Ministre w'Intebe wa Norway, Madame Erna Solberg azasura u Rwanda!

Amakuru agera ku kinyamakuru The Rwandan avuye mu nzego za Leta mu gihugu cya Norway aravuga ko Ministre w’intebe w’icyo gihugu, Madame Erna Solberg azakorera urugendo mu bihugu by’Afrika kuva ku ya 1 kugeza 4 Nyakanga 2014. Mu bihugu azasura harimo u Rwanda, Malawi na Afrika y’Epfo.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Leta mu gihugu cya Norway ngo urwo rugendo muri Afrika rw’umukuru wa Guverinoma ngo ruri mu rwego rw’intego y’umuryango w’abibumbye y’ikinyagihumbi, akanama gashinzwe gukurikirana izo ntego z’ikinyagihumbi kakaba kayobowe na Ministre w’intebe wa Norway Erna Solberg na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Muri urwo rugendo ngo Ministre w’intebe Solberg azaba aherekejwe n’abandi bayobozi ba Norway barimo Ministre w’ububanyi n’amahanga Bwana Børge Brende ariko we ntazajya mu Rwanda azajya muri Afrika y’Epfo na Malawi gusa. Ntabwo hasobanuwe impamvu atazajya mu Rwanda.

Perezida Kagame, Ministre w'intebe wa Norway  Madame Erna Solberg n'umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Ban Ki Moon
Perezida Kagame, Ministre w’intebe wa Norway Erna Solberg n’umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki Moon

Nyuma yo kumenya ibijyanye n’uru rugendo bamwe mu banyarwanda batuye mu gihugu cya Norway n’ahandi bahagurukiye gusobanurira abaturage ba Norway n’abayobozi babo ibijyanye n’u Rwanda ndetse no kwitondera kwiyegereza ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda buyobowe na Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR bukomeje kwica abanyarwanda kugeza aho bunigamba bunemeza ko buzajya bubarasa noneho ku manywa y’ihangu!

Ni muri urwo rwego abo banyarwanda basaba ababishoboye bose guhaguruka bakandikira ndetse bakanahamagara kuri Telefone abashinzwe gutegura urwo rugendo ndetse n’abayobozi ba Norway bakabasobonurira uwo Perezida Kagame ari we n’ibibi akorera abanyarwanda.

Ababishoboye bakwandikira abateguye uru rugendo muri Leta ya Norway kuri email:  [email protected] cyangwa bagahamagara kuri Telefone aba bakurikira:

-Ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu biro bya Ministre w’intebe wa Norway: Arvid Samland, Telefone: 0047 930 51 458.

-Ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu biro bya Ministre w’ububanyi n’amahanga muri Norway: Astrid Sehl, Telefone: 0047 922 84 752.

Amakuru arambuye kuri uru rugendo mwayasanga hano>>>

Ubwanditsi

The Rwandan