Mu Bubiligi haravugwa irekurwa ry’abanyarwanda 3 bari bafunzwe bakekwaho Génocide

Abanyarwanda 3 bari bafunzwe by’agateganyo kuva muri Werurwe 2011, bakekwaho kugira uruhare muri Génocide n’ibyaha by’intambara, barekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate z’amafaranga(Libération sous caution). Abo banyarwanda ni Lt Colonel Yohani Mariya Viyane Ndahimana, Ernest Gakwaya a.k.a Camarade, Emmanuel Nkunzuwimye a.k.a Bomboko.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga Jambonews, Bomboko na Ndahimana barekuwe ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2012 naho Camarade we arekurwa bukeye tariki ya 2 Gashyantare 2012.
Amafaranga y’ingwate ubucamanza bwabategetse gutanga yari hagati y’amayero (Euros) 5000 na 7500.
Uko kurekurwa hatanzwe ingwate ariko ntabwo guha abarekuwe uburenganzira busesuye, kuko bahawe ibintu bimwe na bimwe bagomba gukurikiza nko:
-Kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Bubiligi
-Kwirinda ikintu cyose cyabahuza n’abantu bari muri politiki y’u Rwanda
-Kugira igihe bazajya bitaba mu biro bya polisi

Mathias Bushishi, wahoze ari umushinjacyaha mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, wari watawe muri yombi ukwezi kumwe nyuma y’aba batatu bandi twavuze haruguru, muri Mata 2011, agomba kwitaba ubucamanza kugirango higwe uburyo yakomeza agafungwa by’agateganyo cyangwa akarekurwa.

Lt Gen Ibingira yahuje urugwiro na Camarade

Urugendo rwa Camarade mu Rwanda mu gikorwa cya Leta y’u Rwanda cyiswe « Ngwino urebe » (Come and see) rwavugishije menshi abatari bake, muri urwo rugendo Camarade yashoboye gusura u Rwanda ndetse abonana n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Paul Kagame. Umuryango uharanira inyungu z’abacitse kw’icumu IBUKA wari wateguye imyigaragambyo yo kwamagana icyo gikorwa koko waregaga bamwe mu baje muri icyo gikorwa kuba baragize uruhare muri Génocide. Ariko iyo myigaragambyo ntiyashoboye kuba kuko Leta y’u Rwanda yayiburijemo. (ibi bikaba bishimangira ibikunze kuvugwa na bamwe ko icyaha cya Génocide gikunze gukoreshwa mu nyungu za politiki kurusha mu nyungu z’ubutabera)

Ugufungwa by’agateganyo, ubundi n’igikorwa gisa nk’aho gihushanyije n’uko umuntu wese utarahamwa n’icyaha aba ari umwere. Ariko uko gufungwa by’agateganyo, hakurikijwe amategeko yo mu gihugu cy’u Bubiligi agena ifunga ry’agateganyo, gushobora kubaho mu gihe hari impamvu simusiga zerekana ko umutekano rusange ushobora kubangamirwa.

Iyo hari ubundi buryo bwakoreshwa bwasimbura gufungwa by’agateganyo, umucamanza agomba kuba aribwo ahitamo, agafungura ukekwaho icyaha ariko hari ibyo ukekwa agomba kubahiriza. Bimwe biba bishingiye k’ukekwa uwo ariwe cyangwa imyitwarire ye. Amafaranga agomba gutangwa ni nk’ingwate yo gutuma ukekwa adatoroka ubutabera. Uko ingwate itangwa igomba kuba ingana, bigenwa hakurikijwe amafaranga uregwa yinjiza cyangwa ayo hakekwa ko yaba yinjiza. Ariko iyo ngwate igomba kuba ari nini kugira ngo bitume uyitanze adatoroka ubutabera. Iyo ngwate isubizwa ukekwa, iyo yitabye igihe cyose cyagenwe ko agomba kwitaba, kandi akaba yarakurikije imyanzuro y’urubanza.

Hakurikijwe amakuru urubuga Jambonews rwabonye, avuga ko nyuma yo kwiga ibintu bitandukanye, cyane cyane ingengabihe y’abacamanza yari yuzuye, ku buryo byari bigoye kuba urubanza rwacibwa muri uyu mwaka wa 2012, abacamanza bahisemo kurekura by’agateganyo abo bantu 3, mu gihe hagitegerejwe ko urubanza ruba.

Source: Jambonews
Byashyizwe mu kinyarwanda na Marc Matabaro