Ministre wa Uganda ati: “Gusinyana n’u Rwanda amasezerano ni nko gusinyana na Sekibi”

Minisitiri ushinzwe ibyo muri aka karere wa Uganda na mugenzi ushinzwe ibya ‘Eac African Community’ w’u Rwanda bakoresheje imvugo zahuranyije kuri Twitter bavuga ku kibazo hagati y’ibihugu byombi.

Philemon Mateke wa Uganda yanditse – aninura – ko “yaburiye bagenzi be ko gusinya amasezerano na sekibi nta cyiza kibivamo”.

Nta gushidikanya ko yavugaga u Rwanda kuko yarengejeho ati: “Twarekuye abanyabyaha babo none batwituye kurasa abaturage bacu nk’imbwa”.

Yongeraho ati: “Ni igihe cyo kwihorera kuri iyi mugirire mibi”.

Mu cyumweru gishize umuturage wa Uganda yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda arapfa, yari abaye uwa kane kuva aya makimbirane ya vuba aha atangiye.

Ubutegetsi mu Rwanda buvuga ko ari abinjira binyuranyije n’amategeko bagashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Ku ruhande rw’u Rwanda Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta ushinzwe iby’aka karere ntiyatinze gusubiza mugenzi we Mateke.

Yamwandikiye ati: “umuntu wafatiwe mu mugambi wahitanye abaturage 14 hagakomereka 16 mu gihugu gituranyi yakwiye kugira ubutwari bwo guceceka abadipolomate ba nyabo bagakora akazi kabo”.

BBC Gahuza-Miryango yaganiriye na Olivier Nduhungirehe kuri iki kibazo:

1 COMMENT

Comments are closed.