Ministre w'intebe wa Etiyopiya Meles Zenawi byemejwe ko yitabye Imana

Na nyuma y’urupfu rwe haracyari amabanga, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kanama nibwo umuvugizi wa Leta ya Ethiopia yemeje urupfu rwa Zenawi ariko ntiyigeze avuga ibitaro yaguyemo uretse kuvuga ko yaguye mu bitaro byo hanze.

Zenawi w’imyaka 57 yari amaze amezi arenga abiri atagaragara aho ariho hose, bivugwa ko yari arembeye cyane mu bitaro biri i Bruxelles.

“Ministre w’Intebe Meles Zenawi yitabye Imana ejo (kuwa mbere) ahagana saa sita z’ijoro, yari mu bitaro hanze, yari amaze iminsi yorohewe ariko bitunguranye yihutishijwe ahavurirwa abarembye cyane ariko ntiyabashije gukomeza kubaho” ni ibyasomwe kuri uyu wa kabiri na Bereket Simon umuvugizi wa Leta ya Ethiopia.

Yasurwaga gusa n’abayobozi bo hejuru ba Ethiopia, batemerewe kugira icyo babwira itangazamakuru ku buzima bwa Zenawi. Ibinyamakuru muri Ethiopia byari byarabujijwe gusohora ku rurembo rwabyo inkuru zivuga ku buzima bwa Zenawi kuva yaremba.

Abantu batandukanye bagiye batangaza ko amerewe nabi cyane kandi ashobora kutazarokoka indwara arwaye, ariko nta makuru arambuye atangwa ku ndwara arwaye, byagiye kandi bivugwa ko yaba yitabye Imana, ariko kuri uyu wa kabiri nibwo abayobozi muri Ethiopia batangaje ko byarangiye.

Bivugwa ko Zenawi yari arwariye mu bitaro bya Saint Luc University Hospital, avurirwa mu ibanga rikomeye ku buryo nta makuru ye abasha gusohoka mu bitaro avuye ku baganga cyangwa abamusuye.

Meles Zenawi yambikwa imidari ku ya 4 Nyakanga 2009, ashimirwa uruhare runini yagize mu gufasha FPR gufata ubutegetsi mu Rwanda. Kuri uwo munsi bibukaga imyaka 15 FPR ifashe ubutegetsi Meles Zenawi yambitswe imidari irimo 2 ikomeye ariyo “Uruti” ngo wo “kubohoza igihugu” na “Umurinzi” ngo wo “guhagarika Genocide”.

Saint Luc University Hospital ni ibitaro biri i Bruxelles bifite umwihariko wo kuvura cancer zifata amaraso, hari amakuru yatangajwe hambere ko Zenawi yagiye kuvurwa Igifu.

Meles Zenawi amaze iminsi 40 atagaragara mu ruhame, ndetse inama y’umuryango wa Africa y’Unze Ubumwe iherutse kubera i Addis Ababa ntabwo yabashije kuyitabira.

Meles Zenawi Asres ni Ministre w’Intebe wa Ethiopia kuva mu 1995, amahanga amunenga ko yihariye ubutegetsi kuko no kuva mu 1991 yari President w’iki gihugu kugeza mu 1995.

Meles yize ubuganga muri Kaminuza ya Addis Ababa, mbere yo kwinjira politiki mu ishyaka rya Tigrayan Peoples’ Liberation Front (TPLF) yabereye umuyobozi kuva mu 1985.

Uwungirije Ministre w’Intebe Hailemariam Desalegn, akaba yari na Ministre w’Ububanyi n’amahanga, niwe uba ayoboye Guverinoma by’agateganyo nkuko byatangajwe kuri Television ya Ethiopia.

AFP

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

1 COMMENT

Comments are closed.