Mozambique: Louis Baziga wayoboraga Diaspora yishwe arashwe

Louis Baziga wari ukuriye Abanyarwanda baba muri Mozambique yishwe kuri uyu wa mbere arashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari ari mu modoka ye nk’uko ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu abivuga.

Louis Baziga asanzwe ari umunyarwanda w’umucuruzi muri Mozambique, umwe mu banyarwanda umuzi uba muri iki gihugu yabwiye BBC ko Baziga ari umuntu abanyarwanda benshi bahaba bazi cyane.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe yabwiye BBC ko ahagana saa sita z’amanywa uyu munsi, Bwana Baziga yari mu nzira ava iwe ajya kw’igaraje mu gace kitwa Matola muri Maputo.

Agita ati: ” Batubwiye ko haje imodoka imubuza inzira havamo abantu baramurasa imodoka yabo ihita igenda. Abatabaye bamugejeje kwa muganga bagezeyo basanga yapfuye”.

Bwana Nikobisanzwe avuga ko aho bamurasiye ari mu nzira nyabagendwa kandi ituweho, abumvise amasasu bahise batabara ariko basanga abamurashe bagiye ntibabamenya.

Arakomeza ati: “[Ubu] twabihariye inzego zishinzwe iperereza, ntabwo twamenya impamvu bamwishe, icyo bashakaga, ntabwo twabimenya kuko haracyari kare”. 

Bwana Nikobisanzwe avuga ko nta bantu azi bari bafitanye amakimbirane na Baziga.

Avuga ko azi ko yakoraga ubucuruzi bwose bwemewe n’amategeko akanayobora ‘diaspora’ y’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Umwe mu ba hafi mu muryango we yabwiye BBC ko umurambo wa Baziga wahise ujyanwa kuri ‘Hospital Provincial da Matola’ mu mujyi wa Maputo.

Louis Baziga ari kumwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera

Mu kwezi kwa gatandatu nibwo u Rwanda rwafunguye kumugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique, igihugu kibamo abanyarwanda barenga 5,000.

Mu kwezi kwa gatanu, Camir Nkurunziza umunyarwanda wari impunzi yiciwe ku muhanda i Cape Town muri Afurika y’Epfo, igihugu gituranyi cya Mozambique, polisi ivuga ko bisa n’aho yari ashimuswe.

Mu 2012, umunyarwanda wari umucuruzi muri Mozambique witwa Théogène Turatsinze, wigeze kuyobora Banki y’Iterambere mu Rwanda, yarabuze nyuma umurambo we bawusanga ureremba ku nyanja.

Mu 2014 Col Patrick Karegeya wahoze ari umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda yiciwe muri Hotel i Johanesburg muri Afurika y’Epfo.

Mu bihugu binyuranye muri Afurika y’amajyepfo habarwa impunzi, n’abaturage b’abanyarwanda babayo byemewe n’amategeko. 

Muri iki gice havugwa ibikorwa binyuranye by’abashyigikiye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.