Mu gihe M23 yiyemeje kuva i Goma nta mananiza, mu Rwanda haravugwa igitero cya FDLR.

Amakuru ava i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda aravuga ko inyeshyamba za M23 zemeye kuva ahantu hose zafashe muri bino bitero zagabye muri iyi minsi nta mananiza harimo umujyi wa Goma, Sake n’utundi duce, ngo inyeshyamba zishobora kurangiza gusubira inyuma ku wa kane tariki ya 29 Ugushyingo 2012 mu ma saa sita nk’uko byemezwa n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Aronda Nyakairima.

Nk’uko yakomeje abivuga, M23 yemeye kuva i Goma, yari yafashe ku wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2012, guhera kuri uyu wa kabiri saa sita. Uko gusubira inyuma kugomba kurangira mu masaha 48. Yasobanuye ko hakurikijwe imyanzuro yafashwe ku wa gatandatu tariki ya 24 Ugushyingo 2012 n’abakuru b’ibihugu byo mu biyaga bigari bari bateraniye i Kampala kugira ngo bashake umuti w’ikibazo cy’intambara iri hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo mu burasirazuba bwa Congo. Ngo M23 izagumana abasirikare bagera ku 100 gusa ku kibuga cy’indege cy’i Goma.

Ariko hari benshi bemeza ko n’ubwo M23 ishobora kwerekana ku mugaragaro ko ivuye mu mujyi wa Goma n’utundi duce, hari abarwanyi bayo bashobora gusigara bihishe mu baturage cyane cyane mu mujyi wa Goma ndetse banafite n’intwaro zihishe bashobora gukoresha igihe icyo aricyo cyose.

Amakuru atugeraho ava i Goma, aravuga ko hari ababonye ingabo za M23 zitangira kuva mu mujyi wa Goma ariko hari ibintu byabaye bishobora gutuma icyo gikorwa kitagenda neza:

-Amakuru ava mu gace ka Masisi atangazwa na Radio Okapi, aravuga ko abantu batandukanye bari muri Masisi bavuga ko ingabo za Congo ziturutse i Minova zateye udusozi twa Shasha na Karuba ndetse ngo hari imirwano ahitwa i Mushaki ariko ayo makuru ntabwo aremezwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru colonel Olivier Hamuli

– Amakuru ava mu Rwanda aravuga ko ngo FDLR yagabye igitero mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2012 mu ma saa kumi za mu gitondo, ngo abateye bageraga ku 150 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Jenerali Nzabamwita, ngo FDLR yateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri i Kabuhanga mu Murenge wa Bugeshi n’iby’ i Muti mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru igihe.com ngo abarwanyi ba FDLR 6 bahasize ubuzima abandi babiri barafatwa. Ariko umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Laforge Fils Bazeye, yatangaje ko batigeze bagaba igitero kuko ngo agace bavuga ko cyaturutsemo icyo gitero kari mu maboko ya M23 kandi ngo FDLR ikaba idashobora gukorana na M23.

Hari benshi bashidikanya kuri iki gitero cya FDLR bakavuga ko bishobora kuba ari amayeri ya Leta y’u Rwanda yo gukina ikinamico kugira ngo ibone icyo yitwaza yinjira ku butaka bwa Congo ku mugaragaro yitwaje guhiga FDLR dore ko abaturage mu gace ka Kibumba muri Congo bumvise urusaku rw’imirwano mu Rwanda ariko ngo babonye nko mu masaa yine y’amanywa abarwanyi bagera kuri 6 gusa, ngo hashize akanya ngo haciye abasirikare ba M23 barenga 100 berekeza i Rutshuru aho kugerageza gutangira aba FDLR bashoboraga kugaruka muri Congo bavuye muri iyo mirwano yo mu Rwanda.

Ubwanditsi

5 COMMENTS

  1. Nibwiraga ko Semuhanuka yapfuye, none aracyariho! Abanyarwanda tuzabeshya kugeza ryari? Politiki y’ikinyoma irasenya ntiyubaka. Dore aho ikinyoma gishingiye:
    1. Nyuma ya operation Kimya I&II, Umoja wetu, Amani Leo, les FDLR étaient dites traquées à plus de 80%. Abo bateye u Rda bavuye hehe? Contradiction grave.
    2. Uwo muntu watera igihugu nk’u Rda kizwiho kugira umubare munini w’abasirikari, abazwi n’abatazwi, yitwaje ingabo 150 yaba azi icyo akora? Niba ataba ari ubuswa bw’uwateye -niba ari byo koko-(FDLR) nibura ni ubw’uwatangaje ayo makuru akocamye (FPR).
    Nibashake urundi rwitwazo, naho ibi byo ni ibya wa wundi “uhiriye mu nzu utabura aho apfunda imitwe”. FDLR iranze ibaye nyir’igitwe kinini…!

  2. TURABAZI NUBUNDI NTIMWIFURIZA U Rwanda amaho ariko muzandika muzaruha kuko nihahandi tuzakomeza twiheshe “GACIRO” nonese muravuga ko interahamwe zitateye? niba zitateye imirambo yabo ntigaragara? mujye muvuga ibyo mwahagararaho kdi mufitiye gihamya.
    muceceke turabazi
    ntutuzemera ko dusuzugurwa ninkoramaraso

  3. Kagame ati: “Abo twahombaga kurasa twarabarashe, ….Ubu nta mpunzi isigaye hanze!” Museveni nawe ati; “Umanyi Balinga?” None iyo Balinga ngo ni FDLR iturutsehe ko yarashwe ibihe n’ibihe!
    Mugenzi wanjye ati sinarinziko Semuhanuka akiriho? Tugomba kumenya ko Abamukomokaho baracyariho kandi abenshi batuye i Rwanda. Kandi Pierre Pean nawe yakoze ubushakashatsi asanga bene Muhanuka umuhungu wa Semuhanuka bariho kandi abenshi ni abakozi ba Leta y’u Rwanda harimo Mushikiwabo na boss we Paulo.

  4. ibyanyu ntibisobanutse hamwe mu randika muvuga ngo fdlr ntabwo yateye u rwanda ni mitwe ya mukotanyi kugira babone uko bajya congo, mwarangiza ngo umukuru wa fdlr yavuze ko arimpamo bateye u rwanda ariko ntimubona ko mujya muhubuka kwandika ibyo mutazi mutabanje gukorera i perereza, mwasebye gusa

  5. wowe wiyita “h” ubwenge bwawe bungana gute? Icyo The Rwandan yatangaje nta source ni iki muri iyi nkuru? Niba FDLR yaratangaje mbere ko itateye nyuma ikabyemeza ko yateye ikibazo ni icya nde? Amarangamutima avanze n’ubwenge buke

Comments are closed.