFA ni General Ceaser Kayizari, wayiyoboye imyaka 11 yose kuva 1995-2006, na none amategeko yose ku gihe cye akaba ataragombaga kujya hanze y’ibyifuzo bya Cyama na MINADEF.

Mu myaka 23, FPR imaze ku butegetsi, Minisiteri y’Ingabo niyo yakomeje kugenga ubuzima bwose bwa FERWAFA, mu gihe mu myaka 23 mbere ya FPR, umusirikare umwe wenyine ari we wayoboye FERWAFA nabwo mu gihe cy’umwaka umwe n’igice gusa, Colonel Mayuya Stanislas (1986-1987).

NZAMWITA Vincent de Gaule ucyuye igihe azwiho kwanga urunuka Rayon Sports n’andi makipe yahoze mu Rwanda mbere ya 1994, akaba yarayadindije mu buryo bwose ashoboye, mu gihe cya manda ye.

Nzamwita Vincent De Gaulle uvugwaho kuzambya umupira w’amaguru mu Rwanda

Azwiho kandi kuba yarishyiraga ku rutonde rw’agahimbazamusyi kagenerwaga abakinnyi b’Amavubi iyo babaga bagiye mu mikino mpuzamahanga, byaje kumenyekana bitera ikibazo.

Yigeneraga umushahara w’umwaka utaratangira, yahinduranyaga imikino akayihagarika ku munota wa nyuma cyangwa akayihindurira ibibuga amakipe atategujwe, kandi ku gihe cye amategeko n’amabwiriza bigenga FERWAFA byakomeje guhonyorwa.

Byinshi mu byo Nzamwita de Gaule yazambyaga yabifashwagamo n’itsinda ry’abantu batatu ryiswe « Magic Trio » (Ku ifoto), ryakiriye Gen Sekamana nk’umwami ubwo yagezaga kandidatire kuri Ferwafa

Trio Magic, itsinda rya De Gaule rimufasha gucinyiza ruhago nyarwanda
Gen Sekamana yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga kuri FERWAFA gutanga candidature