MRCD irasaba ko Major Sankara yasurwa n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU, No 2019/05/19

Ihuriro MRCD ryakurikiranye neza uko kuwa Gatanu, taliki 17/05/2019 umuvandimwe Major Callixte Sankara, Perezida wa RRM, Perezida Wungirije wa Kabiri wa MRCD akaba kandi yari n’umuvugizi wa FLN, yeretswe itangazamakuru n’abanyarwanda bose.

Turakemanga bikomeye uburyo uyu muhango wagenze, cyane kubona Major Sankara yarerekanywe nk’umutumba w’insina afatiriwe n’ingufu nyinshi ku buryo atashoboye no kubumbura umunwa ngo asuhuze abari aho, kandi ijambo rye ari ryo ryonyine ryashoboraga kwerekana ko akiri muzima mu mutwe no ku mubiri.

Twihakanye twivuye inyuma ikirego cy’iterabwoba, kuko itegeko RIB ivuga ryatowe nyuma y’aho FLN itangiriye urugamba, bikumvikana neza ko ryatorewe kuyirwanya no gusiga icyasha umunyarwanda wese wazarwanya Leta y’igitugu ya Jenerali Paul Kagame.

Twakiriye neza ishyirwa mu rubanza ry’umucamanza Moïse Nkundabarashi nk’umwunganizi wa Major Sankara. Umucamaza Nkundabarashi ubwe yinubiye ko nta bwigenge buhagije yaba afite muri iyi dosiye.

Tukaba dusaba Leta y’u Rwanda n’Ubushinjacyaha kwirinda kumubuza uburyo. Kimwe n’abandi banyarwanda, MRCD izakurikirana neza imigendekere y’urubanza. Twizeye dukomeje ko umucamanza Nkundabarashi azagaragaza ubunyamwuga n’ubutwari, kandi tumwifurije akazi keza, akazi gahesha icyubahiro izina rye n’izina ry’urugaga rw’abunganizi mu nkiko abarizwamo, akazi kubahisha kandi kakazamura ubutabera mu gihugu cyacu.

Turasaba Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, we ushinzwe imitunganyirize y’iburanisha akaba ashinzwe ubugingo n’umutekano w’imfungwa :

• Kwemerera Major Sankara gusuzumwa byihutirwa n’umuganga wigenga yihitiyemo ;

• Guhagarika ibikorwa byose by’itotezwa n’iyicwarubozo byaba bikorerwa Major Sankara ;

• Kwemerera inshuti n’imiryango irengera ikiremwa muntu kugera kuri Major Sankara.

Bikorewe i Bruxelles, none taliki ya 19/05/2019

Paul RUSESABAGINA

Umuyobozi mukuru wa MRCD

http://www.mrcd-ubumwe.org
Twitter: @MUbumwe
Email: [email protected]

1 COMMENT

  1. ariko se ntimuzi gutandukanya umwunganizi n’umucamanza?! Nkundabarashi ni umwunganizi mu by’amategeko ntabwo ari umucamanza?! ikindi ntabwo iyi ngirwa mashyaka yanyu ariyo itanga amabwiriza uyu sankara azafatwa nkuko abandi bafungwa bose bafatwa ibi ni ibimwaro mwabuze ibyo muvuga ngirango ubu mwabonye ko bidashoboka guhangana na leta??! mwari mwasakujeeeeeee ngo ntabwo yafashwe ngo ari ahantu hizewe???!! muzee yarabivuze namwe tuzabazana niyo mwaba muri hehe??!! hazagire uwongera kutugabaho ibiterasoni maze anabyigambe arebe !!! nawe tuzamuzana.

Comments are closed.