Ministre w'Intebe Habumuremyi ntabwo yahuye n'abayobozi ba RNC

Iyo Ministre w’intebe  Pierre Damien Habumuremyi aba yari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri iyi minsi byari kumugora kwisobanura ukuntu yabonanye na Dr Théogène Rudasingwa na Condo Gervais bo mu Ihuriro nyarwanda RNC.

Abanyarwanda benshi babonye amafoto y’ibyabereye i Boston ahari habereye imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame wari waje mu gikorwa cyiswe Rwanda day, hari abibeshye babona umugabo usa na Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi bakeka ko yaba yarabonanye n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ariko sibyo kuko nyuma y’iperereza ryakozwe n’urubuga The Rwanda twasanze Ministre w’Intebe Habumuremyi atari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2012 igihe habaga imyigaragambyo kuri Copley Square i Boston. Ahubwo uwo mugabo ni Théobald Rwaka wahoze ari Ministre w’umutekano mu Rwanda akaba umwe mu bayobozi b’ishyaka CNR-Intwali ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame akaba yari yitabiriye nawe imyigaragambyo.

Uyu mugabo uri i buryo ni Théobald Rwaka wahoze ari Ministre w’umutekano mu Rwanda akaba umwe mu bayobozi b’ishyaka CNR-Intwali yaganiraga na Bwana Condo Gervais (ibumoso) na Dr Théogène Rudasingwa (hagati) abantu benshi bamwitiranije na Ministre w’intebe Habumuremyi, (Photo Jennifer Fierberg)

 

3 COMMENTS

  1. Uwo wiswe Habumuremyi yitwa Rwaka Theobald wo muri Partenariat Intwari. Naho abavuga ngo amakoti nkaya ntakibaho, bamenye ko abayambaye bataba mu AgDfund ngo bayore ayo kujya kugura amakoti uretse ko hari nabo tubona bayambara ariko ntibaberwe kubera baba bameze nk’imisumari ahubwo amakote wagira ngo ni yo abambaye!

  2. waberwa ute se n’ikoti umeze nk’uwishwe n’inzara,Kagame we ntabwo ukwiriye rwose kuyobora notre pays,kukureba byonyine bintera isereri n’ifunwe ryo kuyoborwa n’umuntu nkawe.

Comments are closed.