Mu gihe urugo rwa Fayulu rugoswe n’igisirikare ngo ishyaka rya Kabila niryo ryatsindiye abashingamateka benshi.

Yanditswe na Marc Matabaro

Akanama gashinzwe gutunganya amatora muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo kavuga ko abashyigikiye Perezida Joseph Kabila ari bo batsindiye intebe nyinshi mu nama nshingamateka mu matora yabaye ku itariki 30 Ukuboza 2018.

Ibimaze kumenyekana byavuye mu matora biha abashyigikiye Leta iriho intsinzi y’intebe 261 kuri 485 ziteganijwe mu nama nshingamateka. Uruhande rwa FĂ©lix Tshisekedi rwo rurabarirwa intebe ziri munsi ya 50 mu gihe urwa Martin Fayulu byavuzwe ko rwagize intebe 59.

Mu gihe byakwemezwa n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga mu cyumweru gitaha, ni ukuvuga ko Perezida mushya azakorana na Ministre w’intebe uvuye mu mpuzamashyaka ishyigikiye Perezida Kabila yari isanganwe n’ubundi ubutegetsi. Ibi bikaba bitera benshi kwibaza niba koko ibyavugwaga ko hari amasezerano yo kugabana ubutegetsi  hagati ya Tshisekedi na Kabila atari ukuri.

Ababikurikiranira hafi ndetse n’abo ku ruhande rwa Martin Fayulu bakomeje kwibaza ukuntu uruhande rwa Perezida Kabila rwatsindira intebe zingana kuriya mu matora y’abashingamateka nyamara abarwanya ubutegetsi baragize amajwi arenga 80% mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Ibikomerezwa mu ishyaka riri ku butegetsi byagumanye intebe zabyo mu nteko nshingamateka nka Aubin Minaku, Evariste Boshab, NĂ©hĂ©mi Mwilanya, ndetse n’abavandimwe ba Perezida Kabila basanzwe mu nteko ari bo ZoĂ© Kabila na Jaynet Kabila.

Ku ruhande rw’abatavugarumwe n’ubutegetsi Eve BazaĂŻba, Adolf Muzito, na Vital Kamerhe bagumye mu nteko. Martin Fayulu nawe yagumanye intebe nk’umudepite mu mujyi wa Kinshasa.

Mu nteko nshya ya Congo hinjiyemo abagore 50 bivuze ko hiyongereyeho 10 ugereranyije n’inteko yari yatowe mu 2011.

Nabibutsa ko hatangajwe amajwi y’abatowe 485 kuri 500 bagize inteko kuko imyanya 15 izigaye izatorerwa muri Werurwe uyu mwaka kubera ko mu duce twa  Beni-territoire, Beni-ville, Butembo na Yumbi, nta matora yabaye kubera impamvu z’umutekano muke n’indwara ya Ebola.

Martin Fayulu, akomeje kwamagana ibyatangajwe ko byavuye mu matora. Yemeza kandi ko ari we watsinze amatora akarega FĂ©lix Tshisekedi kuba yaragiraniye amasezerano yo kugabangana ubutegetsi na Perezida Joseph Kabila.

Nyuma y’itangazwa ry’amajwi y’abashingamateka, Bwana Martin Fayulu yavuze ko ibyatangajwe n’akanama gashinzwe amatora bidahuye n’ukuri kwavuye mu matora, ko ahubwo byatekinitswe byose. Yasabye kandi ko habaho kongera kubara bundi bushya amajwi yose yavuye mu matora ya Perezida, ay’abashingamateka ku rwego rw’igihugu n’ay’abashingamateka ku rwego rw’intara.

Abashinzwe umutekano bakwirakwijwe iruhande y’urugo rwa Martin Fayulu watangaje ku rubuga rwe rwa twitter anifashishije amashusho ko abashinzwe kurinda Perezida Kabila bagose urugo rwe kugira ngo bamubuze kujyana ikirego cye ku rukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga. Dore ko Martin Fayulu yari yatangaje ko azajyayo kuri uyu wa gatandatu akaba yari yanasabye abamushyigikiye ko bamuherekeza kujya gutanga ikirego cye.

N’ubwo ariko urugo rwa Martin Fayulu rwari rwagoswe n’abashinzwe umutekano, umuhagarariye mu mategeko witwa FĂ©li Ekombe yatangaje ko yarangije kugeza ku rukiko rurengera iremezo ry’itegeko nshinga ikirego kuri uyu wa gatanu ko yari yasubiyeyo kuri uyu wa gatandatu kuzana urupapuro rwerekana ko ikirego cyakiriwe.

Mu rwego rw’umutekano ho haravugwa abantu bagera kuri 120 bashyigikiye Martin Fayulu batawe muri yombi ku wa gatanu ahitwa Kasenga muri Katanga hifi y’umupaka wa Zambia. Dore ko kuri uro wa gatanu nyine Martin Fayulu akimara kuvuga ko mu by’ukuri ari we watsinze amatora n’amajwi 61% abaturage bamushyigikiye bahise bijugunya mu mihanda mu mijyi nka Likasi, Kolwezi, Bunia, Kasenga….

I Kolwezi habaye ihangana ry’abashyigikiye Tshisekedi n’abashyigikiye Fayulu hakomereka abantu benshi abandi batabwa muri yombi.