Mu Bubiligi umunyarwanda yakubiswe n’abanyekongo bamumena urwasaya

Mu nkuru dukesha urubuga Jambonews, ngo ku wa gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012, umusore w’umunyarwanda, Jules M., ufite imyaka 22 yakubitiwe muri métro i Buruseli mu Bubiligi ahagana Arts Loi, n’abanyekongo biyita aba ”combattants” bari bavuye mu myigaragambyo imbere y’Ambassade y’u Rwanda i Buruseli. Iyo myigaragambyo yari igamije kwamagana intambara iri mu burasirazuba bwa Congo kuva aho muri Mata uyu mwaka hatangiye kwivumbura k’umutwe wiyise M23, impuguke za ONU zikaba zivuga ko u Rwanda rufasha uwo mutwe.

Ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, mu gihe uwo musore Jules yari muri métro iva Stockel igana muri Gare del’Ouest, agaco k’abanyekongo bagera nko kw’icumi bambaye imyenda isa n’iya gisirikare binjiriye kuri Station ya Montgomery, bagenda basakuza bamagana Perezida Kagame w’u Rwanda ngo « Kagame Criminel », « Kagame génocidaire ».

Nk’uko bisobanurwa na mugenzi w’uwo musore Jules, ako gaco k’abakongomani kashakaga aho kicara bagera aho Jules yari ari. Umwe muri abo bakongomani yamubajije niba ari umunyarwanda cyangwa umurundi, Jules yasubije ko ari umurundi, undi mukongomani yamubajije niba ari umuhutu cyangwa umututsi, abasubiza ko ari umuhutu, muri uko gusubiza undi mukongomani yahise avuga ko yigeze kumubona ko ari umunyarwanda. Akaduruvayo kaba karatangiye!

Ako gaco kahise kagota Jules umwe muri bo ashaka kumutwarira ibintu birimo telefone igendanwa. Nyuma y’aho umubiligi wari aho yagerageje kwitambika ngo abuze urwo rugomo, métro yageze ahitwa Arts-Loi, aho abo bakongomani bagombaga kuviramo.

Mu gihe imiryango yari igiye kwifunga, umwe mu bakongomani yakubise Jules ingumi n’ingufu nyinshi amumena urwasaya ndetse n’uruhekenyero ruva mu mwanya warwo. Yajyanywe mu bitaro, yarabazwe ku wa gatatu tariki ya 1 Kanama 2012 bigenda neza.

Kuva mu 1996, igihe u Rwanda rwateraga Congo bwa mbere rushyize imbere AFDL nk’agakingirizo, hagiye habaho ibikorwa byinshi by’urugomo byibasiye abanyarwanda bikorwa n’abakongomani byaba ari ibitutsi cyangwa gukubita.

Ibyo bikorwa byakunze kubaho igihe habaga habaye kubura kw’imirwano muri Congo aho abanyekongo bagaragarije abanyarwanda batuye mu Bubiligi urwango.

Igikorwa cy’urugomo cyaherukaga n’icyabaye ku itariki ya 16 Gashyantare 2012, ubwo umunyamakuru wa BBC, Jean Claude Nkubito yahohotewe igihe yari agiye gutara amakuru y’imyigaragambyo yamaganaga kwiba amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika yari amaze iminsi abaye muri Congo. Jean Claude Nkubito yagoswe n’abo bakongomani bigaragambyaga baramukubita ndetse bamutwarira ibikoresho bye birimo mudasobwa. Yamaze hafi ibyumweru bibiri adashobora gukora akazi ke neza, byari kuba bibi kurushaho iyo polisi idatabara.

Nk’uko Jean Claude Nkubito yabibwiye Jambonews ngo kuva uwo munsi ntagitara amakuru y’imyigaragambyo yateguwe n’abanyekongo.

Mike, inshuti ya Jules y’umunyekongo, yavuze ko yababajwe cyane n’ihohoterwa ry’uwo musore udafite aho ahuriye n’ibibera mu burasirazuba bwa Congo. Mike avuga ko atumva impamvu kandi adashyigikiye icyo gikorwa kibi.

« Mama Josée », umu « combattante » w’umunyekongo wari wanagiye muri iriya myigaragambyo yo ku wa gatandatu yavuze ko ababaye kubera uwo musore udafite aho ahuriye n’ibirimo kuba ariko ngo aranababaye kubera abanyekongo bapfa buri munsi nabo badafite aho bahuriye nabyo.

Ku kibazo cy’uko iyo myitwarire idashobora gutuma ibikorwa byabo bita agaciro, uwo mudamu yasubije ko abanyekongo za miliyoni bapfuye, ngo barabica, barabasahura, barababaye cyane kandi nta muntu ubivuga. Yakomeje avuga ko bibabaje kuba uriya musore yakubiswe, ngo ku giti cye iyo ahaba aba yaratabaye ariko ngo ibibazo nk’ibi bishobora kongera kuba niba akababaro k’abaturage ba Congo kadahagaze.

Placide Kayumba, Président de l’ASBL Jambo, yavuze ko ababajwe no kubona intambara ituma abantu bitwara mu buryo butari bwo. Yakomeje avuga ko uburakari bw’abanyekogo bwumvikana kubera ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage b’abanyekongo bikozwe n’agaco k’abagizi ba nabi kari ku butegetsi mu Rwanda, ngo ubutegetsi babonye bakoresheje intwaro kandi bakomeje kugumana bakoresheje iterabwoba. Ariko avuga ko guhohotera abanyarwanda b’inzirakarengane nabo bagiriwe nabi n’ubwo butegetsi ntawe ugomba kubishyigikira. Yarangije avuga ko abaturage batagomba gukomeza kubabara kubera ingaruka z’iyi ntambara.

Michel Malherbe, umuvugizi wa Ministère y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi abajijwe na Jambonews kuri iki kibazo, yasubije ko ku bijyanye n’umutekano amategeko y’u Bubiligi akurikizwa kuri buri wese hatitawe kuwakoze icyaha iwo ari we cyangwa uwagikorewe uwo ari we.

Ku bijyanye n’imvano y’ibi bibazo (ni ukuvuga ibibera mu burasirazuba bwa Congo) yasubije ko u Bubiligi bwabishyizemo ingufu nyinshi za doplomasi kugira ngo butange umuganda wabwo mu gushakira umuti ibibazo biri muri Congo, biciye muri ONU, mu muryango w’ibihugu by’u Burayi, no mu biganiro n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.
Asoza avuga ko igihugu cy’u Bubiligi kiyemeje gufasha mu kugarura umutekano mu nyungu z’abaturage bakomeje kuba mu kaga ndetse n’ingaruka z’intambara.

Ruhumuza Mbonyumutwa
Jambonews

Byashyizwe mu kinyarwanda na Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. Uku ni uku”boonjya”, ese iyi FAGITIRE igenda irushaho kongera pages u Rwanda rufitiye RDC ni inde uzayishyura? Abatutsi? U Rwanda? Ibyo ari byo byose izishyurwa.Gusa ikibazo: NI INDE UZAYISHYURA?

  2. So iyo ashaka gupfa akagusiga habi, akuraga urubanza rwamunaniye. Ntabwo iriyantambara M23,nabayishyigijiye, bazayitsinda. Politike yahinduye isura. Ndabona twe bakongomani tuvuga ikinyarwanda.ndetse n’abanyarwanda, turebye nabi. Ziriya nyeshyamba zizatuma tugirirwa urwango rukomeye.ruzagira ingaruka imyaka myinshi iri imbere. Ntangajwe nuko umukongo mani asigaye azi gutandukanya umuhutu cg umututsi. (ndumiwe pe!) igihugu gifite amoko arenga 400, yabanaga mumahoro, none ikibazo ni umuhutu n’umututsi? MANA rinda abanyamurenge, n’abanyekongo muri rusange. Twajwe mwo! Ninzaba nkiriho, nzatangazwa no kumva aho urubanza ruzacirwa umututsi wishe undi! Cg umuhutu aregwa kwica mugenzi we. Ni ishyano!

Comments are closed.