Mu gihe abasirikare ba M23 bakabakaba ijana bahungiye mu gihugu cya Uganda kajugujugu za Congo zarashe Rumangabo!

Amakuru agera kuri The Rwandan aturutse mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu cya Uganda hafi y’umupaka w’icyo gihugu n’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abasirikare bakabakaba 100 ba M23 bahunze urugamba berekeza muri icyo gihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru no mu mpera z’igishize. Amakuru kuri iyi nkuru turacyayegeranya turayabagezaho bidatinze.

Uku gutoroka urugamba birashimangirwa n’uko hamaze iminsi hasohoka amakuru mu binyamakuru avuga ko hatoragurwa imbunda n’ibikoresho bindi bya gisirikare mu Rwanda hafi y’umupaka na Congo bishatse kuvuga ko hari benshi batoroka urugamba bakinjira mu Rwanda rwihishwa bagata imyambaro ya gisirikare n’ibindi bikoresho mbere yo kwinjira mu Rwanda.

Ibi bije bikurikira intambara ikomeye irimo kubera mu duce twa Kibati, Kirimanyoka n’ahandi aho ingabo za Congo FARDC zirimo gusubiza inyuma ingabo za M23 n’ubwo bwose ingabo z’u Rwanda ntako zitagira ngo zizifashe. Ubu imirwano irimo kwegera Kibumba havugwa kuba hari ibirindiro bikuru bya M23 ndetse na Rumangabo.

Ubu ikibazo gikomereye u Rwanda n’uburyo rwakoresha ngo rujye mu mirwano ku mugaragaro dore ko rutabura gusimbukira ku kantu kose katuma rwinjira muri Congo, ubu ibirimo gukoreshwa cyane ni ibisasu bigwa mu Rwanda, ikindi ni ukuvuga ko FARDC ifatanije na FDLR.

Ikindi giteye inkeke n’ukuntu ubona hagamijwe gukwiza intambara mu karere aho igihugu cya Tanzania gishotorwa buri munsi byaba ku ruhande rwa M23 ndetse no ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda aho u Rwanda rwareze umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU gufatanya na FDLR ariko umunyamabanga mukuru wa ONU yasabye Leta y’u Rwanda ibimenyetso ntawe uramenya nba babifite cyangwa barimo kubitekinika.

Ku rugamba ibintu bikomeje gukomera kuko ingabo za Congo zikoresheje kajugujugu z’intambara zarashe ikigo cya Rumangabo n’uduce tuhegereye, nabibutsa ko ikigo cya Rumangabo ari cyo M23 ikoresha mu gutoza abasirikare bashya yinjiza muri uwo mutwe. Hari amakuru atangazwa avuga ko ibyo bitero bya kajugujugu byahitanye abasiviri abandi bagakomereka ariko ku ruhande rw’abasirikare ba M23 niba hari abo byaba byahitanye ntacyo ayo makuru abivugaho. Bivugwa ko ububiko bw’intwaro n’amasasu bwo muri icyo kigo bwagurumanye ngo byateye ubwoba abaturage batuye hafi ndetse ngo byatunguye cyane abasirikare ba M23.

Hagati aho Leta zunze ubumwe z’amerika zasabye u Rwanda guhagarika imfashanyo ku mutwe wa M23 no gukura abasirikare barwo muri republika iharanira demokrarasi ya Congo. Umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, yavuze ko hari ibimenyetso simusiga byatanzwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Human Rights Watch, byemeza ko abasrikare ba M23 bica abaturage bakanafata abagore ku ngufu.

Leta y’u Rwanda irahakana ibivugwa na Human Rights Watch ishingira ku buhamya bwatanzwe bugaragaza ko ibyavuzwe n’uwo muryango bitakwizerwa. Human Raights Watch yemeye ko habaye ikosa ariko ivuga ko ifite ibindi bimenyetso bigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu gufasha M23.

Ubwanditsi

 

2 COMMENTS

  1. Rubyiruko rw’u Rwanda, muzakomeza kwicwa,kwiteranya n’abavandimwe banyu b’abanyarwanda cyangwa abanyekongo muzira iki?Izo ntambara FPR na Kagame wayo babashoramo muyifitemo nyunguki?Niba ifitiye igihugu akamaro, muzasabe Kagame abahe Cyomoro na mushiki we mujyane ku rugamba.Murabona muzakomeza kurindagizwa na FPR kuzageza ryari ?Nimukanguke buracyeye,nabaha imbunda muyimuhindukirizeho maze murebe ko amahoro adasagamba mu Rwanda no mu karere. Ese iyo mitungo n’ingufu ababeshyeshya mukishuka,arabirusha Sadam Hussein,arabirusha Kadhafi se cyangwa arabirusha Bin Laden?Rubyiruko,mushyire ubwenge ku gihe, va ku giti dore umuntu.

  2. N’igitangaza kubona none hakiriho abantu Kagame agishuka, ichakora bachiye umugani ngo “Urujya kwicha imba ruyiziba amatwi”, ubu se ko mbona M23 abamazeho ndavuga Kagame, ubu se azongera gukoresha bande ko nuwo muhungu we muvuga atazamwemerera, twe abanyamurenge twamutahuye kera kuko burya umuntu ntagira bruillon cyangwa draft mu cyongereza, kuko yatubwiraga ko dukwiriye gupfa tumuzira, ubwo se nyuma akazakora abandi bantu? abanyarwanda muhumuke yewe nabandi banyekongo bakirimo bemera kuba ibikoresho, koko nkuko uwa mbere yavuze, kubana nabandi neza ni byiza, ariko reba nawe uburyo Kagame amaze kwangisha abanyarwanda bose ibindi bihugu byibibanyi.

Comments are closed.