MPAYIMANA PHILIPPE AMAZE GUTANGA CANDIDATURE YO KUZIYAMAMARIZA UBUDEPITE

Philippe Mpayimana

Uyu wa gatatu, kuwa 25 Nyakanga 2018, Mpayimana Philippe yagejeje ibisabwa na Komisiyo y’amatora kugirango yemererwe kuziyamamariza kuba umudepite mu matora yo kuwa 02-03/09/2018.

Muri ibyo bisabwa harimo imikono y’abashyigkiye candidature igeze kuri 780, yasinyishije mu turere twose tw’igihugu. Muri iyo mikono, Komisiyo y’igihugu  y’amatora izagenzura niba nibura 600 muri iyo iboneye, ku buryo haboneka nibura abantu 12 batuye kandi batorera muri buri karere.

Mpayimana Philippe arashimira abamuhaye umukono bose, babigiriye gukunda igihugu no gushyigikira demokarasi. Bamwongereye kandi ikizere cyo kuzahagararira abaturage mu nteko y’abadepite.

Mpayimana Philippe amaze gutanga dosiye, akikijwe na bamwe mu bamufashije, Madamazella Mukamana Rachel wamuhagarariye mu karere ka Nyaruguru n’inshuti ye Otto Ahmed babana mu mugi wa Kigali