MISS RWANDA- MWISENEZA JOSIANE AHINDUYE IMYUMVIRE Y’ABANTU

Yanditswe na Jean Claude Nkubito

Ni ubwa mbere nkurikirana ibya Miss Rwanda nta n’agaciro nabihaga. Gusa aho mbikurikiraniye nta kincika kugeza igihe bizanzamo guhagarika. Icyakora ntibiranzamo kugeza ubu.

Icyanteye kubikurikirana ni uyu mwana w’umukobwa Josiane Mwiseneza. N’ubwo amazina ubwayo yashoboraga gutuma mwitaho ( Mwiseneza-la bien nommée), akarere akomokamo na ko kari gutuma mutindaho, kuko inzira ya Rubengera cyangwa Paroisse Mushubati ku ba gatolika, ndayizi cyane kuko nayinyuzemo imyaka itandatu mva mu Kinyaga (Cyangugu) njya kwiga mu Bugoyi ( ku Nyundo) hagati ya 1984 na 1990. Yemwe aho n’iriya ntara isigaye ari na yo mvukamo aho bazigiriye enye ariko si byo byatumye ntinda ku mukobwa witwa Mwiseneza josiane . Icyatumye mutindaho ni itangazamakuru, umwuga na wo dufitanye isano kuko nawukoze imyaka 22.

Itangazamakuru rero rifite ububasha bwo kurema, ariko uwo riremye wese si ko akura kuko hakura ubishatse, hakura uwemeye kurerwa n’abamubyaye/bamuremye. Josiane ariko si itangazamakuru ryamuremye gusa kuko atari ryo ryamuvanye i Rubengera. Na we yagize uruhare mu kwegera abaremyi, ava kuri Josiane w’i Rubengera aba Josiane candidate MissRwanda itangazamakuru ribifatira aho.

Josiane yigiriye icyizere, itangazamakuru ribisamira hejuru, abyumva vuba araryemerera riraza, none Josiane ahinduye burundu imyumvire y’icyiswe MISS RWANDA. Ubu Miss Rwanda ni igikorwa kireba umunyarwanda wo ku Nkombo, kikareba umwana wo mu Kanage, Kigareba umukobwa wa paroisse Bungwe, kikareba umwana wa Nyarubuye n’uwa Kibayi, kikareba n’umukobwa w’i Nyamirambo no mu mayengu ku Gisenyi. Josiane yafunguriye abana bose amarembo, nibitinyuke babyitabire nta wiyima umwima ahari kandi ni ipiganwa mu yandi.

JOSIANE YABA MISS ?

Reka nsubize nk’abigishwa biga gatigisimu mu gatolika ngira nti ” Yeeee, Mwiseneza Josiane yaba Miss, kuko ari umukobwa w’umunyarwandakazi wujuje ibisabwa, akaba afite indeshyo n’ibiro byemewe, akaba yarize amashuri yisumbuye, atarengeje imyaka 24 kandi akaba aramutse abishatse kandi akabyitaho yasubiza ibibazo byose abazwa ku muco w’igihugu n’ubumenyi rusange”.

MBESE Josiane MWISENEZA ASHOBORA KUTABA Miss ?

Yee, Byaba bibabaje ariko byashoboka, mu gihe Josiane Mwiseneza yakwitwara nabi mu mwiherero arimo n’abandi, ntategure neza ibibazo azabazwa, bityo agahabwa amanota akwiranye n’ibisubizo yatanze.

Mbese Josiane nta buranga afite?

Josiane Mwiseneza afite uburanga, ndetse na buri mukobwa muri bagenzi be arabufite, gusa buri wese afite ubwe kuko buri wese Imana yamuremye mu ishusho ryayo ariko imuha isura ye yihariye. Josiane Mwiseneza rero ni mwiza. Gusa bamwe bashobora kubona ko batamukundiye isura ye uretse ko Imana tugira ari uko abatamukunda ari bo bake ugereranije n’abamugaragariza urukundo.

Mboneyeho kugaragaza ko ntishimira abajyana Josianne Mwiseneza mu bibazo by’amoko kuko imyaka afite imuha uburenganzira bwo gukurira mu bwisanzure areba imbere atarebuzwa ku ruhandemu moko dore ko nta n’uzi ubwoko bwe uretse munyangire. Ntabwo uriya mwana ahagarariye abahutu, ntahagarariye abatutsi, ntahagarariye abatwa, ahagarariye we ubwe n’intara y’uburengerazuba akomokamo. Kumuzana mu bibazo by’amoko bitesha agaciro ababikora kandi bikanatesha agaciro igihugu bavuga ko bakunda.
Nifurije Mwiseneza josiane gutsinda iri rushanwa, kandi ndashimira itangazamakuru ritabura na gato kumuha umwanya wo kumvikana no kutwigaragariza mu mico myiza yatojwe.

Josiane rero, ntugatsikire kandi ntukarekure, uko Obama yatsinze muri America akaba erezida, uko Mushikiwabo yabashije kuyobora iriya Francophonie kandi mu myaka 20 ishize nta n’uwari uzi ko yibitseho buriya bwenge n’ama diplomes, uko benshi mu ba comédiens n’abririmbyi ubona aho i Kigali batari bazwi ejo….na we wabigeraho kuko urashoboye. NAWE RIRIYA KAMBA RYAKUBERA riharanire. Tambuka

2 COMMENTS

  1. Comment:Mbanje kugushimira inama nibitekerezo warutanze ariko nkunenze kimwe ibyamoko ubizanye ute doreko irondamoko yabakoronije josiane ariharariye we kugiti cye numuryango wabo numurenge akomokamo nnakarere nigihugu murirusange nabakobwa bakomoka mubyaro urakoze urwanda twabasize ntitukigendera mubyamoko uretse mwe mwasigaye inyuma ariko ndizera ko namwe muri guhumuka.

Comments are closed.