Mu ivanjiri hari inkuru y'ubuhanuzi aho Yezu avuga ku iyubakwa ry'inzu ku musenyi no ku rutare.

Prosper Bamara

Gushaka ko hatabaho nĂ©gation ya genocide yakorewe abatutsi bo mu gihugu imbere (interior tutsis) ndetse nabo bakabiharanira ni ikintu buri munyarwanda akwiye gushishikarira; ariko kandi ku rundi ruhande, kutagirira abandi ibyo wifuza ko bakugirira ni nko kubaka inzu yawe y’ukutibagirwa n’ubwiyunge ku musenyi aho izahuhwa n’umuyaga ndetse n’imivu ikaza ikayihitana: aha ndavuga gushaka no gukora ibishoboka byose ngo genocide yakorewe abahutu nabo bo mu gihugu imbere ndetse bavanze n’abandi ku gice cyayo cyakomereje muri Zaire/RDC, ni ugukora ubusa no gushinyagurira igihugu ugicukurira n’urwobo.

Ni ukuyobya abana b’abatutsi ubigisha guhakana genocide yakorewe abandi, ni ukuyobya no guhemukira abana b’abahutu ubavutsa ku kubwirwa amateka yabo, ni ukurwanya ubumwe n’ubwiyunge.

Abanyarwanda, baba abanyapolitiki cyangwa se abandi bagerageza gutanga umusanzu wakubaka igihugu, amashyaka, imiryango itabogamiye kuri leta, amadini, amashyirahamwe, abarimu, abanyeshuri n’abashakashatsi banyuranye, twagombye twese gutinda kuri iyi aspect y’ibibazo u Rwanda rugotewemo, icyondo u Rwanda ruriho rwivurugutamo kandi rutazikuramo amahoro niba hatabayeho kwiteramo akanyabugabo ngo iki kibazo gikemurwe burundu.

N’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda nticyakemuka ibintu bikifashe bitya. N’ugushyikirana kw’abaharanira ubutegetsi ntibyashoboka uyu ”MUZE” w’indwara ukibasiye u Rwanda kugeza ku musokoro.

Ubuyobozi bw’igihugu bugomba byihuse gushyiraho commission cyangwa se Ministeri ya za genocides n’ubwicanyi cyangwa se y’ibikorwa bya genocide byabaye ku banyarwanda bikowze n’abandi banyarwanda by’umwihariko.

Leta igashaka ingengo y’imali yo gucukumbura mu mizi iki kibazo. Leta itabikora, indi miryango n’amashyaka abishaka bakabigiramo uruhare bagashaka uko ubwo bucukumbuzi (dore ko ibyinshi binazwi bitarushya kwegeranywa) bushyirwa ku mugaragaro, maze u Rwanda rukabona inzira yo kuva i Buzimu.

Naho ubundi igihugu nticyazakira imiborogo ishobora kukigwirira haramutse ntagikozwe mu maguru mashya. Byaratinze bihagije.

Banyarwanda, bidutwaye iki guhitamo Kubakira inzu yacu ku Rutare?

Amahoro.

Prosper Bamara