Minisitiri Mende arashinja Gen James Kabarebe guhungabanya umutekano wa Kongo

Depite wa Kongo Roger Lumbala Tshitenge yahungiye muri ambasade ya Afurika y’epfo mu Burundi.

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko inzego z’umutekano z’Uburundi ziherutse gufunga umudepite ubarizwa mu gice cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kongo, ubwo yakomokaga mu Rwanda kujya gukorana imishyikirano na Gen Kabarebe. Akigera i Burundi, Hon Roger Lumbala Tshitenge yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’Uburundi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi no kubazwa n’izi nzego, Hon Roger Lumbala yashoboye gutoroka, ahungira muri ambasade ya Afurika y’epfo mu Burundi. Tubajije minisitiri w’itangazamakuru, akaba n’umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende, ku bijyanye n’itoroka ry’uyu mudepite washakaga guhirika ubutegetsi bwa Kabila, abifashijwemo n’u Rwanda, yadusubije muri aya magambo : “Ni byo koko twavuganye n’inzego z’umutekano z’Uburundi, zidutangariza ko ejo zafashe uyu mudepite aturutse mu Rwanda, ku butumire bwa Gen Kabarebe. Uyu mudepite akaba yarabanje kwakirwa n’umunyamabanga wihariye wa Kabarebe ushinzwe Kongo, ari we Capt Célestin Sekoko, alias Safari, nyuma aza guhura na Kabarebe ubwe, wamusabye ko yafatanya na mubyara we, Col Kibango, na none uherutse gutoroka igisirikare cya FARDC, bagafatanya kuyogoza Kongo”.

Minisitiri Mende yanadutangarije ko “inzego z’umutekano z’Uburundi zashoboye kubona amakuru yuko uyu mudepite yari yitwaje amaterefoni agendanwa, agera ku munani, amwe akaba yarayavuganiragaho na mubyara we Col Kibango, andi akayavuganiraho na Gen Kabarebe. Gen Kabarebe akaba yari amaze gusaba depite Roger Lumbala kumufasha mu kumvisha aba Mai Mai Rai Mutomboki, Col Mutebutsi, Capt Amuli, ari we uyoboye Mai Mai ya Kutumba, gufatanya bakarwanya Leta ya Kabila kugirango ikibazo cyitwa ko ari icy’abanyarwanda bakomeje guhungabanya umutekano wa Kongo, cyumvikane ko ahubwo ari icy’abanyekongo bose . Aba bose bakaba baragombaga gufatanya na M23 kimwe n’undi munyapolitiki wahoze ari umuyobozi wa Kivu y’amajyepfo, ariwe Chiribanya Chirimwami kugeza ubu wahungiye mu Rwanda, mu migambi yabo yo guhungabanya umutekano wa Kongo Kinshansa”.

Tumubajije ku kibazo cya Depite Roger Lumbala uherutse gufatwa n’inzego z’umutekano z’Uburundi, ubu akaba ari muri ambasade ya Afurika y’epfo mu Burundi, Lambert Mende yadutangarije ko «Leta ya Kongo imaze gusaba Leta ya Afurika y’epfo hamwe n’Uburundi gufatanya bagashyikiriza uyu mudepite Leta ya Kongo, nk’inzira yonyine yo guca umuco wo kudahana, ukomeje guteza ibibazo by’umutekano mucye muri Kongo».

Gasasira, Sweden.

Umuvugizi