Ministre w'Ubutabera w'Afrika y'Epfo arasaba ko abishe Col Karegeya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Amakuru ava i JOHANNESBURG  muri Afrika y’Epfo aravuga ko Leta y’Afrika y’Epfo yagize icyo ivuga kuri uyu wa kane tariki ya 9 Mutarama 2013 ku bujyanye n’iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya.

Leta y’Afrika y’Epfo yasabye abarimo gukora iperereza ko bashyiramo akabaraga ndetse yizeza ko nta kintu na kimwe kizirengagizwa. Leta y’Afrika y’Epfo kandi yamaganye icyo gikorwa cya kinyamaswa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ministre w’ubutabera w’Afrika y’Epfo, Bwana Jeff Radebe mu mvugo ikarishye yijeje ko nta kintu na kimwe kizirengagizwa kugirango abagize uruhare mu iyicwa rya Colonel Karegeya bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Nibwo bwa mbere abategetsi bo hejuru b’Afrika y’Epfo bagize icyo bavuga ku rupfu rwa Colonel Karegeya wiciwe muri Hotel i Johannesburg mu minsi y’ubunani.

Imihango yo gushyingura Colonel Karegeya nta tariki ndakuka iratangwa izaberaho, ariko amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ashobora gushyingurwa abo mu muryango we bahageze mu mpera z’iki cyumweru cyangwa mu mpera z’igikurikira.

Ubwanditsi

The Rwandan