Mu guhamya ibyaha Ingabire urukiko rwashingiye ku nyandiko za Wikipedia aho gushingira ku mategeko:Me Iain Edwards

Kigali kuwa 23 Mata 2013

Mu guhamya Ingabire Victoire ibyaha bishya Urukiko Rukuru rwifashishije inyandiko z’urubuga rwa Wikipedia no ku bitekerezo bwite by’inyandiko ya Yves Ternon yanditse ku mateka y’uRwanda aho gushingira ku mategeko y’uRwanda cyangwa mpuzamahanga.

Ubwo Umunyamategeko Iain Edwards wunganira  Mme Ingabire Victoire yahabwaga ijambo uyu munsi ngo asobanurire urukiko ibijyanye n’ubujurire bw’uwo yunganira, yabwiye urukiko ko bibabaje kubona uwo yunganira yarahanaguweho ibyaha 6 yari yarashijwe n’ubushinjacyaha maze Urukiko Rukuru rukamuhamya ibyaha bishya bibiri: icy’ubugambanyi n’icyo gupfobya genocide rutagendeye ku mategeko ahubwo rugashingira ku nyandiko ruvanye ku rubuga rwa‘wikipedia’zidafite uwazanditse, naho zandikiwe ,runifashisha igitekerezo cy’umuntu ku giti cye wagize icyo avuga ku mateka y’uRwanda witwa Yves Ternon maze rukatira igihano uwo yunganira rwirengagije amategeko y’uRwanda n’amategeko mpuzamahanga. Ibi byose urukiko rukaba rwarabikoze rutanahaye ijambo abaregwa ngo bagire icyo bavuga kuri izo nyandiko rwashingiyeho rumuhamya icyaha.

Ibi byaha urukiko rwahamije Ingabire rukaba rwarabishingiye ku bimenyetso bibiri aribyo amahameshingiro y’ishyaka ndetse na disikuru Ingabire yavugiye ku Gisozi. Kubijyanye n’amahame y’ishyaka FDU-Inkingi urukiko rukaba rwaribanze ahanditse ijambo ryitwa Genocide y’abanyarwanda ariko uwunganira Ingabire yasobanuye ko iyi migambi y’ishyaka yakozwe mu mwaka wa 2006 kandi icyo gihe ItegekoNshinga ry’uRwanda naryo icyo gihe ryari ritarahinduka ngo hashyirwemo ijambo« genocide yakorewe abatutsi » Me. Ian  akaba yabwiye urukiko ko iyi nyito itabazwa Ingabire kuko inshyashya yari itarabaho.

Me. Iain Edwards akaba yabwiye urukiko rw’ikirenga ko ku cyaha cyo gupfobya genocide Urukiko rw’Ikirenga rwazazirikana ibijyanye n’umwanzuro rwagifasheho mu rubanza n°0031/11/S/CS rw’abanyamakuru Sayidadi Mukakibibi na Uwimana Agnes Nkusi aho  urukiko rwabahanaguyeho icyi cyaha cyo gupfobya  genocide rushingiye ko igeteko rihana icyi cyaha mu ngingo yaryo ya 4 ridasobanutse kuko ridatanga igisobanuro ku nyito y’icyaha, runavuga ko ubushinjacyaha butigeze bwerekana ubushake bw’abo bwaregaga ku kuba bari bagambiriye gukora icyo cyaha. Me.Edward akaba yavuze ko uwo yunganira nawe yahutajwe n’iri tegeko kandi akwiye kurenganurwa.

Ku bijyanye no kudafutuka kw’iri tegeko abunganira Ingabire babwiye urukiko ko amategeko arimo urujijo abangamiye amasezerano uRwanda rwashyizeho  umukono tariki ya 16/07/1997  ku bijyanye n’uburenganzira bwa gisivire n’ubw’abanyapolitiki aho busobanura ibijyanye nuko uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza bugomba kubahirizwa.

Uyu munyamategeko akaba yafashe ijambo uyu munsi nyuma yuko ku munsi wejo wari wihariwe na none n’umunyamategeko Gatera Gashabana aho yasobanuye inenge zikomeye zabaye mu Rukiko Rukuru harimo kwirengagiza amasezerano atandukanye Leta y’uRwanda yagiye isinya,uburenganzira bwo kwiregura buteganywa n’itegeko nomero 119 rirebana n’imiburanishirize y’imanza  nshinjabyaha butigeze bwubahirizwa kuwo yunganira, no kuba mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha nta na hamwe byerekana uruhare Ingabire yabigizemo. Me. Gatera Gashabana akaba yarabwiye  urukiko ko bitangaje ukuntu abareganwa na Ingabire urukiko rwabagize abere ku byaha bo biyemerera kandi basabira imbabazi. Kuri Me.Gashabana ibi bikaba bivuze ko ubwirege bwabo butemewe nyamara ibyo babwiye urukiko babeshya hagamijwe gufungisha uwo yunganira byo urukiko rukaba rwarabihaye agaciro.

Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo Umunyamategeko Ian yereka urukiko videwo y’ijambo Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa genocide ku Gisozi kugirango arufashe kumva uburyo ibyo uwo yunganira byagoretswenkana hagamijwe kumugerekaho icyaha cyo gupfobya genocide kandi nyamara mu ijambo yahavugiye nta kibi kirimo.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

images (1)