Miss Rwanda 2019: Josiane akomeje kwanikira bagenzi be mu matora ya SMS

Hasigaye amasaha atageze kuri 24 abakobwa 20 bari mu mwiherereho bakinjira mu bihe bidasanzwe aho guhera kuri uyu wa Mbere umukobwa umwe azajya asezererwa buri munsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, nibwo gutora hakoreshejwe SMS byatangiye.

Amajwi y’ agateganyo abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, bashyize ahagaragara yagaragaje ko Mwiseneza Josiane yatowe inshuro 5283 mu gihe Bayera Nisha Keza umukurikiye yatowe inshuro 1983 naho uwa gatatu, Mutoni Oliver akagira amajwi 1377. Umukobwa wa nyuma muri iri barura ry’agateganyo ni Uwihirwe Yasipi Casmir ufite amajwi 17 gusa.

Uko gutorera kuri SMS bikorwa

Guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

Kuba hari abakobwa barusha abandi amajwi mu itora ryo kuri telefone ntibivuga ko abatowe n’abantu bake ari bo bahita basezererwa ahubwo guhera kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, abagize akanama nkemurampaka baraza guhitamo abakobwa 13 hanyuma batanu baraba batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bavamo umwe uratoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

uko amajwi yari ahagaze nyuma y’amasaha abiri gusa hatangiye matara yo kuri SMS
Uko byari bimeze kuri iki cyumweru isaa yine z’amanywa ku saha y’i Kigali

Umwanzuro ku bakobwa batowe kurusha abandi kuri uyu munsi uramenyekana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye. Guhera uyu munsi niko bizajya bigenda kuzageza ku wa Kane w’icyumweru gitaha, buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa umwe kuzageza hasigayemo 15 muri 20 babashije gukatisha itike yo kujya mu mwiherero.

Source: Ukwezi.rw

Abashaka kugenda bakurikira uko amajwi ya Miss Rwanda 2019 kuri SMS agenda atangazwa wakurikira uyu mushumi https://www.miss.rw