Ministeri y’ububanyi n’amahanga irashaka gukemurana ingufu ibibazo biri muri RDGN (Rwanda diaspora global network)

Ibaruwa yanditse mu rurimi rw’igifaransa The Rwandan yashoboye kubonera kopi, yasohowe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu ijwi ry’umunyamabanga uhoraho muri iyo Ministeri,

Bwana Claude Nikobisanzwe irasaba abagize inzego z’ubuyobozi muri RDGN (Rwanda diaspora global network) gutuza no guhagarika ubushyamirane.

Iyo baruwa irimo ingingo z’ibanze 6 irasa nk’ikebura kandi yihanangiriza bamwe mu bayobozi ba RDGN ibarega amacakubiri no guheza bamwe, ikabibutsa ko tariki ya 26 Ukuboza 2015 Ministeri y’ububanyi n’amahanga yari yabahurije hamwe mu nama yo kubafasha guhangana n’ibibazo bahuye nabyo, ingamba zo gukorera hamwe nk’ikipe  ariko ngo ubu hari gukorwa ibitandukanye n’ibyo!

Mu ngingo ya 5 iyo baruwa isa nk’icyurira Alice Cyusa uburyo yirukanye umuyobozi ushinzwe diaspora muri MInisteri y’ububanyi n’amahanga Jack Tutuba mu mbuga zihuriraho abantu ba diaspora.

Mu ngingo ya 6 hasabwe ko abantu bashyira ku ruhande ibibazo bafitanye hagati yabo bagakorera hamwe bagamije guteza imbere RDGN

Mu gusoza iyo baruwa itumira abayobozi bose ba RDGN guteranira hamwe bagakemura ibibazo mu biganiro bidaciye ku ruhande, nyuma y’ibyo ngo MInisteri y’ububanyi n’amahanga izabashyigikira.

Ngo inama rusange ya RDGN izategurwa mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi k’Ukuboza 2016 ngo abagize RDGN n’abandi bazitabira iyo nama bazashyiraho amategeko agenga RDGN ndetse hanatorwe komite nshya.

Ariko habayeho kwihanangiriza buri wese ko mu gihe iyi nama rusange itaraba abantu bagomba gukorana mu gukemura ibibazo no kugirango inama rusange izagende neza. Kandi ngo abantu bagomba kwirinda kujya impaka no gutangaza amakuru batayacishije mu nzira zisanzwe za diaspora.

Iyo usesenguye iyi baruwa yanditswe na Claude Nikobisanzwe ku itegeko rya MInistre Mushikiwabo usanga ari nk’itegeko ryahawe abayobozi ba RDGN ngo batuze kugeza igihe MInisteri y’ububanyi n’amahanga izashyiraho Komite yayo yishakiye izi neza ko izakorera mu kwaha kwayo.

Ben Barugahare

Email: [email protected]