Mu gihe Kagame n’intore ze bahugiye mu busa, Diane Rwigara ariho arabubakana urukuta rw’umutamenwa batazasenyesha tekinike zitagifite ubukana

Burya ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe, ariko imitwe yo kurushywa n’ubusa yo ibyara ubusa gusa

Nta mpamvu Diane yagombye no kugira icyo avuga kuri aya mafoto yakwirakwijwe kuko nta gihe cyo guupfa ubusa afite, nubwo yemerewe kugira icyo atangaza. Arahuze ariho arubaka urukuta ruzagora Kagame kumenesha inyundo z’ikinyoma, ubwicanyi, ingengabitekerezo ya jenoside, ubujura, … dore ko iterabwoba ryo ritangiye gushiramwo umuti abanyarwanda batagipfa gukangika, … , n’ubundi buryo bugayitse busanzwe bwiyambazwa, …

Ubucurabwenge bw’ikinyoma no gucurika amahanga ni ibya burya si ibya buno

Amahanga amaze kuvumbura ko u Rwanda ari ikigo cy’ubucakara (esclavage / slavery). Ubundi inzozi z’umucakara (slave / esclave) ni ukubasha gutoroka nta zindi kuko kwigobotora aba atanabirota. Uko bomeze: Master w’ikigo ni Kagame Paul naho Slaves ni abanyarwanda miliyoni zisaga 13. Kandi umucakara ugerageje gutoroka agafatwa agirirwa nabi ku buryo n’abandi ba esclaves batazigera barota kubigerageza. Umwe muri bo yakwicwa abandi bakaba bakoma amashyi babitegetswe bati “ugize neza mutware” cyangwa se bakicecekera bakaryumaho ngo barebe ko bwacya kabiri. None se siho abanyarwanda tugeze muri ibi bihe, cyangwa siho twari tugeze iyo Bernard Ntaganda, Ingabire Victoire, Mushayidi Deo, Diane Rwigara batiyemeza gutuma habaho amashirakinyoma bavugira mu kigo cy’ubucakara ngo “NO”?

Dore bijya gushyuha, Ntaganda Bernard yabereye Kagame ikigeragezo ku buryo kumwigizayo byasabye ubutegetsi kwiyambika ubusa mu nzira nyinshi, kuko Kagame yibwiraga ko iterabwoba rye ntawatinyuka kurihangara! Nyamara Ntaganda Bernard yavugiye muri iliya Kigali karahava! Abatekinisiye b’ingoma bari bazi ko birangiye! U Rwanda baruciye ururimi burundu.

Bukeye Ingabire Victoire aba aratunguranye aza ariwe mugore wa mbere utinyutse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, maze ntiyazuyaza avugira aho bose bumva na Kagame ubwe atangira kubona ko iterabwoba ririho rishiramwo umuti! Ingabire yatanze ubutumwa buhesheje ishema igihugu, maze uwibonaga nk’intare ikanga abagabo akaragwa n’umugore, mu kuzungera arivuguruza, ahimba amategeko atarabagaho, ahimba ibyaha, biranga biba iby’ubusa Ingabire aranangira yanga kugurwa yanga kuzima! Kagame yahahuriye n’ibibazo birenze ibyo ku kibazo cya Ntaganda, kuko gushaka kuzimya Ingabire byaramushegeshe bisiga amahanga n’abanyarwanda batangiye kubona intare y’ingabo itakigira umugara! Bigeze aho gutinya urubanza rwo kuburana n’umugore ufunze?

Mushayidi Deo yahabaye indi Ntwali yanze kugurirwa mu munyururu. Bamwe mu be bishinze inda ariko ab’intwari yatabaranye nabo bamunambyeho na n’ubu! Bajya kwandikisha ishyaka biranga, Kagame abatera tekiniki birangira yigaragaje nabi hose kugeza hakurya y’inyanja ya mediterane n’ahandi!

Hari n’abagerageje kwinjira mu gihugu barabibuzwa bahitamo gutangiza Leta yo mu buhungiro.

Hagati aho haciyeho gukomeza ibyari byaratangiwe cyera byo kuvuza ubuhiri n’umushyo abanyarwanda, gusogota inzirakarengane no guhotoza isasu, kunigisha imigozi mu Rwanda no hanze yarwo no gutwika abana babyiruka mu mashuri cyangwa se abatagira indaro bo mu muhanda igihugu cyatereranye, abahanzi n’abakinnyi barahotorwa abandi barohwa mu buroko, abaganga n’abasilikali barahotorwa, abakuru b’imisigiti barahotorwa, abihaye Imana b’abakirisitu barahotorwa, abacuruzi bahambwa bumva basenyerwa amazu basize imusozi ngo n’impfubyi izabure kivurira, abandi baratorongezwa, …, habayeho guhigisha isasu abasangirangendo n’aho bamuhungiye Imana iti “hoya!” kugeza aho ubu yikanga imvura n’umuyaga, igihise cyose ngo Kayumba araje! Nyamara Kayumba yamuhaye inda ya bukuru, aramureka arakubita kugeza ubwo yenda gutembagara atarabasha kumuhitana! Ese ubu ko yamwihoreye, ubu agize atya nawe agakubita, dore ko atari na wenyine, byabyara iki? Kugeza ubu abana b’igihugu bamaze kumarirwa ku icumu cyangwa mu mazu y’imbohe ntibabarika ngo aha Kayumba yaje! Barazira iki?

Aho kuzima burundu u Rwanda uyu munsi rwibarutse Diane Rwigara uvugira mu gihugu rwagati

Ijwi rye rirumvikana. Abanyarwanda baramwumva. Aje atitwaje umushyo n’umugozi byo kuniga abanyarwanda cyangwa se ikinyoma cyo gukinga mu maso abumva. Hari abavuga ngo hari aho yagize ati: : “… ubutegetsi bwanjye …”, nibyo yarabivuze, ariko arumva kandi azagorora ntateye nk’abigira intagirwa inama. Azi neza ko ubutegetsi ari ubw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage, bugakurwaho nabo kandi bugahabwa uburyo nabo. Arabizi, azarekera Kagame kuvuga ngo mu butegetsi bwanjye, we tujye tumwumvana ngo  “ubutegetsi abaturage bw’abaturage nzaba mpagarariye cyangwa se mpagarariye ”.

Burya Si Buno

Ese ni izihe nzira n’intwaro Kagame afite zo kwiyambaza ngo arandure Diane Rwigara?

Ibintu biragoye cyane nk’uko Dr Charles Kambanda amaze kubisesengura muri iyi minsi. Cyera Kagame ntiyari azwi mu bugizi bwa nabi bwe byari ibanga rye ry’ikuzimu. Cyera Kagame yari afite inkunga nyinshi aherwa mu kinyoma cyo ku rwego rwo hejuru. Kera Kgame yafatwaga nk’umutabazi. Cyera Kagame yafatwaga nk’umutegetsi urwanya abanyagitugu n’abagundira ubutegetsi. Cyera Kagame yafatwaga nk’umutegetsi wanga abica rubanda. Cyera Kagame yavomaga RDC ahagarikiwe n’ingwe zizi ko we ari intama. Cyera Kagame yabonwaga nk’imana mu bantu. Cyera Kagame ntiyahangarwaga. Cyera Kagame yahabwaga imidari aho ageze hose. None ubu siko bikimeze. BURYA SI BUNO. Aha twashimira Kambanda Charles ku isesengura ryiza yakoze (mu rurimi rw’abazungu).

Intwaro z’itekinika zo gukangisha Diane Rwigara:

  1. Kwiyambaza abashinjacyaha b’inzobere mu guhimba ibinyoma no gufunga Diane ngo atiyamamaza, mbese uko byagendekeye Ingabire. Ibi abikoze byamubyarira akarambaraye kuko ubu amaso menshi akanuriye Kagame haba mu gihugu cyangwa se hanze yacyo. Byamubyarira ingaruka azigaraguramo amaherezo zikamugarika. Uretse ko bitavuga ko atabikora. Yabikora da! Ntajya yibaza ku ngaruka, iyo aba azibazaho ntaba agejeje abanyarwanda ahaga!
  2. Gushaka guha ruswa Diane Rwigara ngo areke kwiyamamaza. Ibi bishobora kutamuhira kuko umutima w’imfubyi utagurwa amagana. Yabonye se bamuhambira mu mashashi y’abapfu ari muzima. Ibyo byagurwa amagana angahe? Ikindi Diane ntagiye kwicwa n’inzara ntiyanayigeze! Bashobora no gushaka kumushukisha gusubiza ibintu bya se bamwambuye akiriho cyangwa se atakiriho. Iyi turufu ya ruswa yakoze kenshi ariko kuri uyu mukobwa ntiyarya n’inganda habe n’ikigarasha.
  3. Kuvuga ko Diane akorana na RNC, bagahimba za sms, za e-mail, abatangabuhamya bavuga ko aribo bajyanaga ubutumwa, cyangwa se bakavuga ko avugana na nyirarume Rutabana, … Iyi nayo ni imitwe abanyarwanda bamaze kumenyera ku buryo ntawabyemera, habe mu Rwanda habe mu mahanga. Kwiyambaza iyi nzira Kagame byamubyarira indi ntambara. Diane yaba abaye umwe muli benshi bafunze barengana bazira politiki. Ejo byazamugora Kagame kwisobanura imbere y’abaterankunga basa n’abamaze guhaga ubugizi bwa nabi bwe, ndetse bishobora no guhinduka cya gitonyanga kiba kibura ngo inkongoro yasendereye irengerwe maze amazi arenge inkombe!
  4. Kwiyambaza tekiniki yo kwica: impanuka y’imodoka, isasu ry’umusilikali umurashe ashaka gutoroka, abagizi ba nabi, abajura, amakimbirane n’inshuti bivamo kurwana akicwa, … n’izindi theatres abatekinisiye b’ingoma bashobora guhimba mu bucurabwenge bwo kwica, ngo babeshye abantu ko aliko byagenze. Ibi nabyo byaba ari ukwigerezaho, kuko Kagame amaze kumenyekana nk’umunyagitugu w’umwicanyi hose no mu baterankunga be! Ubu ntarakira n’ihotorwa rya Karegeya, n’abandi benshi cyane amalisti arazwi ntaho yagiye! Ibi bishobora kuba ari bimwe bita ngo kwirahuriraho umuriro. Byaba ari ubwiyahuzi. Ntibivuze ko atabikora kuko asanzwe ari umwiyahuzi. Iyo ataba we ntaba yarabayeho yica gusa nk’aho aribwo buryo bwe, ubu bikaba ari kimwe mu bintu azwiho cyane. Biteye agahinda. Kandi Kagame amenye ko Intore n’Abashinzwe umutekano be bamaze kurambirwa kwitwa abarozi n’abahotozi aho banyuze hose. Nta kintu kibi nko kwitwa umurozi cyangwa se umuhotozi, ni igisebo gikomeye. Baraza rero gutangira kwanga kwica abo abatumye kwica! Yibuke ko ubu bamaze guhukwa, baratinya kuzatoragurwa nk’isanane aho bazashaka gucikira no kwihisha ubutabera hose, kandi agatima ko gukunda abanyagihugu ntikabashizemo burundu. Bidatinze bazajya binubira kujya kuroga no kwica abanyagihugu nibirimba banangire babyange rwose.
  5. Gukanga Diane Rwigara ngo ntatange candidature ye. Ibi byamugora cyane kuko uyu mukobwa yabyiyemeje ku mugaragaro. Abifite mu mutima we, arabyemera. Iterabwoba azi neza ko ririho kandi ntibyamubujije kuritera utwatsi.
  6. Kubwira Komisiyo y’amatora ikabeshya abantu ko yabuze amasinya ya ngombwa. Iki kinyoma cyaba kiruta icya Semuhanuka, kuko n’iyo bamuha umunsi umwe yarara arengeje amasinya asabwa. Byarangira bikuruye umwuka mubi no guta agaciro gasa n’akatakiriho imbere y’abaturage n’abanyamahanga b’abaterankunga. Habaho no gutera ubwoba abantu ngo ntibamusinyire. Ibi ntibyakora kuko burya atari buno. Ubu abantu barakangutse, iterabwoba bararihaze, kandi n’igihe PDP-Imanzi ijya i Kigali iyi turufu yanze gukora ku buryo abategetsi batunguwe no kubona PDP-Imanzi irengeje na kure amasinya basabaga. Abaturage barasinye bashyiraho n’indangamuntu zabo rwose maze amahano arakurikira, abarwiyambika bararwiyambika. Byasakuza ku buryo ingoma yahazaharira ubutazagaruka ibuntu.
  7. Gushoberwa bagahitamo gutorongeza Diane Rwigara byanze bikunze. Bakamukanga bakamubwira ko natagenda bamwica cyangwa bica n’abe bose asigaranye mu Rwanda. Cyangwa se bakamushyira ku iterabwoba ku ngufu bakamufata bakamuboha bakamushorera no hanze y’umupaka, bagatangaza ko yatorotse! Ibi byaba ari bimwe bita kwiterereza Inkota ifite ubugi impande ebyiri. Byabyarira Kagame umuriro utazima wo guhangana nawo kugeza ahirimye: (a) Inkuru ishobora gusakara, leta igaseba igata ibara n’agaciro, maze amajwi y’abayirwanya yose agatangira kwitabwaho uko byifuzwa noneho urwo rusaku rukabuza Kagame n’intore amahwemo, ibyari itekinika bigahinduka irunduka ry’ingoma ; (b) Diane ashobora guhezwa hanze koko, noneho akongera umubare w’abarwanya Kagame bari hanze, barwanira kwinjira mu rwababyaye. Yahura na benshi basaba impinduka nziza akisungana nabo, noneho abaterankunga bakinubira ubutegetsi, bikarangira impinduka n’irunduka burundu ry’ingoma byituye byafata igihe bitagifata, maze ibyari itekinika bigahinduka irunduka ry’ingoma. Ariko ibi ntibivuze ko Kagame atabikora. Yabikora da!
  8. Kubwira Komisiyo y’Amatora ikavuga ko Diane Rwigara yananiwe gutanga ibisabwa ku gihe, maze bagahagarika kwandika abakandida atarabihageza. Ibi bishobora guturuka mu mananiza batekinika, impapuro zikadindizwa, abandika bakirindagiza, bakamusiragiza, bashobora kumuhamagaza kenshi mu nzego z’umutekano ngo yisobanure mu mafuti bityo akabura uko ajya gutanga ibisabwa, … Ibi nabyo byabyarira Kagame akaga atarabona kugeza ubu. Kuko ubu ibye birazwi na bose. Inkuru yabaye kimomo ko Kagame n’intore ze bahora mu kinyoma kandi batagendera ku mategeko. Byaba ari ukwitera inkota mu mutima. Ariko ibi twibuke ko bitavuze ko Kagame atabikora. Yabikora da!
  9. Gushaka kwizeza Diane Rwigara umwanya mwiza aramutse aretse kwiyamamaza, gushaka gukoresha inshuti ze n’abo mu muryango bagicyeeza ingoma, …. Ibi byagora Kagame cyane, kuko iki cyemezo cyo kwiyamamaza Diane atagifatiwe n’inshuti n’umuryango. Ni icyemezo cye bwite, kandi arakuze bihagije azi aho icyatsi gitandukaniye n’ururo.
  10. Kwiyambaza inzira igayitse yo gushaka kumwangisha Abacitse ku icumu rya jenoside b’abatutsi b’imbere mu gihugu akoresheje intore z’abacitse ku icumu n’abandi bakigotewe mu bwoba atari n’ikosa ryabo: (a) Kumuterereza Umuryango mugari wa Ibuka n’udushami twayo aho turi hose ku isi, ngo bamwinginge niyanga bamwamagane. Bamugire igicibwa. Bamuteshe umutwe, dore ko intore zimwe  zitagira isoni zo kugambanira umuvandimwe. Ibi byaba ari iturufu ishaje, kuko abacitse ku icumu rya jenoside b’abatutsi bose batabohewe muri ibuka aribyo bivuze ko batari imbohe za FPR, kandi bakaba batarakuwemo umutima na FPR n’abatekinisiye bayo. Yewe n’iyo Ibuka n’imiryango ibumbatiye yose ntigizwe n’abapfu Kagame abimenye, abayigize banyuze muri byinshi, bafite ubwenge n’ingufu, ubu barabona uko isi izunguruka nubwo bafashweho ingwate bagatuza kuko nta kundi bagira. Kugenza buke no kwicecekera bakoroha ntibivuga ko ari abanyantege nke cyangwa se abanyabwoba ;   (b) Kumuterereza Intore nkuru z’abacikacumu rya jenoside b’abatutsi batitaye ku nyungu z’igihugu ahubwo birunduriye muri FPR kabone n’iyo baharabika abavandimwe. Aba basabwa gukoresha kumwumvisha kugandukira ubutegetsi ntiyiyamamaze yakwanga bakamukangisha kumumerera nabi no kumuvuga nabi cyangwa se kuvuga se nabi. Ibi nabyo byagorana kuko aba babikora nabo bishobora kurangira bataye ibara n’icyubahiro babonwagaho mu rugaga rw’abacitse ku icumu muri rusange. Bishobora kurangira abacitse ku icumu beguwe n’agahinda ahubwo bikabatera gukanguka burundu no gutangira kubaza impfu z’ababo n’impamvu ababo bahora bahotorwa kuva 1994 kugeza ubu. Byarangira biyemeje gukora lisiti y’abacitse ku icumu bahotowe nyuma ya jenoside bose, bagaragaza urwo bishwe, banasaba ubutabera no kubwirwa amakuru ya nyayo y’iperereza akenshi ritajya rinabaho. Ibi bishobora kubyarira Kagame undi mwuzure atari yiteze, bigatuma iterabwoba rye ibyaryo birirangirira aho na burundu, maze ibikurikira bigakurikira.
  11. Gushaka gutekinika mu kumuterereza abahutu benshi ngo bamubonemo umukandida tutsi wacitse ku icumu utabitayeho. Aha Kagame yaba yibeshye cyane, kuko iturufu yo guteranya abatutsi b’imbere mu gihugu n’abahutu yamaze kuvumburwa, ikaba itazakora igihe. Igihe cyayo cyararangiye ubu ntawe yatesha igihe. Abanyarwanda, abahutu n’abatutsi barumva. Bazi ibiriho, bakeneye impinduka. Ibi byarangira abahutu bose bamuhagurukanye bakamubaza ahubwo ababo bahotowe n’impamvu bapfukwa umunwa bakimwa ibyo bemerewe nk’abantu n’abanyagihugu. Ibi byaviramo Kagame gutakaza na bake yakururishanga kubahaza inda. Yakwisanga yishyize mu mazi abira abyita itekinika.
  12. Gushakisha abacuruzi baba baragiranye ibibazo na se wa Diane, maze bagaharabika Rwigara Assinapol n’umuryango we, cyangwa se bakavuga amakimbirane n’ubuhemu baba baragiye bagirirana cyera. Ibi byaba ari ukuyoba cyane, kuko Assinapoli si Diane. Yego uyu ni umukobwa we, aliko ibibazo yaba yaragiranye na bagenzi be cyera, ntibyabuza umukobwa we gutorwa rwose, dore ko afite n’ibitekerezo abantu bashyigikiye. Ibi bishobora kurangira aba bacuruzi biyambitse umugayo batazakira ubuziraherezo bazi ngo barahakwa ku ngoma, ndetse n’uwo bahakwaho bakaba bamwandagaje bidasubirwaho.

Inama

Kuri Diane Rwigara: Kugumana ikinyabupfura mu mvugo nk’uko yabitangiye. Gutinda ku bibazo nyakuri abaturage bafite nkuko yabitangiye. Gutekereza ku mashyaka atemewe mu gihugu akaba akorera hanze no kwibaza ku cyakorwa ngo yose agire uruhare mu kubaka igihugu : kuko nubwo bitoroshye biri ngombwa cyane.  Kwibaza ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda n’abahatirwa kutitwa zo kandi bo bafite ubwoba bwo gutaha mu gihugu cyabo. Kureba icyakorwa ngo umunyarwanda wese yiyumvemo ko afite protection y’u Rwanda aho ari hose, aho kwiyumvamo ko ahigwa n’igihugu cye. Gukomeza gushimangira ko umutekano w’abanyagihugu muri rusange ndetse n’imibereho yabo bigomba kuba aribyo politiki z’igihugu zose zishingiyeho, ko ubuzima bw’umunyagihugu bugomba kurindwa mu buryo bushoboka bwose, ndetse yaba ari no hanze yacyo igihugu kikarwana ku nyungu ze, ku mutekano no ku buzima bye. Mu gihe Diane yaba atowe: Guhita akora ibishoboka byose ngo imfungwa za politiki zose zihite zifungurwa nta gutegereza kubayeho na guto ;   Kwizeza abaturage guhita avana manda ya perezida ku myaka indwi akayishyira ku myaka mike, kandi agasaba ko biba « claire » mu itegeko ko bitangirana na manda yazaba atorewe, n’amashyaka ari hanze akemererwa kuza gukorera mu gihugu nta mananiza.

Kuri Kagame Paul: Kwitondera ibihe turimo. Kuzibukira uburyo bw’iterabwoba. Kuganira n’abandi bakandida atiyumvamo ko abaruta imbere y’amaso y’abaturage no muli we ubwe. Gutangira Gutekereza ku mashyaka atemewe mu gihugu akaba akorera hanze no kwibaza ku cyakorwa ngo yose agire uruhare mu kubaka igihugu: ibi nubwo bitoroshye biri ngombwa cyane.  Kwibaza ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda n’abahatirwa kutitwa zo kandi bo batinya gutaha mu gihugu cyabo. Kureba icyakorwa ngo umunyarwanda wese yiyumvemo ko afite protection y’u Rwanda aho ari hose, aho kwiyumvamo ko ahigwa n’igihugu cye. Kugerageza kwiyumvisha ko umutekano w’abanyagihugu muri rusange ndetse n’imibereho yabo bigomba kuba aribyo politiki z’igihugu zose zishingiyeho, ko ubuzima bw’umunyagihugu bugomba kurindwa mu buryo bushoboka bwose, ndetse yaba ari no hanze yacyo igihugu kikarwana ku nyungu ze, ku mutekano no ku buzima bye. Mu gihe Kagame yaba atowe: kwizeza abaturage guhita avana manda ya perezida ku myaka indwi akayishyira ku myaka mike, kandi agasaba ko biba « claire » mu itegeko ko bitangirana na manda yazaba atorewe. Kubuza inzego z’umutekano kugirira nabi abaturage n’abanyarwanda aho bari hose. Gusaba ko umunyarwanda wese aho ari hose yagira uburenganzira bwose umunyagihugu yemerewe, ndetse ibi bikaba nta mananiza cyangwa se iterabwoba rijyanye nabyo, nta gutegeka umunyarwanda kujya mu ishyaka adashaka ngo akunde yigure. Guhagarika ako kanya igambana na HCR n’ibihugu by’inshuti hagamijwe gutera ubwoba abanyagihugu: kwemera kumva icyo abo bireba bifuza mu by’ukuli n’impamvu z’ubwoba baba bafite; bagafashwa guhabwa icyo bakwiye batambuwe n’ubuhunzi bari bafite imburagihe ngo batabwe mu icuraburindi ryo kwifuza gusubira mu mashyamba aho bahoze (kuri bamwe). N’iyo baba badasobanukiwe, bakarekerwa ubuhunzi, bagasobanurirwa ari nako bahumurizwa, maze ubwabo bakazifatira icyemezo cyo kwiyambura ubuhunzi ku bw’icyizere bazaba beretswe ko ibintu byifashe neza kandi barinzwe bya nyabyo n’igihugu cyabo. Gutekereza ukuntu, nta gutegereza kubayeho na guto, imfungwa za politiki zose zahita zifungurwa n’amashyaka ari hanze akemererwa kuza gukorera mu gihugu nta mananiza. Kugerageza (nibwo byaba bigoye) kugira imvugo nziza ku buryo abaturage, n’abumva ijambo ry’umukuru w’igihugu bandi, basabwa n’ihumure aho kwikanga ko ibintu bicitse no gukuka umutima.

Abandi bakandida: Kugerageza kwigobotora ukwaha (mu gihe baba bari mu kwaha k’uwariwe wese) cyangwa se kwirinda kugendera mu kwaha k’undi mukandida nkabo. Gutekereza ku mashyaka atemewe mu gihugu akaba akorera hanze no kwibaza ku cyakorwa ngo yose agire uruhare mu kubaka igihugu, nubwo bitoroshye biri ngombwa cyane.  Kwibaza ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda n’abahatirwa kutitwa zo kandi bo batinya gutaha mu gihugu cyabo. Kureba icyakorwa ngo umunyarwanda wese yiyumvemo ko afite protection y’u Rwanda aho ari hose, aho kwiyumvamo ko ahigwa n’igihugu cye. Kugerageza kwiyumvisha ko umutekano w’abanyagihugu muri rusange ndetse n’imibereho yabo bigomba kuba aribyo politiki z’igihugu zose zishingiyeho, ko ubuzima bw’umunyagihugu bugomba kurindwa mu buryo bushoboka bwose, ndetse yaba ari no hanze yacyo igihugu kikarwana ku nyungu ze, ku mutekano no ku buzima bye. Ku watorwa wese:  Guhita akora ibishoboka byose ngo imfungwa za politiki zose zihite zifungurwa nta gutegereza kubayeho na guto ;   Kwizeza abaturage guhita avana manda ya perezida ku myaka indwi akayishyira ku myaka mike, kandi agasaba ko biba « claire » mu itegeko ko bitangirana na manda yazaba atorewe, n’amashyaka ari hanze akemererwa kuza gukorera mu gihugu nta mananiza. Kugira imvugo nziza itarimo amagambo nyandagazi kandi idakura umutima abumva.

Amashyaka ari hanze y’igihugu n’abanyapolitiki bafunze: Kudacika intege kuko umurimo bakoze n’intambwe zikomeye bateye kugeza ubu biriho bitanga umusaruro. Abanyarwanda bamaze gukanguka ku bwinshi kubera imbaraga nyinshi n’ubwitange bagaragaje. Kwirinda inzika, kwirinda kurwanya inyungu z’undi no gusaba undi kurwana ku nyungu zabo. Guharanira ko umukuru w’igihugu watorwa muli uyu mwaka yagira manda y’inzibacyuho kandi ngufi, noneho hakazaba amatora asesuye mu gihe abanyarwanda bose babishaka bazaba nta wahejwe mu matora. Gukomeza kugira ubwitonzi n’ubushishozi mu kubera abaturage urumuri rubakangurira kumenya uburenganzira bwabo, no gusaba ko abaturage b’u Rwanda basubizwa ubutegetsi bwabo bambuwe kuko ali ubwabo bidashidikanywaho. Gutangira kwitegura kugira uruhare mu buyobozi bw’igihugu no kunoza za gahunda zose zishoboka. Gutangira gutekereza ku ntambwe zaterwa haramutse habayeho ko amatora adafifitse n’iterabwoba ku bakandida bitabaho, cyangwa se hakomeje kubaho igitugu kiriho mu gihugu ubu. Bakibaza bati hakorwa iki ngo igihugu gitabarwe kitararunduka? Hakenewe izihe nzira zo kwemeza uwanze kwemera cyangwa se kumuvana ku izima yabishaka atabishaka mu gihe kidatinze abaturage batarashiramo umwuka bose. N’ibindi bibazo bigamije guhumuriza abaturage no kubaha amahirwe yo kubaho uko bikwiye. Kugira imvugo nziza itarimo amagambo nyandagazi kandi idakura umutima abumva. Kwitegura kwinjira mu kibuga vuba cyane no kubifatira ingamba zikwiye igihe kitararenga.

Amahirwe n’umunezero kuri twese

Bamara