Mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’ibibazo uruhuri Kagame yatanze Miliyoni y’amadolari yo kurwanya iterabwoba muri Saheli!

Nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bushimira bwa Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Bwana Moussa Faki Maahamat yashyize ku rubuga rwa twitter, Perezida Kagame arashimirwa ko yatanze inkunga y’akayabo ka Miliyoni imwe y’amadolari yo kurwanya iterabwoba mu karere ka Saheli.

Ese u Rwanda nta bindi bibazo rufite byihutirwa ku buryo u Rwanda nako Kagame yakwishyira imbere mu kujya gutagaguza umutungo ukamurwa mu banyarwanda ku mbaraga?

Ese bwaba ari uburyo bwo kwibonekeza imbere y’ibihugu byo muri Afrika y’uburengerazuba byinshi bitazi byinshi ku Rwanda ahubwo bikundira Kagame urwango bahuje bafitiye igihugu cy’u Bufaransa?

Mu Rwanda Hari ibibazo byinshi by’ubukungu aho abakozi benshi badahemberwa igihe aho usanga abarimu, abakora ubuzi butandukanye mu gihugu baba bamaze amezi arenga 6 badahembwa.

Ubukene bumereye nabi abaturage benshi barya inyama bihishe ngo ba nyiri inu bakodesha batabimenya bakaza kubishyuza ibirarane by’ubukode baba batarishyura kubera ubukene.

Banki nkuru y’igihugu ihora ishyira kw’isoko impapuro z’agaciro ngo irebe ko igihugu cyabona amafaranga yo gukoresha.

Ba rwiyemezamirimo bagize amahirwe bakabona ibiraka biba bitahawe amasosiyete ya FPR baramburwa cyangwa ntibishyurirwe igihe bigatuma nabo bambura abaturage.

Ese mujya mumenya ko n’inzu yahindutse umurato iberamo amanama mpuzamahanga ya Kigali Convention Centre abayubatse bambuwe batarishyurwa kugeza ubu?