MRCD yagize icyo itanganza ku ifungurwa rya bamwe mu banyapolitiki

ITANGAZO RYA MRCD n° 2018/10/01:

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Nshuti z’u Rwanda,

Nimugire amahoro!

Muri ibi bihe u Rwanda rurangwa na politike y’ikinamico n’ibyemezo bya politike bishingiye ku bwikanyize no ku binyoma bigamije gusinziriza abanyarwanda n’amahanga;

Ubuyobozi bukuru bwa MRCD, umuryango nyarwanda uharanira impinduka muli Demokarasi, buramenyesha Abanyarwanda bose ibi bikulikira

1. Turishimira ifungurwa rya bamwe mu bafungiwe ibikorwa cyangwa ibitekerezo bya politike, n’abandi bose bafunguwe muli iyi minsi ishize;

2. Turasaba ko Perezida Kagame na Leta ye batera indi ntambwe bagafungura n’izindi nzirakarengane zose ziboheye mu magereza atandukanye cyane cyane abahimbiwe ibyaha, aliko mu by’ukuli bazizwa ibitekerezo n’umurongo wa politike bafashe mu rwego rwo kurengera inyungu za rubanda;

3. Turakangurira abanyarwanda kumenya ko:

a) Perezida Kagame wiyimitse nka Ntibashishwa, Simbikangwa na Ntampuhwe atahindutse na gato. Ibi byemezo bya nyirarureshwa ngo aha arafungura imfungwa za politike, akabeshya ko yafunguye urubuga rwa politike ashyira mu Nteko ishinga amategeko abadepite 2 b’udukingirizo, bikaba bitanadutangaza agize abo yashyira mu myanya y’ubutegetsi, byose ni ikinamico rigamije kubungabunga ubutegetsi bwe busa n’ubugeze aharindimuka.

b) Impinduka mu mibereho y’abanyarwanda ntabwo izazanwa no kubeshyabeshya abatavuga rumwe na Leta cyangwa kubatamika imitsima ngo bakunde baceceke. Impinduka mu buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda ntabwo izashoboka n’iri jagata ry’ingabo n’intwaro zakwirakwijwe hose ku mirenge y’u Rwanda. Impinduka isesuye mu mibereho y’abanyarwanda ntabwo kandi izashoboka mu gihe Perezida Kagame na FPR, hejuru yo kwikubira umutungo w’igihugu, bakomeje gahunda bimitse zo kunyaga abanyarwanda zibacuza uducye babonye biyushye akuya, mu misoro y’urudaca no muli cyamunara z’imitungo y’abo agatsiko FPR kikomye.

c) Turamaganira kure umugambi wo gukoresha bamwe mu bitwa ko ba tavuga rumwe n’ubutegestsi ngo baburizemo kandi bapfobye urugamba twatangije, twebwe MRCD n’umutwe w’ingabo zacu FLN.

Ngiyo impamvu tumenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga batuye cyangwa bashora imari mu Rwanda ko:

a) Amalira ya rubanda rurengana azamarwa n’ikibatsi cy’abanyarwanda twibumbiye muli MRCD n’umutwe w’ingabo zacu FLN. Imihigo yacu tuzayesa bitarambiranye

Perezida Kagame agomba guhagarika imvugo ye yuzuyemo ubwishongozi n’iterabwoba agakoresha imvugo iha agaciro urwego rw’Umukuru w’igihugu kandi ikubiyemo ibyemezo bigamije gukemura burundu ibibazo by’abanyarwanda.

b) Batagomba kurangazwa n’ikinamico rya Perezida Kagame n’abambari be, ahubwo bagatera ingabo mu bitugu umutwe wa FLN ufite inshingano zo gukoresha ingufu mu gihe izindi nzira zose zizaba zananiranye ngo amahoro arambye agerweho mu Rwanda.

c) Opozisiyo yo guherekeza ingoma mpotozi ya Kagame na FPR itagomba kugira uwo irangaza, kandi izafatwa nka FPR ubwayo mu bikorwa bibisha ikomeje kugirira rubanda.

Imana ikomeze ihumurize abanyarwanda bose n’abarutuye bari ku ngoyi y’agatsiko FPR twiyemeje guca bidasubirwaho.

Muhorane amahoro y’Imana

Pahulo RUSESABAGINA

Perezida wa MRCD

http://www.mrcd-ubumwe.org
Twitter: @MUbumwe
Email: [email protected]

2 COMMENTS

  1. Maze gusoma uko NDIHOKUBWAYO asobanura IGICIRO CY’IGIHUGU nasanze ibyo uvuga ari ukuri kandi bigomba kutubera intandaro yo gufasha tutizigamye abiyemeje gufata intwaro kugira ngo bakureho ingoma mpotozi ya KAGAME n’agatsiko ke.Ibyo avuga nsanga bihuye n’ibyo bwana RUSESABAGINA avuga aha.

    Ntabwo byumvikana ukuntu abantu ,cyane cyane abari mu mahanga, bafite amafaranga menshi badashaka gutera inkunga FLN cyangwa FDLR. NI bibuke icyo Assinapol Rwigara , Rujugiro,n’abandi ntarondoye bakoze mu gihe Inkotanyi zateraga U Rwanda. Ikibabaje ni uko mugihe igihugu kizaba kibohojwe bazatangira kuvuga ngo iyo batahaba nta kiba cyarakozwe. Baribeshya ariko kuko umuterankunga wese azaba yanditswe ahantu. Ni ukuvuga rero ko hazaba hazwi uwateye inkunga wese.
    Naho abakeka ko mu Rwanda hazaba impinduka nyayo nta sasu rivuze, abo baribeshya cyane. No kubona Kagamé afungura Ingabire na Diane, ntimukeke ko atari ubwoba bw’intambara FLN yamushojeho ku mugaragaro. Iyo ntambara niyo yateye ubwoba Amerika, UK, ndetse na Loni bagategeka Kagamé kurekura abantu kugira ngo barebe ko iyo ntambara yagenza make ndetse bikaba byanagera aho haba imishyikirano. Ntawakana ko intambara yashojwe na FLN itazagira ingaruka mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika yo hagati.Izo ngaruka zikaba arizozateye ubwoba biriya bihugu navuze haruguru. Niyo mpamvu rero mbona twakomeza umutsi tugatera inkunga bariya bantu biyemeje gufata intwaro.

    Icyo nasaba abayobozi bakuru ba MRCD ndetse na FDLR, ni uko bakora uko bashoboye bagashyiraho amatsinda hirya no hino mu bihugu yo gushakisha ababashyigikira kuko ababishaka bari hose. Ntibagomba kwibagirwa cyane cyane abatuye mu bihugu biri hafi y’U Rwanda kuko muri ibyo bihugu hari n’ abashaka kujya ku rugamba . Ayo matsinda rero yashaka abo batu bifuza gutera inkunga n’abo kujya ku rugamba.

  2. Comment: NKANJE URI MURWANDA ,AMANYANGA USANGA MUBUTEGETSI BWINKOTANYI NTABARIKA :URUGERO NKIYO ZIRI GUTORESHA PEREZIDA,ZIGENDA ZIGISHAKO KUDATORAKAGAME UBAWISHE ITORA KANDI UWISHE ITORA ARAFUNGWA BITYO ABAGIYE GUTORA BAGENDA BAGIYE KUBAHIRIZA AMABWIRIZA YINKOTANYI NONE BANTU MURIHANZE NTIMUKUMVE IBINYOMA BYINKOTANYI

Comments are closed.