Mironko Jean Pierre yatawe muri yombi.

Dosiye y’umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre [Umuhungu w’umunyemari Mironko Franҫois-Xavier] yashyikirijwe ubushinjacyaha ku cyaha cyo kwiba umuriro w’amashanyarazi urwo ruganda rukoresha.

Ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 nibwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG cyasuye Mironko Plastique Industry mu igenzura ritunguranye gisanga urwo ruganda rumaze igihe kinini rwiba umuriro rukoresha.

Abakozi ba REG basanze hari insinga rwarayobeje kuburyo umuriro uzinyuramo utanyura muri mubazi ngo ubarwe wishyurwe. Muri rusange ngo inzira ebyiri muri eshatu umuriro winjira muri urwo ruganda unyuramo zari zarayobejwe.

Muri ubwo bugenzuzi, Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre yabwiye abakozi ba REG ko atari azi ko uruganda rwabo rwiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.

Kuri uyu wa Kabiri 23 Kamena 2020, umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye IGIHE ko bakiriye dosiye ye ku itariki 22 Kamena 2020.

Ati “Dosiye ye bayitwoherereje ejo. Harimo ibyaha bakorera mu ruganda rwabo bijyanye no kwiba umuriro nibyo turi gukurikirana. Uwo musore na we arabyemera turacyabikurikirana kugira ngo turebe uburyo turegera urukiko […] ni umuriro mwinshi kuko bimaze igihe.”

Imibare ya REG yo mu 2019, igaragaza ko amashanyarazi atunganywa ku rwego rw’igihugu, agera kuri MW 218. Muri yo agera kuri 19.6% afite agaciro ka miliyari 19 Frw aba igihombo giterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’ayibwa n’ibigo n’abantu ku giti cyabo.