Ministri Nadine Claire Kasinge: Bari namwe Bategarugori nimukenyere mukomeze duharanire impinduka nziza mu Rwanda.

Ijambo rya Ministri Nadine Claire Kasinge ku isabukuru yo guharanira uburenganzira bw’Umwari n’Umutegarugori. 2017.

Abari n’abategarugori nibo mutima w’impinduka nziza u Rwanda rukeneye

Bari, Bategarugori,
Banyarwandakazi, Banyarwanda.

Ku rwego mpuzamahanga, turizihiza ku nshuro ya 49 umunsi wahariwe uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori no kuzirikana ku mibereho ye muri rusange.

1.Nka Ministri w’intebe wungirije nkaba na Ministri uhagarariye Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA nk’ushinzwe Umuco n’Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori muri GUverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagiyeho taliki ya 20/2/2017, nzinduwe no kwifuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza, by’umwihariko ngahamagarira abari n’abategarugori kuzirikana uko tubayeho, haba mu gihugu no mu buhungiro ndetse nkabahamagarira guhaguruka tugaharanira ko uburenganzira bwacu bwareka gukomeza guhonyorwa twituramiye.

2.Uyu mwaka ishami ry’Umuryango w’abibumbye rifite mu nshingano zayo guteza imbere uburenganzira bwa muntu w’igitsina gore, UN WOMEN, ryihaye insanganyamatsiko igira iti ‘’ Umwanya w’umwari n’umutegarugori mu bihe by’ ihinduka ry’umurimo ku isi yose ‘‘. UN Women ikaba isanga iterambere mu ikoranabuhanga ritanga amahirwe y’inyongera mu kuzamura umubare w’abari n’abategarugori biteguye gukora imirimo ubusanzwe yihariwe n’igitsina gabo.

3.Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, iyo usesenguye usanga uburenganzira bw’umugore buri mu madiskuru meza atekinitse gusa. Mu ngiro ni ibindi.

4.Mu gihe bivugwa ko politiki y’u Rwanda iri mu za mbere ku isi, yateje imbere umwari n’umutegarugori, imbuto zabyo ntiziboneka.

5.Kubaha imyanya y’umurato mu buyobozi ariko nta jambo rigaragara bafite mu miyoborere y’igihugu ntacyo bimaze. Baraho bashyizwe nk’ibyapa by’umurimbo, ariko mu by’ukuri, ntibazi n’aho ibyemezo bifatirwa.

 

6.Bababeshya ko uburenganzira bwabo bwitaweho nyamara barabwambuwe kera. Uburenganzira bw’ibanze bw’ umuntu ni ugutekereza no kubasha kugaragaza ibitekerezo byawe.

7.Leta ya FPR Inkotanyi ntishaka ko hari umunyarwanda utekereza itabanje kubimuhera uruhusa. Bikaba bifatwa nk’ishyano iyo utinyutse kugaragaza ibitekerezo byawe batabanje kubikwemerera. Ni yo mpamvu umubare munini w’abari n’abategarugori bagaragara mu myanya y’ubuyobozi ntakindi umaze uretse guherekeza abandi.

8.Ntibashobora kuvuganira imbaga y’Abanyarwanda bagezwe kure n’inzara yiswe “Nzaramba”. Kandi abagore n’abana nibo bambere baremererwa n’ingaruka za Nzaramba. Umubare w’abana bafite indwara zituruka ku mirire mibi ukomeje kwiyongera abahagarariye rubanda barebera.

9.Uburezi n’uburere byataye ireme ku buryo bukomeye, ingaruka zabyo ziri mu byambere byugarije umunyarwandakazi. Uburere bw’umwana w’umukobwa bwarangiritse bikomeye.

10. Ni ibintu bigaragarira buri wese ko hatagize igikorwa umuryango nyarwanda wasibangana kubera kubura uburere n’uburezi. Umubare munini w’abana bato batwara inda urarushaho kwiyongera. Biteye agahinda kuririmba ko umwari n’umutegarugori bahawe agaciro mu gihugu, abana bato 170 bagaterwa inda mu Kagari kamwe gusa, mu mwaka umwe. Ayo mahano akagaragara nk’ ibimenyerewe kuko no mu tundi turere twinshi tw’igihugu ariko bimeze. Iki akaba ari ikimenyetso gishimangira ko abo bana batitaweho kandi ko nta n’ingamba zihari zo guhangana n’icyo kibazo.

 

11.Ni ikinyoma kuririmba ko umwari n’umutegarugori bahawe agaciro mu Rwanda kurusha ahandi ku isi, nyamara inzego za Leta zishinzwe umutekano zirirwa zica urubozo abazunguzajyi, ahanini bagizwe n’abari n’abategarugori, bagerageza gushakisha amaramuko y’urubyaro rwabo, uko bashoboye.

12. Uburenganzira buri he, niba umwana w’umukobwa abyarira mu kiraro, umwana agakurira muri icyo kiraro kugeza na we abyaye.
Aho abagore bafunzwe bahohoterwa kugera n’aho umubare w’abana bavukira mu magereza ukomeza kwiyongera.

Bari, Bategarugori,
Banyarwandakazi, Banyarwanda.

13. Kuvuga ukuri ntibyica umutumirano, reka rero tubivuge uko biri mu Rwanda: Uburere bw’umwana w’umukobwa ntibwitahweho na gato.

14. Ntabwo umwana w’umukobwa ahabwa iby’ingenzi bizatuma yibeshaho kandi ntabwo arindwa bihagije ibimwangiriza ubuzima n’ ibyangiza ejo he hazaza.

15.Nta gahunda ifatika irinda abana b’abakobwa ubukene n’ibishuko byo gushoka mu ngeso mbi n’ibindi byose bibararura.

16. Umugore wo mu cyaro abayeho nabi. Kandi uko ubuzima burushaho guhenda ni ko imibereho ye igenda irushaho gukomera.
Vision 2020 baririmba irareba bamwe.
Ibyaro byinshi byasubiye inyuma mu mibereho, ugereranije na mbere ya 1994.

17.Sinakwibagirwa abari n’abategarugori baheze mu mashyamba ya Kongo. Babayeho nabi bamwe bavukiye mu mashyamba bayakuriramo kugeza bashatse niba ariko twabyita. Muri ayo mashyamba ihohoterwa ribakorerwa ntirijya rivugwa. Baribagiranye, baratereranwa nk’aho atari abenegihugu b’u Rwanda. Nyamara bakomeje kurangwa n’amizero y’uko umunsi umwe bazasubira mu gihugu cyabo bakakibamo bafite ishema ryo kuba mu Rwanda rutabavangura.

18. Nk’uko twese tubibona, umubare w’abari n’abategarugori bakora politiki uracyari muto. Abigarageza muri bo bayikorera hanze y’igihugu mu mashyaka atandukanye yavukiye mu buhungiro ku mpamvu y’uko Leta ya FPR yahisemo gufunga burundu urubuga rwa politique kugira ngo rwiharirwe n’ishyaka rukumbi riri ku butegetsi. Madame Victoire ingabire umuhoza watinyusta kujya mu gihugu muri gahunda yo gutanga umuganda we mu guteza imbere ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, Leta ya Paul Kagame yamutaye ku ngoyi, imurenganya.

19. Uyu munsi ntitwabura kuzirikana by’umwihariko ubutwari bwawe, twongera kukubwira ko tugushyigikiye kandi tukwizeza ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo urenganurwe bidatinze. Inzira iracyari ndende ariko abari n’abategarugori bakibyiruka turahari ndetse dutewe ishema no kugera ikirenge mu cyawe, Madame Victoire Ingabire UMUHOZA, kandi twizeye tudashidikanya ko amaherezo tuzatsinda abadukandamiza.

 

20. Bari, Bategarugori,Banyarwandakazi,
Igihe kirageze ngo muve hasi muharanire uburenganzira bwanyu n’ubw’abanyu ku rugero rutigeze kubaho mu mateka y’igihugu cyacu. Umuryango nyarwanda ni mwe wubakiyeho. Mwifitemo ubushobozi n’imbaraga byo kubohora abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma y’igitugu n’iterabwoba, mufatanije na basaza banyu. Aho muri mu gihugu n’aho mwahungiye hirya no hino ku isi umusanzu wanyu urakenewe ngo twibohore.

21.Kubohora u Rwanda, tugatura mu gihugu giha abana bacyo bose amahirwe angana; igihugu kizira ivanguramoko n‘irondakarere, ni uburenganzira bwanyu kandi bw’ibanze mureke tubigire intego. Nanone ariko tujye duhora tubizirikana, ko uburenganzira butizana ,ahubwo BURAHARANIRWA.

Harakabaho abenegihugu batewe ishema no kwitwa Abanyarwanda, bagenda bemye, bitihariwe na bamwe ngo abandi bagende bubitse umutwe kuva bakivuka kugeza batabarutse.
Twese hamwe tugire ishema n’ubutwari byo kubohora Urwatubyaye. Imana izabidufashamo.

Bikorewe i Montreal, taliki ya 8/3/2017

Madame Nadine Claire Kasinge,
Ministre w’Umuryango ,Umuco n’ Iterambere ry’Umwari n’umutegarugori.

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro