Mu gihe u Rwanda rwisobanura ku byo ruregwa, Museveni ari muri Angola

Kuri uyu Kabiri tariki ya 31 Nyakanga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cy’intambara mu gihugu cya Congo. Yavuze ko ngo Leta y’u Rwanda nta ruhare ibifitemo, anagaragaza ibyo Leta y’u Rwanda yise amakosa 10 agaragara mu cyegeranyo impuguke z’umuryango w’abibumbye zatanzemo ibirego bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23.

– Ikigo cya gisirikare cya Kanombe ntigitangirwamo inyigisho za gisirikare nk’uko bivugwa muri raporo

– RDF ntiyigeze itanga ibikoresho bya gisirikare kuko ibyagaragajwe muri raporo byashaje bigatwikwa hambere

– Brig. Gen Ruvusha uvugwa muri raporo ko ari mu bafashije M23 byagaragajwe ko atari muri Gisenyi (Rubavu) mu gihe kivugwa.

– Ubwato bavuga ko bwakoreshejwe mu kwambutsa abantu n’ibintu, ntibwabishobora ukurikije uko buteye.

– Abacuruzi b’abanyekongo bivugwa ko baje mu Rwanda mu rwego gukusanya inkunga M23 ntabwo bari mu Rwanda ku matariki atangwa na raporo.

– Iyi raporo ngo ibeshyera Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ingabo Brig Gen Jack Nziza kuba ngo ariwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ibikoresho bigenerwa M23

– Lt. Col Jomba Gakumba ntabwo yigeze yimurirwa mu Ruhengeri (Musanze) nk’uko bivugwa muri iyo raporo raporo.

– Iyi raporo ivuga ko yafashe amajwi y’ibiganiro bya RDF na M23 ariko ayo majwi ngo ntagaragazwa

– Inzu igaragazwa ku ifoto iri mu majyaruguru (Musanze) bivugwa ko ari iya Gen Bosco Ntaganda ibi nabyo ngo ntabwo ari byo.

– u Rwanda ngo rwatanze inyandiko irambuye ivuguruza ibivugwa muri iyo raporo ko Ministre w’Ingabo James Kabarebe n’Umugaba w’Ingabo Gen Charles Kayonga bafasha M23. Kimwe muri ibi akaba ari uko bombi ahubwo baheruka muri Congo kurebera hamwe n’abasirikare ba Leta ya Congo na Monusco uko ikibazo cyakemurwa mu mahoro.

Ministre Mushikiwabo yavuze ko ngo icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye kirimo amakosa. Tubibutse ko u Bufaransa bwatangaje ko buzakoresha ingufu bufite mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi kugira ngo busabe ko inyeshyamba za M23 n’abazifasha bamaganwe. Ngo Ibisobanuro by’ibyo Leta y’u Rwanda yita amakosa mu cyegeranyo cya ONU, Leta y’u Rwanda yabitanze mu muryango w’abibumbye no mu kanama ka Komisiyo y’ibibazo bijyanye n’igihugu cya Congo.

Yakomeje avuga ko ngo ari nta mpamvu y’ibimenyetso n’ibirego bidafite ishingiro. Yavuze ko abatanga ibi birego bafite imitekerereze mibi igaragaza ivangura kandi ngo icyo bifuza ni ugushaka ibimenyetso byanze bikunze ngo babigereho.

Ntabwo yagarukiye aho kuko yahise anashinja amahanga aho yagize ko ikibazo cy’umutekano muke ugaragara mu Burasirazuba bwa Congo kirimo inyungu z’ibihugu byinshi n’Umuryango Mpuzanahanga ukaba ubyongera, aho kugirango ubikemure. Yagize ati ”Umuryango Mpuzamahanga ubifitemo amacenga menshi cyane nta bushake bwo kurangiza kiriya kibazo buhari.”

Mu bisobanuro yatanze kandi yagerageje kuvuga aho we abona ngo ikibazo cya Congo gituruka. Kuri we ngo iki kibazo gishingiye ahanini no ku mateka yaranze ibihugu arimo imipaka, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, impunzi z’Abanyekongo, abanyarwanda b’abahutu bahungiye muri Congo, bityo ayo mateka yose ataraturutse ku Rwanda ngo bayahindura bitwaje inyungu zabo maze bakabeshyera u Rwanda.

Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko ibi birego byose bidafite ishingiro, yemeza ko ikibazo cya Congo Kinshasa kirebwa n’ibihugu byinshi. Yagize ati ”Ibibazo bya Congo birimo ibihugu byinshi, ibi twita ko byateye imbere cyane.”

Abanyamakuru bamubajije ku kibazo cy’uko guhagarikirwa imfashanyo k’u Rwanda n’ibihugu bimwe na bimwe bitazagira ingaruka ku bukungu bwarwo, Mushikiwabo yavuze ko bidakwiye gutera impungenge Abanyarwanda kuko n’ubundi imfashanyo bahaga u Rwanda itageraga ku kigereranyo cya 50% y’ingengo y’imari. Bityo ko abanyarwanda batazabura kubaho kubera guhagarika iyo mfashanyo. Ati ”U Rwanda n’Abanyarwanda bagomba kubaho, …,ayo mafaranga n’ubundi aramutse atabonetse bagomba kubaho”. Yongeye ati:“Bene ziriya raporo zituvugaho tuzimaranye imyaka 18, izo kugusha indege, kwica abantu muri Congo n’izindi. Naho inkunga ituruka hanze bazi ko tuyikoresha neza. Itabonetse kandi abantu ntibabura ibitotsi, icyangombwa ni ingufu abanyarwanda bakoresha biteza imbere kuko nizo zirugejeje aha” 

Kuri iyo ngingo Ministre John Rwangombwa we yatangaje ko Leta y’u Rwanda izagerageza kuziba icyuho kizaterwa n’imfashanyo zahagaritswe hakoreshwa amafaranga yikwinjira avuye mu gihugu imbere ndetse hakabaho no gusubika imishinga imwe n’imwe.

Tugarutse ku bisobanuro bya Ministre Mushiwabo yasobanuye ko ibihugu bimwe byabwiye u Rwanda mbere ko bizaba bihagaritse imfashanyo mu gihe runaka, ibyo u Rwanda rwabimenyeshejwe mbere y’uko ibibazo by’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa biba . Avuga kandi ko kuba ibihugu bimwe byarahagaritse inkunga ku Rwanda bidasobanura ko umubano wabyo n’u Rwanda wahagaze. 

Mushikiwabo kandi yatunze agatoki itangazamakuru mu gutangaza amakuru yita ko ari ay’ibihuha ng nta genzura rikozwe. Yavuze ko hari ibihugu biba byifitiye imigambi bikuka igitutu ibindi hari icyo bishaka kugera ho. Yavuze ko ibyegeranyo byinshi za Loni ikora ku Rwanda bihita bijya mu bitangazamakuru bityo bigakwirakwiza ibyo yita ibihuha bityo ngo n’abantu bakaba bafata amakuru uko atari.

Ariko biragaragara ko Leta y’u Rwanda nta cyizere ifite ko ibisobanuro yatanze mu nyandiko isubiza icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye bizahabwa agaciro n’amahanga cyangwa inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi. Kuri ibyo Mushikiwabo yagize ati:”Ntabwo twizera ko abantu biyizi nk’impuguke (…) bazahindukira bakavuga ngo twasanze twaribeshye, ariko icyangombwa ni uko u Rwanda rwabonye umwanya wo gutanga ibisobanuro byagombaga kuba byaratanzwe mbere y’uko iyo raporo isohoka.”

Ibi ntabwo byatuma umuntu atibaza icyo u Rwanda rupfa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, mu gihe tuzi ku iyo hasohotse ibyegeranyo binenga u Rwanda, Leta ya Kigali buri gihe itanga impamvu ivuga ko intumwa z’umuryango w’abibumbye zitakoze akazi neza cyangwa zibogamye. Nabaha urugero nko kuri mapping report. Ariko umuryango w’abibumbye iyo ufashe ibyemezo bishigikira Leta y’u Rwanda icyo gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko bakora neza nabaha urugero rw’ibyemezo by’umuryango w’abibumbye ku bijyanye na Genocide cyangwa urukiko rw’Arusha.

Andi makuru avugwa mu karere n’urugendo rwa Perezida Museveni wa Uganda mu gihugu cy’Angola. Urwo ruzinduko ruje rukurikirana n’urwa Perezida Kabila nawe uherutse muri Angola.

Perezida Museveni yageze mu gihugu cy’Angola kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Nyakanga 2012 mu mugoroba kaba ateganya kubonana na mugenzi we Edouardo Dos Santos kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Kanama 2012.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe muri iyi minsi hari amakuru avuga ko igihugu cya Uganda cyaba gitera inkunga inyeshyamba za M23. Tubibutse kandi ko mu myaka yashize ingabo za Angola zifatanije n’indi ngabo z’ibihugu bya SADC zahanganye bikomeye n’ingabo z’u Rwanda na Uganda muri Congo.

Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. Mu7 agiye gusaba Angola ngo ntifashe leta ya Congo, ariko ubanza yibeshya cyane. Naho ibisobanuro bya Mushikiwabo byo ninka byabindi bita ikinyoma cyambay’ubusa n’amatakirangoyi.

  2. @ Abona

    Ngo M7 agiye kubuza Angola gufasha RDC? Bizaterwa n’inyungu ibifitemo, wa mugani wa Gén. DEGAULE : Guverinoma ntigira amacuti, igira amaronko. Angola ibonye aho ivana agatafali ko kongeera urukuta rw’igisirikare cyayo ntiyazuyaza. Icyo gisirikare muzakibaze Kabarebe n’udushwiriri twe ku Rugomero rwa Inga i Kinshasa azabasubiza adidimanga. Angola Army, Abakobwa bakuzi inkomoko. Niwinjira mu ntambara, izahita irangira.

Comments are closed.