Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda

Mu magambo uwo mu Ministre yavugiye Addis Abeba muri Ethiopia mu muhango wo gusoza Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afrika, yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Uwo mudamu mu izina rya Shebuja Perezida Kagame yavuze ko ngo u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya igihe bari bahanganye n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kadhafi.

U Rwanda ngo rwagiye ku ruhande rw’abaturage ba Libiya kuko ngo mu ntambara yabo bari bahanganye n’umuntu umwe, u Rwanda ngo rwabonaga ko ntawe wari ukizeye Kadhafi kubera ibibi yakoreraga abaturage be, aho ngo niho u Rwanda rwari ruhagaze ni naho ruhagaze ubu. Akomeza yemeza ko ngo Kadhafi yakoresheje umutungo w’abaturage ba Libiya mu nyungu ze bwite!

Nyuma yo kumva aya magambo yuzuye ubugwari y’uyu mudamu ngo yari yatumwe na Shebuja Kagame, twibajije byinshi.

-Mu muco nyarwanda iyo ufite inshuti cyangwa umugiraneza wagufashije, umwitura ineza yakugiriye, ahubwo byaba ngombwa ukamutabara mu byago yaba arimo. Leta ya Kagame rero yo yahisemo guhemuka yibagirwa ineza Kadhafi yagiriye abanyarwanda, aho kujya ku ruhande rw’abashyigikiye Kadhafi cyangwa bakifata, u Rwanda rwari mu ba mbere mu gushyigikira ba rugigana (abazungu) mu kurasa Libiya.

Kagame yagiye guhakwa kwa Kadhafi

Kadhafi yafashije u Rwanda cyane natanga urugero:

-Umusigiti witiriwe Kadhafi i Nyamirambo ndetse n’ishuri ryaho
-Umuhanda uva kuri uwo Musigiti kugera Nyabugogo
-Hotel yahoze yitwa Merdien nayo iriya nzu ni ishoramali rya Libiya
-Abanyeshuri benshi b’abanyarwanda bagiye kwiga muri Libiya
-Amapingu Kagame yirirwa afungisha abanyarwanda amenshi yavuye kwa Kadhafi!
-N’ibindi bikorwa byinshi by’ishoramari biri mu Rwanda..

Kandi si mu Rwanda gusa kuko nta gihugu na kimwe cya Afrika utasangamo igikorwa cya Kadhafi.

Kadhafi niwe washyize ingufu mu ishingwa ry’ubumwe bwa Afrika igihe uwo muryango wasimburaga OUA, yifuzaga ko Afrika yakwigenga nyabyo ikazagera aho iba nk’ibihugu byiyunze by’uburayi(Union Européenne/European Union).

Ntiduhakanye ko Kadhafi hari ibibi yaba yarakoze, ariko yashyize imbere abaturage be n’abanyafurika muri rusange mu byo yakoraga byose.

Kuba ari u Rwanda rwafashe iya mbere mu kumurwanya no gushyigikira abamurwanyaga ni ibintu biteye isoni. Duhereye kubyo twavuze haruguru Kadhafi yakoreye u Rwanda, abategetsi ba Libiya bashya u Rwanda rubona bazarumarira iki? Rubona bazagira umutima ufasha nk’uwa Kadhafi?

Perezida Kagame akunze kuvuga ngo twihe agaciro, ariko hariya nta gaciro u Rwanda rwihesheje ahubwo rwarahemutse! Perezida Kagame yirirwa atuka abazungu ngo nibo bica ibintu byose, ngo baradukandamiza, ngo bashaka kudutegeka ibyo dukora. Ariko aha yagaragaje ko ibyo avuga aba ari ikinamico, ahubwo niwe MUGARAGU wabo wa mbere! Hariya iyo u Rwanda ruryumaho rukibuka ineza Kadhafi yarugiriye, rukifata cyangwa cyaba ngombwa rukavuga ko rutabishyigikiye byari kurutwara iki? Ntabwo amahanga yari akeneye uruhushya rw’u Rwanda ngo atere Libiya.

Ngo bazizaga Kadhafi ngo gukoresha amafaranga y’abayalibiya iko yishakiye mu nyungu ze! None se we ko byibura yibukaga abaturage be, ubuzima bariho mu gihe cye bazongera kububamo? Iyaba ibyo gukoresha umutungo w’abaturage mu nyungu z’umuyobozi uriho, byari bivuzwe n’undi bitavuzwe na Perezida Kagame we usahura u Rwanda ntagire icyo asigira abo ashinzwe kuyobora kandi u Rwanda rukennye rutunzwe n’imfashanyo z’amahanga, abana barwaye bwaki!

Perezida Kagame yakagombye kutaba uwambere mu gutera Kadhafi ibuye kuko nawe ruriye abandi rutamwibagiwe! Niba umuntu wari ukunzwe nka Kadhafi yarapfuye urwagashinyaguro kuriya, Perezida Kagame we abona azapfa uruhe?

Igisekeje muri ibi byose, ni uko ibintu biteye isoni nk’ibi burigihe yohereza uriya mudamu akaba ariwe ujya gusobanura ibipfuye amaso byose, ngaho ngo impaka zirakemutse uwahanuye indege ya Habyalimana yamenyekanye! Ngaho ngo Kadhafi yari akwiye gupfa! Impamvu Perezida Kagame akunze kwigira mu ngendo ku giti cye ntatumeyo uriya mudamu, n’uko yamugeneye kujya ajya kuvuga amangambure Kagame atatinyuka kuvuga imbere y’abagabo!

Matabaro Mariko