Mu gihe u Rwanda rwiteguye gutera u Burundi, Perezida Nkurunziza yashyizeho Leta y’ubumwe

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kanama 2015, Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yashyizeho Leta twavuga ko ari iy’ubumwe kuko uko bigaragara yagerageje guha imyanya abantu bava mu mpande zitandukanye kugeza no kubarwanya ko yongera kwiyamamaza.

    Tariki ya 20 Kanama 2015 yari yabanje gushyiraho ba Visi Perezida 2, umwe uva mu bwoko bw’abatutsi no mu ishyaka UPRONA, Gaston Sindimwo naho Visi Perezida wa Kabiri akaba umuhutu wo mu ishyaka CNDD FDD, Yozefu Butore.

    Leta yashyizweho hagarutsemo abaministre 5 gusa bahoze mu ya mbere, abaministre bashya 5 bavuye mu impuzamashyaka AMIZERO y’abarundi iyobowe na Bwana Agathon Rwasa, iyi leta igizwe n’abahutu 12 n’abatutsi 8, abari n’abategarugori 6 n’abagabo 14.

    N’ubwo ariko iyi Leta isa nk’iy’ubumwe amahanga yakomeje gusaba ko Perezida Nkurunziza yashyiraho, biragaragara ko bamwe mu bamurwanya bakomeye batari muri iriya Leta ndetse bazakomeza kumurwanya bashikamye.

    Ku rundi ruhande igihugu cy’u Rwanda kirasa nk’ikirimo gushaka impamvu cyakwivanga mu kibazo cy’u Burundi ku mugaragararo dore ko n’ibihugu bimwe nka Leta Zunze ubumwe z’Amerika bisa nk’ibibishishikariza.

    Leta y’u Rwanda n’ubwo ishyigikiwe n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika ku kibazo cy’u Burundi ariko Perezida Nkurunziza bigaragara ko atari wenyine dore ko bigaragara ko ibihugu nka Tanzania, n’ibigize BRICS (Afrika y’Epfo, Brésil, U Buhinde, U Bushinwa, U Burusiya) byiteguye gufasha u Burundi byaba mu bya gisirikare cyangwa mu by’ubukungu mu gihe ibihugu by’i Burayi byafunga imfashanyo burundu uretse ko no mu muryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) bose batavuga rumwe (biravugwa ko U Bufaransa burimo kuburizamo ibyemezo ibindi bihugu bizana byo gufatira ibihano u Burundi).

    Amakuru aturuka mu bihugu byombi u Rwanda n’u Burundi aragaragaza ko hari icyuka cy’intambara dore ko na Perezida Nkurunziza adasiba kuvuga ko abazazana intambara mu Burundi iyo ntambara izarangirira iwabo (mu Rwanda). Nta gushidikanya ko abarundi babonye isomo ryo muri Congo ku buryo ari bake bakwigerezaho ngo bafatanye na Kagame gutera igihugu cyabo.

    Abazi gusesengura imikorere ya Kagame bemeza ko ibikorwa byo gushotora u Burundi ndetse no kubutera byakaza umurego mu gihe muri Tanzania igihugu gishobora gutabara u Burundi baba bari mu matora.

    Ibikorwa byo gutera abanyarwanda ubwoba no kubashishikariza kwivanga mu kibazo cy’u Burundi bimaze igihe bitangiye cyane cyane hakoreshejwe itangazamakuru. Urugero ntabwo ruri kure ubuhamya bwatangwa n’abumva Radio Contact FM ya Albert Rudatsimburwa. Ibivugirwa kuri iyo Radio byibasira igihugu cy’u Burundi na Perezida Nkurunziza ntabwo byashoboka bidahawe umugisha n’abayobozi b’u Rwanda.

    Ikindi umuntu yakwibazaho ni inkuru yanditswe ikinyamakuru Rushyashya kizwi nk’umuzindaro wa DMI aho kemeza ko ngo Leta y’u Burundi ifite gahunda yo guturitsa ibisasu mu Rwanda!

    Ibi nta gishyashya kirimo kuko uwo Leta y’u Rwanda wese yijunditse imutwerera gutera ibisasu ndetse byaba na ngombwa hagakorwa ikinamico (kigwamo abaturage b’inzirakarengane) kugira ngo urwo rwitwazo rugire ingufu.

    Abakurikiranye mu bihe byashize mwabonye ko gutera ibisasu byarezwe abantu bose Leta ya Kigali ifite icyo ipfa nabo nka FDLR, RNC, Madame Ingabire, Kizito Mihigo n’abandi.

    Ambasaderi Amandin Rugira uhagarariye u Rwanda mu Burundi yabwiye itangazamakuru ko hari abanyarwanda 30 baherutse gufatirwa mu Burundi, anavuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015 yandikiye abayobozi b’u Burundi abaha amazina ya 12 muri bo.

    N’ubwo umuntu atahakana ko mu banyarwanda barimo gufatirwa i Burundi hatarimo inzirakarengane ariko amakuru The Rwandan yahawe n’umuntu ukorana hafi n’inzego z’umutekano mu Burundi aravuga ko hari abasirikare 4 b’abanyarwanda bari mu bafashwe mu mikwabo imaze iminsi ikorwa n’abashinzwe umutekano mu Burundi. Ministre Mushikiwabo akoreshe twitter yabaye nk’ushaka gutera ubwoba u Burundi aho yavuze ko u Burundi bufite ibibazo byinshi bihagije ko atari ngombwa kongeraho u Rwanda mu bibazo bufite.

    Abasesengura ibibera mu Burundi bahamya ko Leta y’u Rwanda ikomeje gutungurwa n’uko abarundi bakomeje kwifata ntibishore mu ntambara y’amoko yeruye dore ko ari narwo rwitwazo Leta y’u Rwanda ishaka ngo yivange ivuga ko igiye guhagarika Genocide y’abatutsi nk’uko Perezida Kagame adahwema kubitangaza.

    Mu minsi ishize n’ubwo habaye impfu z’abantu bakomeye nka Lt Gen Adolphe Nshimirimana na Col Jean Bikomagu abarundi bashoboye kwihangana ndetse abishwe bashyingurwa nta mvururu zikomeye zibaye nk’uko benshi batinyaga ko byagenda.

    The Rwandan

    Email: [email protected]