MRCD irashinja Kagame kongera kujya kwica impunzi muri Congo

Itangazo rigenewe Abanyamakuru n°016/2019/11/14

Umuryango Nyarwanda uharanira impinduka muri Demokarasi (MRCD-Ubumwe), umaze kumenya ko kuva ejo hashize 13/11/2019, hari imitwe y’ingabo yakikijwe hirya no hino y’amakambi manini manini y’impunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazuba bw’igihugu cya Kongo. Iyo mitwe y’ingabo igizwe ahanini n’abakomoka mu ngabo z’u Rwanda (RDF) biyoberanyije mo ingabo za Kongo. Umugambi, ni insubiracyaha y’itsembatsemba ry’impunzi z’Abanyarwanda bakoze muli 1996-1998 nk’uko byemezwa n’icyegeranyo Maping cya cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU) cyashyizwe ahagaragara ku ya 01/10/2010 (https://www.ohchr.org/Documents/Countries/CD/DRC_MAPPING_REPORT_FINAL_FR.pdf).

Umuryango MRCD uributsa ko kuva mu myaka 23 ishize impunzi z’Abanyarwanda zicwa zigahohoterwa ku buryo bubaho bwose mu maso y’umutwe w’ingabo za ONU witwa MONUSCO ukorera ku butaka bwa Kongo kuva mu  1999 kimwe no mu maso y’amahanga yose. Igitangaje ni uko izo mpunzi zikorerwa ayo mabi yose kandi zizwi neza  zikaba zemewe na Leta ya Kongo kimwe na HCR mu rwego rw’amategeko y’igihugu n’Amasezerano mpuzamahanga yasinyiwe i Jeneve (Génève) kuri 28/07/1951. Aribyo, Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi (CNR) na HCR, bamaze gukora ibarura rusange ry’impunzi,  bahaye buri wese muri ziriya mpunzi icyemezo cy’ubuhunzi kizarangira kuri 31/12/2021.

Umuryango MRCD urihanangiriza isi yose uyihamagarira gushyira mu gaciro. Hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, ziriya mpunzi zagombye kubungabungwa kimwe n’izindi mpunzi zose ku isi. Umva ziriya mpunzi ziganjemo abana bataruzuza imyaka 25, ni ukuvuga bavukiye ishyanga. Hejuru y’urwo rubyiruko rwavukijwe ubumuntu, ziriya mpunzi zigizwe n’igitsina gore hamwe n’abasaza batagira kirengera. Iki gitero kigabwe ku mpunzi kiraza kudurumbanya bikomeye umutekano, ni nacyo kigamijwe cyane cyane na Pahulo Kagame hamwe n’ababisha bashumikanye batagize ikindi kibagenza atari irari ry’ubukungu bwa Kongo. 

Hakurikijwe ibyo tuvuze hejuru aha, umuryango MRCD-Ubumwe uvugije iyabahanda ngo  uhagurutse abashyira mu gaciro bose kugirango bakore igikwiye mu rwego rwo gutangira itikizwa ry’imbaga ritutumba mu burasirazuba bwa Kongo. Kubera ubukana bw’aya mahano atutumba n’abantu ashobora gutikiza, turasanga ONU ikwiye guhagurutsa abayifasha bose bakaburizamo iri tsembatsemba ry’impunzi nk’uko ryateguwe na Leta y’u Rwanda bagategeka Pahulo Kagame kureka ubu bwicanyi agacyura abasirikare be benshi yohereje muri Kongo kugira ngo batsembatsembe inzirakarengane z’impunzi, dore ko yarenze ihaniro akaba yarigize indakoreka.  

                                   Bikorewe i Buruseli ku wa 14 Ugushyingo 2019

Wilson IRATEGEKA, Président 

Paul RUSESABAGINA, Vice-Président

Kassim BUTOYI, Vice-Président

Faustin TWAGIRAMUNGU, Vice-Président n’Umuvugizi