MRCD irasubiza inyandiko-mvugo y’ibazwa rya Major Callixte Sankara

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 2019/06/12

Banyarwandakazi na mwe banyarwanda, 

Nk’uko twabibatangarije mu minsi mike ishize, Umuryango Nyarwanda uharanira Impinduka muri Demokarasi mu Rwanda (MRCD-FLN) ukomeje gukurikiranira bugufi ibintu byose birebana n’urubanza rwa Major Callixte NSABIMANA Sankara wahoze ari umuvugizi w’ibikorwa byawo bya gisilikali. 

Umaze kumenya no gusesengura neza ibikubiye mu nyandiko-mvugo yasohowe n’ikigo cy’U Rwanda cy’ubugenzacyaha (RIB), uratangariza abantu bose ndetse n’imiryango mpuzamahanga ibi bikurikira:

1.Ibikorwa byo gutwika imodoka n’amazu

Mu bikorwa byayo bya gilikali, FLN ntiyigeze itwika imodoka cyangwa inzu, kuko imodoka zose zatwitswe ari iza gisivili. Nta n’ubwo kandi yigeze itwika inzu n’imwe ku matariki yavuzwe muri iriya nyandiko-mvugo. Kandi nk’uko Major Sankara yabivuze akanabishimangira muri iyi nyandiko-mvugo, ntabwo abasilikali ba FLN bigeze bahabwa amabwiriza yo kugirira nabi, cyangwa se kwangiza ikintu icyo ari cyo cyose cy’umutungo bwite w’umuturage, kuko uwo muturage ari we ishaka kubohoza, kandi akaba ari na we ifataho nk’amaboko yo kugera ku nshingano zayo. 

Amakuru dufite kandi y’ukuri 100%, ni uko ayo mamodoka yatwitswe n’abasilikali ba Kagame muri za politike zabo zo gutekinika, ngo babone uko bangisha abaturage ingabo za FLN. 

2.Gukorana n’ibihugu binyuranye ngo no kuba bimwe muri ibyo bihugu byarahaye MRCD-FLN amafaranga.

Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa!!! Ariko ujya kubeshya we ntagira aho ahera?!!! Turambiwe icura-binyoma rya FPR na Kagame. Ese ikintu cyerekana ko MRCD-FLN yahawe amafaranga ni ikihe? Turasaba ikimenyetso, kandi tubiyama ngo bareke gufata amakosa n’amafuti byabo bashake kubyinjizamo ibindi bihugu. Birazwi ko FPR na Kagame, baranzwe n’amakosa ndetse n’ubugome ndengakamere, kandi ko iteka ryose, bakoze ibishoboka byose bagashaka uwo bagerekaho amafuti yabo bamuhimbira ibinyoma. Iryo himba ry’ibinyoma, ni ryo rikomeje gutuma Abanyarwanda banga ubutegetsi bwa Kagame bityo bakiyemeza gushyigikira ababurwanya. Nk’uko twabivuze ubushize kandi, turongera kwibutsa Kagame ko tubaye dufite 

inkunga y’igihugu icyo ari cyo cyose, atatera kabiri nk’uko byavuzwe n’umwe mu banyarwanda. 

3.Kwica Maniraho Anatole wari ushinzwe amasomo ku kigo cy’amashuri cya Nyabimata ndetse na Munyaneza Fideli wari President wa komite njyanama y’umurenge wa Nyabimata.

Amakuru twashoboye kumenya kandi aturutse ahantu hizewe neza, ni uko uyu Fideli, yari asanzwe afitanye amasinde na FPR, ndetse ikaba ngo yari yaramaze no kumushyirwa kuri lisiti y’abo yashakaga kwica ibanje kumunyereza. Igitero cya FLN muri ako karere, cyabereye FPR imbarutso yo guhita ishyira mu bikorwa uwo mugambi wo kwivugana Fideli. Naho Anatole we, amakuru akomeza atubwira ko FPR yari yaramaze kumucurira umugambi wo kumurega kunyereza umutungo w’ishuri, bityo ngo bakaba barateganyaga kumufunga, nyuma bakazamuhera utuzi twa Munyuza muri gereza. Uwo Anatole akaba yaraziraga ko akorana akazi ke umurava, bityo abanyeshuri biga ku kigo cye bakaba bari bari kujijuka no kugira amanota meza, kandi FPR irwanya ko Abanyarwanda bajijuka ngo babone amabi ibakorera maze babe bafite uburyo bwo kuyamagana. Aba bagabo rero, bishwe na FPR, none irashaka gushyira uduhanga twabo kuri FLN. Murabizi ariko, ko iyi ari yo mikorere ya FPR kuva muri 1990, aho yica, ikagereka icyo cyaha ku bandi. Ngizo impamvu nyazo abo bagabo bombi FPR yabivuganye, igahita ibigereka kuri FLN. 

4.Ku kibazo cy’inkeragutabara zaje muri FLN.

Ni kuki FPR itavugisha ukuri mu mubare w’inkeragutabara zaje zihutira kudusanga zumvise ko twageze muri Nyungwe? Muri make, twabaze abantu bagera kuri 42, bavuye mu nkeragutabara bakinjira mu ngabo zacu kandi bazanye n’imbunda bari barahawe na Leta ya Kagame. Twizeye kandi ko uko urugamba ruzagenda rwigira imbere, ari nako n’abandi banyarwanda benshi, baba abasilikali, inkeragutabara cyangwa abasivili, bazaza ari benshi, kandi twiteguye kubakira ngo dufatanye kubohoza igihugu cyacu, tugikure mu maboko y’abacancuro. 

5.Kwibutsa ko CNRD na FLN atari imitwe y’iterabwoba.

Ese kuri FPR, umutwe w’iterabwoba bivuga iki? Ni umuryango uwari wo wose utemera amafuti yabo. Icya mbere na mbere FPR igomba kumenya, ni uko CNRD ari ishyaka rya politike, atari umutwe wa gisilikari, ndetse ntunabe n’umutwe w’iterabwoba. FLN ni umutwe wa gisilikali w’impuzamashyaka MRCD, na CNRD ibarizwamo. Inshingano za FLN, si ugutera ubwoba abaturage, cyangwa Leta ya Kigali. Inshingano nyamukuru yayo, ni ukurwanya Leta ya Kigali, ikoresheje inzira ya gisilikali. Byumvikane neza rero ko atari umutwe w’iterabwoba, kandi ko niba ari byo FPR iwifuriza, ari inzozi kuko itazabigeraho. 

6.Kuvana abarwanyi mu Rwanda no kubinjiza muri Congo.

Banyarwandakazi na mwe Banyarwanda. Muribonera ku buryo butaziguye ukuntu FPR yivuguruza mu byo ivuga n’ibyo ikora. FLN ibarizwa mu ishyamba rya Nyungwe. Ibyo nta wagombye kubishidikanyaho, nk’uko na Kigali ibyiyemerera muri uru ruhererekane rw’ibibazo yabajije Sankara. Kandi twese tuzi neza ko ishyamba rya Nyungwe rifatanye n’igihugu cy’u Burundi. FPR ikongera ngo u Burundi bufasha FLN. Niba atari ukwivuguruza byakomeje kuyiranga, ni gute FLN yaba inyuza abasilikali bayo i Buganda bavuye mu Rwanda, aho kubanyuza i Burundi, mu gihe baba bagomba kujya muri Nyungwe? Mbega ukwivuguruza!!! Ukuri, ni uko abo bantu ari abo FPR iba yishe, igahindukira iti bagiye kwifatanya na FLN muri Nyungwe. 

Ng’uko rero ukuri kuri bimwe mu byavuzwe muri iriya nyandiko-mvugo na Major Sankara bireba MRCD-FLN. FLN ntiyigeze igira umuturage ihohotera, kuko amategeko yayo arahari; nta musilikali wayo ufata ku ngufu, wica umusivile, cyangwa ngo yice umusilikari wafashwe, ndetse ngo anahohotere umuturage. 

MRCD-FLN irongera gushimangira ko nta gihugu na kimwe kiyitera inkunga iyo ari yo yose. 

Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 10 Kamena 2019.

President wa MRCD-FLN, Paul Rusesabagina.