MRCD irahakana ubufatanye ishinjwa bwo gukorana n’u Burundi na Uganda

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU, No 2019/05/29

Umuryango Nyarwanda uharanira Impinduka muri Demokarasi (MRCD) urahakana wivuye inyuma, amagambo yavuzwe ko igirana ibiganiro n’abayobozi, baba aba gisivile cyangwa aba gisilikari b’ibihugu by’u Burundi na Uganda.

MRCD iratangaza ko aya makuru nta shingiro afite, ko ahubwo ari rya tekinika risanzwe riranga ubutegetsi bwa Kigali, mu rwego rwo gushaka guhishira amabi bukora, gutera ubwoba uwariwe wese, ndetse no gushaka kwikuraho ibyaha, ahubwo bakabigereka ku bandi. By’umwihariko kuri ariya magambo, turasanga agamije gushaka impamvu iyo ari yo yose, yatuma ubutegetsi bwa Kigali bushora intambara mu bihugu bituranyi.

MRCD iboneyeho akanya ko kubwira abantu bose ko amazina y’abasilikari bakuru yavuzwe mu nyandiko ziherutse guhita mu binyamakuru, ari ayo Kigali yihimbiye, kuko abo basilikali ntabo tugira mu muryango wacu.

MRCD iributsa Abantu bose ko iharanira uburinganire, ubutabera, ukwishyira-kwizana kwa buri munyarwanda na demukarasi mu Rwanda kandi ko twiteguye kuganira nuwariwe wese wageza igihugu cyacu ku mahoro arambye.

Harakabaho MRCD
Bikorewe i Bruxelles, none taliki ya 19/05/2019

Paul RUSESABAGINA