MINISTRE MUKANTABANA SERAPHINE YATUTSE IMPUNZI YARI YAJE GUKANGURIRA GUTAHA MU RWANDA

Nyuma y’inama yahuje leta za Congo iy’Urwanda na UN HCR yabere ye muri muri Congo Brazzaville hagati y’itariki ya 8-9/09/2016 mu rwego rw’ishirwa mu bikorwa by’ihagarikwa rya statut y’Impunzi ziri muri Congo-Brazzavile, Ministre Mukantabana Séraphine wari uhagaririye leta y’Urwanda muri iyo nama yasabye let aya Congo ndetse na HCR guhura n’Impunzi kugirango we ubwe azigezeho uko mu Rwanda byifashe muri rusange ndetse anazikangurire gutaha.

Tariki ya 09/09/2016 nibwo ubuyobozi bw’impunzi muri Congo bwagejejweho na HCR icyifuzo cya Séraphine cy’uko ubwo buyobozi bwabararikira Impunzi kuzitabira Inama izabera muri ministère y’Ububanyi n’amahanga ya Congo,ubuyobozi busubiza ko buzabikora ariko ko byaba byiza banabinyujije mu matangazo kuri radiyo na televiziyo ngo hato Séraphine atazitwaza ko ubuyobozi bw’Impunzi bwabujije impunzi kuza mu nama ye kubera amasinde asanzwe afitanye n’abamwe mu bayobozi b’impunzi dore ko igihe nawe yari akiri impunzi bagiranye ibibazo byakemuwe n’Inkiko.

Ubuyobozi bw’impunzi bwiseguye butyo bunumvisha HCR ko bigoye kumvisha impunzi ko ziza mu nama y’Umuntu zishinja kuba yarazigambaniye igihe yaziyoboraga aho guharanira inyungu zazo ahubwo agaharanira iza leta y’Urwanda kandi ariyo bahunze.
Inama yatangiye hari impunzi zitageze kuri 20 hari ndetse n’uhagaririye Impunzi muri Congo Bwana BAYINGANA Aloys.
Ministre Séraphine amaze gutaka leta y’urwanda muri byose amaze no kumvisha abari aho ko nta mpamvu nimwe yabuza impunzi gutaha ,hakurikiyeho umwanya w’ibibazo by’Impunzi.

-Habanje Umudamu uzwi kw’izina rya MASAWA watunguye abantu bose bari aho kuko byari byitezwe ko yunga mu rya Séraphine kubera ko we yari impunzi nyuma akaza gutaha kubushake,aza kugaruka muri Congo agendeye kuri passeport y’Urwanda nk’abandi banyarwanda bose baza muri Congo ku mpamvu zitandukanye. Yagize ati : « WOWE SERAPHINE UZIKO NATASHYE MU RWANDA ARI WOWE UNDARITSE, NYAMARA NGEZE MU RWANDA NAJE KUGUTAKIRA KO BANZE KUMPA AMASAMBU YANJYE NTACYO WAMARIYE NONE URI KUBESHYA N’IZI MPUNZI NGO ZITAHE…. »

Hakurikiyeho abandi bantu babajije ibibazo bitandukanye byatumye madame Séraphine ata umuronko no kwihangana yibagirwa ko ari ministre ari kumwe n’abategetsi ba letra ya Congo ndetse na HCR maze umujinya urenga urugero atangira gutukana atitangiye ababwira ko bo n’ababatumye ari ibicucu bigifite ibitekerezo bya 1994 ko ngo niba bashaka gukora politike bazajya kuyikorera mu Rwanda bakareka kubwejagura kandi bazi neza ko uko kubwejagura kwabo kutatuma urwanda rudakomeza gahunda yarwo. Muri bimwe mu bibazo byashenguye Ministre Séraphine yabiburira igisubizo akitabaza ibitutsi n’ibi bikurikira muri make :
-Séraphine ko wari uhari FPR itwica mu mashyamba ya Kongo(RDC) ndetse na Raporo MAPPING y’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yasohotse 2010 ikaba yaremeje ko ibyo badukoreye ari ITSEMBABWOKO(Génocide) none ko leta urimo irira abatutsi gusa abacu bo ahubwo FPR ikaba iha amapeti abishe kurusha abandi ndetse na Perezida Kagame akaba yicuza ahubwo kuba atarabonye umwanya uhagije ngo twese ntihagire urokoka kandi ko nabona undi mwanya (occasion) azabikora,none urumva utaba urimo kutubeshya ko ubwiyunge ari bwose mu Rwanda unashaka kudushyira mu menyo ya Rubamba ? Nta bwiyunge bushoboka igihe n’abishe abahutu batari bagezwa imbere y’Ubutabera ngo bahanirwe ibyo bakoze.
-Séraphine ko uza kuturatira iterambere mugihe HRW yasohoye rapport ko mu rwanda ikibuga cya politike bagishyizeho ingufuri akaba ari abogeza ingoma ya Kagame bafite umwanya wo gukora politike,nkatwe twumva tudashyigikiye politike ye waduha ayahe mahirwe yo kubaho turamutse tugeze mu Rwanda ? None ko muri iyo raporo y’uyu mwaka ya HRW bavuze ko abaturage cyane abatishoboye bakomeje gutotezwa na leta urimo ibatoragura ikajya kubafungira mu bigo biri hirya no hino aho batotezwa bakanagirirwa byamfurambi ubwo ni ikihe cyizere waha abaturage basanzwe bahitamo gutaha mu gihe n’abariyo HRW irimo kubarabariza?

Uwasoje abandi yagize ati : « Turagushimira rwose Mubyeyi Séraphine kuba wadutumiriye Kudutuka ukaba unatweretse ko ntacyo turicyo… » abwira HCR ati : « nubwo mwibwira ko ari mwe mutanga ubuhungiro,nyamara ubuhungiro butangwa n’Imana ,n’iriya tariki mwatanze ya 31/12/1017 izasiga Impunzi zihari kandi zifite amahoro… » arangiza asaba HCR na Leta ya Congo kutita kubinyoma Séraphine asukanuye ko kwisi nta yindi leta ibaho ibeshya kurusha iy’Urwanda…

Aya magambo y’iyi mpunzi yasekeje abari bahari bose harimo n’abategetsi ba Congo ndetse na HCR.
Gusa kubera ikibazo cya connexion Internet muri icyo gihugu cya Congo ntibashoboye kutwoherereza vidéo y’iyi nama umusi yatugezeho tuzayibatangariza.

Arnold Tembere