Ministre Sezibera yagize icyo avuga ku basirikare bakuru bivugwa ko bafunzwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Werurwe 2019, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Major Dr Richard Sezibera yavuze ku basirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda bivugwa ko bafunze.

Mu gusubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Reuters, Clément Uwiringiyimana, yasubije agira ati:

“Nta bajenerali bafunze. Sinibaza impamvu abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko abajenerali bafunzwe, mbahaye urugero nka Gen Joseph Nzabamwita twagiranye inama ejo hashize.

Dr Sezibera yakomeje avuga ko mu gihe abantu baganira ibintu bifite akamaro bikomeye hari abashaka gutesha abantu igihe bazana ibihuha ngo hari ba jenerali bafunzwe, ngo ingabo z’u Rwanda zashyizwe ku mipaka, ngo afite imitungo muri Uganda n’ibindi..